Ubushakashatsi bugaragaza ko ubuzima bwiza buzira indwara, umunaniro ukabije, guhangayika, ubunebwe n’ibindi, ari ubuzima bwo kwiyitaho nk’umuntu, ukamenya igihe cyo kuruhuka, kurya ibikwiriye bitangiza umubiri no gukora kandi ukibuka ko gukora imyitozo ngororamubiri ari ingenzi.
Ibi ni ibintu abantu bakunze kwirengagiza nyamara bigirira umubiri akamaro, bikawufasha gukora neza ku wabashije kubyubahiriza ndetse bikanamuhesha amahirwe menshi yo kuramba.
Deborah Szekely wujuje imyaka 102, nubwo ari mu myaka ye y’izabukuru ntibimubuza kujya mu kazi inshuro eshatu mu cyumweru, kwita kuri hoteli ye no kwiyitaho ngo akomeze kugira imbaraga mu mubiri.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na CNBC, yagaragaje bimwe mu byo akora bituma umubiri we uhorana imbaraga ndetse bimugejeje kuri iyi myaka igerwaho na bake muri iyi Si.
Gukora imyitozo buri munsi
Uyu mukecuru yavuze ko rimwe mu mabanga atumye akomeza kugira imbaraga arimo gukora imyitozo ngororamubiri, aho akora urugendo ruto rw’ibilometero bike kandi akabara intambwe kugira ngo amenye igihe bitwaye.
Yerekana ko kugira inshuti muhuje umugambi biri mu byafasha umuntu gukomeza gukora cyane bikaba byatuma umuntu yongera iminsi yo kubaho.
Ati “Njyewe ndi Umuyahudi, mfite inshuti y’umubikira ukunda kugenda. Niwe dukorana uwo mwitozo tukanasohokana, muzi ko kugenda gahoro ari n’umwitozo ukunda gukorwa n’abantu bakuze cyane ko bataba bafite imbaraga nyinshi.”
Indyo yiganjemo imboga n’ibiva mu nyanja
Uyu mubyeyi yakunze kurya ibinyampeke kuva kera, imboga, imbuto n’ibindi avanze n’ibiribwa bituruka mu nyanja nk’amafi, abikomora ku babyeyi be babimutoje kuva akiri muto bamubuzaga kurya inyama zitukura.
Yerekana ko ibyo biri mu byatumye uyu munsi abarura imyaka irenga ikinyejana ari ku Isi, akavuga ko uwabikurikiza na we nta kabuza yaramba.
Ibiganiro n’abantu no kwiga ibishya buri munsi
Deborah Szekely yerekana ko ibiganiro akorana n’abantu ndetse no kwiga ibintu bishya uko umunsi utashye ari bimwe mu bikomeza gutuma ahorana itoto haba ku mubiri no mu ntekerezo.
Buri wa gatatu w’icyumweru aba afite ikiganiro kuri hoteli ye aba ageza ku bantu ndetse kenshi mu cyumweru akaganira n’abashyitsi babagenderera.
Uretse ibi kandi Szekely akunda kumenya ikintu gishya buri munsi. Kuri ubu azi indimi zirimo Ikidage, Icyesipanyolo n’Igifaransa nk’ururimi azi cyane kurusha izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!