Ingamba nshya zatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ku wa 19 Ukuboza 2021, zigena ko muri Kigali mu mihango y’ubukwe kwiyakira bibujijwe.
Ni mu gihe kandi ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi, mu nsengero no gusaba ritagomba kurenza abantu 40. Ibirori no kwiyakira bijyanye nayo nabyo byahagaritswe.
Imibare y’impuguke mu bijyanye no gukurikirana ibyorezo igaragaza ko mu byumweru bitatu bishize abantu bagaragaraho ubwandu bwa Covid-19 bari munsi ya batanu ku bihumbi 100 [5/100,000].
Kuri ubu mu Mujyi wa Kigali abandura barenze 46/100,000. Ni ukwiyongera gufite umuvuduko uteye ubwoba kubayeho mu minsi 10 ishize.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko uku kwiyongera gukabije ahanini kurimo guterwa n’ingaruka zo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, by’umwihariko muri Kigali.
Ati “Ntabwo twareka ibintu ngo bikomeze kugeza igihe abantu barwara ari benshi. Kuko uko byagenda kose muri Kigali habarirwa abaturage basaga baturage miliyoni 1,3 nihagira umubare munini wandura cyane hazabonekamo umubare munini w’indembe.”
Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko nka guverinoma itareka ngo ibintu bikomeze kugeza igihe abantu barwara ari benshi noneho ubushobozi bwo kwita ku ndebe bube ikibazo.
Ati “Ntabwo tuzategereza uwo munsi rero. Nka guverinoma ireberera abaturage ibyo igomba kubyirinda igasubiza ibintu ku murongo ari nabyo byemezo byafashwe.”
Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko Omicron yandura mu buryo bwihuse ku buryo byoroshye kuba yakwirakwira kanone n’ubwo ari abantu bake baba barayanduye.
Ati “Ntabwo wavuga ngo mu bandura ni bangahe bafite Omicron, ariko duhereye no ku bindi bihugu igihe kiragera ugasanga Omicron isimbuye izindi virusi. Kugeza ubu ntabwo yari yiganza ariko irahari tuzakomeza kubikurikiranira hafi.”
Urukingo rushimangira rutandukanye n’izatanzwe mbere…
Mu gihe icyorezo cya Covid-19, gikomeje gukaza umurego ndetse by’umwihariko hakaba hagenda havuka virusi nshya zihinduranya, abaturage bashishikarizwa kwikingiza.
Inzego zishinzwe ubuzima kandi zikomeje gushishikariza abantu bahawe inkingo zuzuzuye gushaka uko bafata urukingo rushimangira.
Ku rundi ruhande ariko, hari abaturage bagize impungenge z’uko bari guhabwa dose y’urukingo rushimangira itandukanye n’izo bahawe mbere.
Hari nk’urugero rw’abahawe dose ebyiri z’urukingo rwa Pfizer ariko ku rushimangira bakaba bari guhabwa dose y’urukingo rwa Spikevax (Moderna).
Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko abantu badakwiye gutungurwa kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo utanze urundi rukingo rushimangira ubwoko butandukanye n’ubwo wari watanze mbere, umubiri urakanguka kurushaho.
Ati “Umubiri uhita ukanguka ukongera ugakora abasirikare benshi icyo gihe umubiri wawe uba urinzwe neza kurushaho. Icyo twasaba rero abantu babyitabire, nta rujijo rurimo n’ahandi birakorwa, dufite urukingo rwa Moderna turi gutanga nk’urushimangira.”
Yakomeje agira ati “Ni urukingo rwemewe kandi rutanga ingufu cyane, rurashitura umubiri ukongera ugakanguka, ugakora abasirikare benshi bakurinda kuba wakwandura Covid-19, yatuma uremba.”
Minisitiri Dr Ngamije avuga ko umuntu aramutse ashaka guhabwa urukingo rushimangira ruhuye n’izo yahawe mbere, barumuha kubera ko ari uburenganzira bwe.
Ati “Abantu ni babyumva babyitabire, uzakenera urushimangira rurahari tuzarumuha. Kubusanya ugafata urundi byongera ingufu ariko unakeneye urwo wabonye mbere narwo twaruguha nta kibazo.”
Yakomeje agira ati “Ariko nanone kuki wiyima amahirwe yo kugira ngo wongere ubudahangarwa bw’umubiri wawe kuko ubuhanga bwarabyerekanye, inzobere zerekanye ko biri gutanga umusaruro mwiza.”
Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ugereranyije abafashe urukingo rushimangira rubusanye n’urwo bafashe mbere , n’abafashe izihuye, abo abasirikare b’umubiri biyongereye cyane ni abafashe inkingo zibusanye.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yatangaje ko itegereje ko inkingo zagenewe abana zigera ku isoko ikazahita izishaka mu ba mbere kugira ngo abana nabo bakingirwe.





Ibitekerezo 0