Vanessa Kerry w’imyaka 49, aherutse kugirwa Intumwa yihariye ya OMS ishinzwe guteza imbere ubushobozi bw’inzego z’ubuzima bwo guhangana n’ibibazo, yavuze ko ubwo yari akiri umunyeshuri wiga ubuvuzi, yahuye n’ikibazo kitazigera kimusiba mu mutwe.
Mu kiganiro cyatangajwe ku wa 20 Ukwakira 2026, Kerry yasobanuye ko ubwo yari mu Rwanda, hagati y’umwaka wa gatatu n’uwa kane w’amasomo ye y’ubuvuzi mu bikorwa byo kwimenyereza umwuga, yasabwe gufasha umuforomokazi kubyaza umugore wari ufite ikibazo gikomeye.
Yavuze ko uwo mubyeyi yari afite ibise, ariko umwana akanga kuza kubera ko urutugu rwe rwari rwafashe mu nzira y’inda ibyara.
Icyo gihe, Kerry yari akiri umunyeshuri, ndetse yaba we cyangwa umuforomokazi bari kumwe nta n’umwe wari warahawe amahugurwa yihariye yo gukemura ikibazo nk’icyo.
Bagerageje gukoresha ubumenyi bari basigaranye mu byo bize, amahirwe arabahira, umubyeyi n’umwana bararokoka.
Kerry yagize ati “Twagize amahirwe kuko ibyo twibutse mu byo twari twarize byagize akamaro.”
Yavuze ko yasohotse muri icyo cyumba afite ubwoba bwinshi, anahangayikishijwe n’uko ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bwashoboraga kujya mu kaga bitewe n’ubuke bw’abakozi bafite ubumenyi bwihariye n’ibikoresho bikenewe.
Ati “Ndibuka nsohotse muri icyo cyumba natekereje ku byabaye, byari biteye ubwoba bwinshi, ndetse binteye ihungabana rikomeye.”
Ibyo yabonye byatumye atangira kwibaza uburyo inzego z’ubuzima zafashwa kugira ubushobozi bwo gukemura ibibazo nk’ibyo, aho gutegereza ko haza inzobere zivuye mu mahanga.
Nyuma yo gusubira muri Amerika, yatangiye gutekereza ku muryango watoza abaganga n’abaforomokazi bo mu bihugu bifite amikoro make, kugira ngo na bo bashobore guhugura abandi.
Icyo gitekerezo cyaje kuvamo Seed Global Health, umuryango yashinze ugamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abakozi b’inzego z’ubuzima, cyane cyane muri Afurika.
Uyu muryango waje gukorana na Peace Corps hagati ya 2012 na 2018, mu bikorwa byo kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima zo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Kerry yavuze ko amasomo yakuye mu Rwanda no mu bikorwa by’uyu muryango yamweretse ko uburyo burambye bwo guteza imbere ubuvuzi ari ugushora imari mu bakozi b’inzego z’ubuzima no kubategura guhangana n’ibibazo mbere y’uko bibaho.
Mu nshingano nshya yahawe muri OMS, azibanda ku gufasha ibihugu kubaka inzego z’ubuzima zikomeye, zifite abakozi bahuguwe, serivisi z’ibanze n’ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo n’ibindi bibazo byihutirwa.
Yashimangiye ko intego atari ugutabara gusa igihe ikibazo cyamaze kuba, ahubwo ari ukubaka inzego z’ubuzima zishobora kugikumira cyangwa guhangana na cyo hakiri kare.






Ibitekerezo 0