Hashize amezi atanu iki cyorezo cyibasiye RDC, aho abantu barenga 9.000 bamaze kucyandura, ariko kugeza ubu nta rukingo rwemewe rwo kurwanya ubu bwoko bwa Ebola ruhari.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu Muryango Mpuzamahanga Ushinzwe Inkingo (Gavi), Emanuele Capobianco, yatangarije RFI ko inkingo za Oxford na Moderna ziri mu cyiciro cya mbere cy’igeragezwa, kandi ko hari icyizere cy’uko zishobora kuzafasha guhangana n’iki cyorezo.

Yagize ati “Kugeza ubu nta rukingo rwemewe rwagenewe ubu bwoko bwa virusi. Icyakora, hari inkingo nyinshi ziri gukorwa, kandi ibyo bitanga icyizere.”

Urukingo rwa Oxford ruri gukorwa ku bufatanye n’ibigo birimo Serum Institute of India, mu gihe urwa Moderna rukoresha ikoranabuhanga rya mRNA.

Biteganyijwe ko ibyavuye mu cyiciro cya mbere cy’igeragezwa ry’izi nkingo bizatangazwa muri uku Ukwakira 2026, bigaragaze umutekano wazo n’ubushobozi bwo gukangura ubudahangarwa bw’umubiri.

Mu gihe ibyavuye muri iri geragezwa byaba bishimishije, hazakurikiraho icyiciro cya kabiri n’icya gatatu, bizakorerwa ku bantu benshi.

Capobianco yavuze ko byose nibigenda neza, izi nkingo zishobora gutangira gukoreshwa mu gice cya mbere cya 2027, nyuma yo kwemezwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Gavi yamaze gushora miliyoni 50$ mu bikorwa byo guhangana n’iki cyorezo, harimo no gufasha mu kubona inkingo.

Hagati aho, abashakashatsi bari gusuzuma niba urukingo rwa Ervebo, rusanzwe rukoreshwa mu kurwanya Ebola yo mu bwoko bwa Zaire, rushobora no kurinda Bundibugyo.

Muri Kanama 2026, RDC yahawe doze 70.000 z’uru rukingo zivuye mu bubiko mpuzamahanga buterwa inkunga na Gavi, zimwe zikaba ziri gukoreshwa mu bushakashatsi.

Capobianco yashimangiye ko kubona urukingo rukora neza bidahagije, kuko hakenewe no kwigisha abaturage kugira ngo barugirire icyizere.

Yagize ati “Nubwo urukingo rwaba ruhari, kurutanga bishingira ku cyizere abaturage barufitiye. Icyizere kiragoye kucyubaka, ariko kugitakaza biroroshye.”

Yongeyeho ko kwirinda ubwandu, gukurikirana uko icyorezo gikwirakwira no gutanga ubutabazi hakiri kare bishobora gufasha kugikumira, nubwo inkingo nshya zaba zitaraboneka.

Ebola imaze guhitana abantu barenga 4.300 muri RDC
Ebola imaze guhitana abantu barenga 4.300 muri RDC