{Keith Martin w’imyaka 44 wapimaga ibiro 445 yitabye Imana azize umusonga kuri wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza.
}

France Tv 1 ivuga ko uyu mugabo wari munini kurusha abandi ku Isi apfuye nyuma y’igihe gito abazwe 3/4 by’igifu ngo ibiro bye bikunde bigabanuke.

Umuganga wamuvuraga Kesava Mannur yavuze ko kubagwa kwe byari byagenze neza bigatuma agabanukaho ibiro byinshi mu mwaka wa 2012. Avuye mu bitaro nibwo yakomeje kumera nabi arwara n’umusonga uramuhitana.

Uyu muganga yahise asaba Leta y’u Bwongereza gusoresha amafaranga menshi ibiryo byo mu nganda (Fast food) kuko aribyo nyirabayazana y’urupfu rw’umurwayi we.

Keith Martin yashoboraga kurya ibinyamavuta byikubye inshuro icyenda z’ibyo umuntu mukuru yemerewe kurya, yaryaga cyane ibiryo birimo isukari nyinshi, akanywa litiro 3 n’igice z’ikawa ku munsi na litiro ebyiri z’ibinyobwa.

France Tv 1 ivuga ko Martin yatewe kurya cyane n’agahinda k’urupfu rwa nyina nawe wishwe n’umusonga ubwo yari afite (Martin) imyaka 16.