IGIHE

Ibikorwaremezo bifasha abafite ubumuga bimaze kubakwa mu mavuriro 22 mu Rwanda

0 25-09-2021 - saa 07:57, Akayezu Jean de Dieu

Politiki ya leta y’u Rwanda yo gushyigikira itangwa rya serivisi mu buryo budaheza hibandwa ku gushyiraho ibikorwaremezo byorohereza ibyiciro by’abantu bose by’umwihariko abantu bafite ubumuga ikomeje kugezwa hirya no hino n’ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi.

Amasezerano mpuzamahanga agamije kurengera abantu bafite ubumuga agena ko bari mu byiciro birimo ubumuga bw’ingingo, ubumuga bwo mu mutwe n’ubwo kutumva no kutavuga. Gusa hari n’icyiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije.

Mu 2018, binyuze mu nama yiga ku guteza imbere abafite ubumuga no gushyiraho serivisi zituma badahezwa, yari yabereye i Londres mu Bwongereza, nibwo u Rwanda rwemeye ko rugiye kubaka ibikorwaremezo byorohereza abantu bo muri iki cyiciro kubona serivisi zitangirwa ku bitaro, ibigo nderabuzima n’amavuriro muri rusange.

Kuva icyo gihe Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, yahise itangira gukora inyigo y’uburyo ibi bikorwaremezo bizubakwamo n’uko bizakorwa, haza gufata umwanzuro w’uko bizakorwa ndetse haza gufatwa umwanzuro w’uko mu 2024, aho hantu hose hatangirwa serivisi z’ubuvuzi hazaba hamaze gushyirwa ibyo bikorwaremezo.

Ni ukuvuga ko ahubakwa hashyirwa ibikorwa birimo inzira y’abafite ubumuga, inzira yubatsemo utuntu dufasha abafite ubumuga bwo kutabona kugenda bakoresheje inkoni n’ibindi.

Kugeza ubu, mu Bigo Nderabuzima bigera muri 600, ibigera kuri 22 nibyo bimaze kubakwamo ibi bikorwaremezo ndetse abakozi babyo barahugurwa bigishwa uko bakira abafite ubumuga ndetse banigishwa ururimi rw’amarenga.

Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo, CDC, bahisemo kwegurira Urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga mu kurwanya virus itera Sida no guteza imbere ubuzima [UPHLS], ngo abe ari rwo rushyira mu bikorwa iyi gahunda.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UPHLS, Karangwa François Xavier, yabwiye IGIHE ko ahamaze kubakwa no gushyirwa ibi bikorwaremezo hatanga icyizere cyo gukemura ibyazitiraga abafite ubumuga mu guhabwa serivisi.

Karangwa avuga ko urugamba rwo kugeza ibi bikorwa mu yandi mavuriro rukomeje ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’inzego zitandukanye.

Ati “Turimo kurwana intambara y’uko nibura mu mwaka utaha ibi bikorwa biba byegejejwe mu turere twose, ikindi cy’intego igihugu cyiyemeje, turasaba aya mavuriro yamaze kuvugururwa cyangwa se gutunganywa ko yagerageza akigisha aho bitarakorwa kugira ngo n’inzego z’ubuyobozi dushyire imbaraga hamwe tubashe kubitunganya muri ayo mavuriro asigaye.”

Ni intambwe yo kwishimira...

Mu mavuriro 22 ibi bikorwa bimaze kugezwamo, harimo Ikigo Nderabuzima cya Kayenzi, aho hubatswe inzira z’abafite ubumuga, hubakwa ubwiherero bworohereza abafite ubumuga ndetse n’abaganga batandatu bahabwa amahugurwa arimo no kwigishwa gukoresha ururimi rw’amarenga.

Iki Kigo Nderabuzima cya Kayenzi ni kimwe muri 14 bibarizwa muri aka karere ka Kamonyi. Gifite ubushobozi bwo kwakira abaturage babarirwa hagati ya 80 na 100 ku munsi umwe, baturuka mu Mirenge ya Kayenzi na Kayumbu.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kayenzi, Ayinkamiye Vestine avuga ko kuva bahabwa ibi bikorwaremezo byabafashije cyane mu kwakira abafite ubumuga kandi bifuza no kuzafasha mu guhugura no gushishikariza ibindi bigo mu kubaka ibi bikorwaremezo.

Ati “Mbere yo guhugurwa ntabwo twashoboraga kwakira neza abafite ubumuga ndetse nta n’uwabashaga kuvugana na bo kubera ko tutari twakabyiga ariko ubu hari impinduka zikomeye. Ubu ngubu ufite ubumuga mu ngeri zitandukanye araza akakirwa neza akaba ashobora kuvugana n’uwo ahasanze ndetse no kugera kuri serivisi bisigaye biboroheye kuko hari inzira bashobora kunyuramo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, avuga ko ibi bikorwaremezo bizafasha abafite ubumuga kugera kuri serivisi by’umwihariko iz’ubuvuzi.

Ati “Iyo wumvise ubuhamya bwabo, bavuga uburyo bagendaga babateruye kugira ngo babashe kuva muri serivisi imwe bagere mu yindi, ubwabyo guterura umuntu burya ni ikintu kibangamira uburenganzira bwe, yagakwiye kuba yigenga, akitwara, rimwe na rimwe bangaga no kujya kwa muganga bitewe n’uburyo hataborohereza kuhagera.”

Yakomeje agira ati “Niba umuntu ashaka kujya kwa muganga, aramutse afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, akenshi arabireka avuga ati ‘ese ninjyayo ndavugana nande?’ Akaba yabireka wenda akajyayo ageze kure yarembye, bikamuviramo no gupfa.”

Leta y’u Rwanda iherutse kwemeza politiki nshya y’abantu bafite ubumuga igamije kubafasha kwisanga no kugira uruhare muri gahunda zose z’igihugu no kubaho ubuzima bubahesha agaciro, mu gihe cy’imyaka ine ikaba izashorwamo asaga miliyari 41 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bikorwa bizaba birimo higanjemo ibyo kuzamura imibereho myiza y’abafite ubumuga hashyirwaho gahunda zibafasha kwihangira umurimo, guteza imbere ikoranabuhanga ridaheza, kongera umubare w’abantu bafite ubumuga mu nzego z’imirimo, guteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro n’umuco n’ibindi.

Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu 2012 ryerekanye ko mu Rwanda abantu bafite ubumuga bari 446,453.

Ibikorwaremezo bifasha abafite ubumuga bimaze kubakwa mu mavuriro 22 mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza