Uyu muryango wegera abaturage hirya no hino mu gihugu ubasobanurira inyigisho zirebana n’ubuzima, cyane cyane ubw’imyororokere.
Uherutse gusura abatuye mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kirehe maze ubasobanurira akamaro ko kuboneza urubyaro n’uburyo bwo kubyitwaramo, unabegereza ibikoresho bibibafashamo .
Gasore Olivier, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kigarama, yavuze ko abaturage bakomeje kugaragaza ko basobanukiwe n’akamaro ko kuboneza urubyaro.
Yagize ati “Mu mirenge 12 igize aka karere turi ku mwanya wa gatatu mu bijyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro, bisobanuye ko twateye intambwe nziza.’’
Yongeyeho ko mbere batari bafite ikigo nderabuzima, bikagorana uburyo bwo kwita ku baboneza urubyaro ariko ko nyuma yo kukibona hari byinshi bigaragara byahindutse.
Yagize ati “Mu myaka itatu ishize tubonye ibitaro iyi gahunda yo kuboneza urubyaro yaritabiriwe cyane ndetse kugeza ubu abagera kuri 80% by’abagabo muri uyu murenge bamaze kumva umumaro wo kuboneza urubyaro, bisobanuye ko bafatanya n’abagore babo.’’
Yakomeje avuga ko mu mbogamizi abaturage bagaragaza muri iyi gahunda, harimo kubyibuha bikabije, gusinzira bya hato na hato, gucika intege no gutinda kuva mu mihango.
Uyu muyobozi yavuze ko ibyo ari impinduka zisanzwe, ariko zidashobora kubabuza kuringaniza urubyaro kuko nta ngaruka mbi byabagiraho, ahubwo ko kutaringaniza urubyaro ari byo byabashyira mu kaga.
Gasore yaboneyeho n’umwanya wo gushimira byimazeyo SFH Rwanda ku bwitange n’ubushake igaragaza mu kurengera ubuzima bw’Umunyarwanda.
Ati “Iyo SFH ije igahura n’abaturage ikabaha inyigisho ni iby’agaciro cyane kuko bahita bakanguka bakumva umumaro wo gusigasira amagara.’’
Muri gahunda yo gufasha Abanyarwanda kuringaniza urubyaro, Umuyobozi mukuru wa SFH Rwanda, Manasseh Gihana Wandera, yavuze ko uretse kuba bahindura imyumvire y’abaturage, banakwirakwiza ibikoresho by’ubuzima bibafasha kuringaniza urubyaro bizwi ku izina rya Confiance ndetse na condoms.



Mu mashusho: Ubuhamya bw'abantu bafashijwe na SFH

Ibitekerezo 0