{Mu mpera z’icyumweru gishize Polisi yo mu Karere ka Rutsiro yaguriye ubwishingizi bwo kwivuza (mutuelle de santé) abaturage 100 bakennye kurusha abandi.}

Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rutangaza ko Polisi muri aka karere yatanze umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kugira ngo abaturage 100 bakennye kurusha abandi bagurirwe mituweli.

Iyi mpano yashyikirijwe ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro yatanzwe na Mutimura Prudence, Umuyobozi wa Polisi muri kariya karere.

CIP Mutijima avuga ko iyi mpano itanzwe mu rwego rwo gushimira abaturage ubufatanye bagirana na polisi mu bijyanye no guherekanya amakuru yo guta muri yombi aba bashaka guhungabanya umutekano muri aka Karere.

Agira ati:”Tuzakomeza gushishikariza abaturage batuye Rutsiro gukomeza kutugezaho amakuru, kandi twizeye ko bizadufasha mu rugamba rwo gukumira ibyaha no guhangana n’abashaka guhungabanya umutekano”.

Polisi y’Igihugu itanga umusanzu mu bikorwa bitandukanunye bizanira abaturage umutekano birimo kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda n’imyaka 12 ndetse yanatanze umusanzu muri gahunda ya Girinka munyarwanda.