Mu kiganiro cyatambutse kuri Podcast y’ibi bitaro, inyuzwa ku muyoboro wabyo wa YouTube, Dr. Mutembe yasobanuye ko abarwayi barembye cyane baba bari mu byiciro bitandukanye, bitewe n’uburwayi bafite n’urwego rw’ubuvuzi bakeneye.
Yavuze ko hari ababa batakaje ubwenge, bari muri koma, ku buryo badashobora guhumeka ubwabo, bikaba ngombwa ko hifashishwa ibyuma byabugenewe bibafasha guhumeka.
Hari n’abandi baba bafite ibibazo by’imikorere y’ibihaha, bigatuma badashobora guhumeka neza, na bo bagakenera gufashwa n’ibyuma. Abandi baba bafite umuvuduko w’amaraso uri hasi cyane cyangwa hejuru cyane, ku buryo bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’umutima.
Mu bandi barwayi bakenera kuvurirwa mu cyumba cy’indembe harimo abafite ibibazo bikomeye by’imikorere y’ingingo z’umubiri, nk’impyiko, ku buryo bashobora gukenera ubuvuzi bwo kuyungurura amaraso buzwi nka ‘dialyse’. Hari kandi n’ababa babazwe ariko bagatinda gukanguka, bagakenera gukurikiranirwa hafi n’abaganga.
Dr. Mutembe yasobanuye ko ubuvuzi bw’indembe bugabanyijemo ibyiciro bibiri, bitewe n’uburemere bw’uburwayi n’ubufasha umurwayi akeneye.
Icyiciro cya mbere kizwi nka High Dependency Unit (HDU), cyakirirwamo abarwayi bakeneye gukurikiranirwa hafi n’abaganga, barimo ababa bagifite ubwenge ariko bakeneye ubufasha bw’ibyuma bibafasha guhumeka.
Icyiciro cya kabiri ni Intensive Care Unit (ICU), cyakirirwamo abarwayi barembye cyane, bashobora kuba bakeneye ibyuma bibafasha guhumeka cyangwa imiti ifasha umutima gukora neza.
Uyu muganga yavuze ko mu barwayi bajyanwa muri ICU barimo n’ababa bari muri koma, bitavuze ko baba batagifite amahirwe yo gukira. Yasobanuye ko amahirwe yabo yo gukira aterwa ahanini n’icyateye uburwayi ndetse n’uburyo bitabwaho.
Ati “Biterwa n’icyatumye ajya muri ICU, iyo ari ikintu kivurwa kandi akitabwaho hakiri kare amahirwe yo kuvamo aba ari menshi. Dufite ikigero kiri hagati ya 50% na 70% by’abaza muri ICU bakira bagasubira mu buzima busanzwe. Iyo umuntu ari muri koma hari ibyago byinshi by’uko atitaweho ashobora gupfa ariko iyo icyabiteye gishobora kuvurwa arakira.”
Dr. Mutembe yasobanuye ko kwita ku barwayi bari muri ICU bitagarukira ku kubaha imiti gusa, ahubwo ko bahabwa ubuvuzi bukomatanyije bugamije kubafasha gukira no kwirinda ibindi bibazo bishobora guterwa no kumara igihe kirekire barembye.
Muri ubwo buvuzi harimo kubagenera amafunguro yihariye, ashobora gutangwa mu buryo busanzwe cyangwa hakifashishwa imiyoboro yabugenewe, bitewe n’ubushobozi bw’umurwayi bwo kurya.
Abaganga banita ku buryo abarwayi baryamamo, kugira ngo babarinde ibisebe bishobora guterwa no kumara igihe kirekire baryamiye uruhande rumwe, ndetse bagakurikiranira hafi imikorere y’ingingo z’umubiri wabo.
Uyu muganga yanagaragaje ko gusura abarwayi bari muri ICU bisaba ubwitonzi budasanzwe, kuko baba bafite intege nke ndetse n’ubudahangarwa bw’umubiri bushobora kuba bwaragabanutse.
Yavuze ko ari yo mpamvu ababasura bagomba kubahiriza amabwiriza akomeye y’isuku no kwirinda kubasura ari benshi, kugira ngo batabateza ibyago byo kwandura izindi ndwara cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima.


Ibitekerezo 0