Abanywa inzoga nyinshi bagaragaje ibyago byo kurwara iyi ndwara biri hejuruho hafi 18,6% ugereranyije n’abatazinywa.

Ubu bushakashatsi bwayobowe na Seoyeon Cho wo muri Ewha Womans University College of Medicine i Seoul, busohoka mu kinyamakuru cya siyansi Osteoarthritis and Cartilage ku wa 15 Nzeri 2026.

Bwibanze kuri “osteoarthritis”, ubwoko bwa rubagimpande bujyana no kwangirika kw’ingingo, cyane cyane agahu koroheje gatwikiriye impera z’amagufwa aho ahurira, kagafasha ko atikubanaho.

Abashakashatsi bifashishije amakuru y’Ikigo cy’Ubwishingizi bw’Ubuzima cya Koreya y’Epfo yo hagati ya 2009 na 2023. Basesenguye abantu 1.233.179 bafite imyaka 40 kuzamura, batari barigeze basanganwa iyi ndwara igihe ubushakashatsi bwatangiraga.

Muri bo harimo abagabo 870.404 n’abagore 362.775. Mu gihe cyo kubakurikirana cyari impuzandengo y’imyaka 9,9, abantu 571.077 basanganywe iyo ndwara.

Abitabiriye ubushakashatsi bavuze inshuro banywa inzoga mu cyumweru n’ingano banywa buri nshuro.

Abashakashatsi babishingiyeho babara impuzandengo ya alcohol buri wese anywa ku munsi, babashyira mu byiciro by’abatanywa, abanywa nke, abanywa mu rugero ruciriritse n’abanywa nyinshi.

Abafatwaga nk’abanywa nyinshi ni abagabo banywaga nibura garama 30 ya alcohol ku munsi n’abagore banywaga nibura garama 20.

Nyuma yo kuzirikana izindi mpamvu zishobora kugira uruhare mu kurwara iyi ndwara, abashakashatsi basanze abanywa inzoga nke bafite ibyago biri hejuruho 3,7% ugereranyije n’abatazinywa. Ku banywa mu rugero ruciriritse byari hejuruho 8,1%, naho ku banywa nyinshi bikaba 18,6%.

Isano hagati yo kunywa inzoga n’iyi ndwara yagaragaye cyane kurushaho ku bagore. Ndetse no ku banywaga nke, ibyago byari hejuruho 6,3% ugereranyije n’abagore batazinywa.

Abashakashatsi banasesenguye ukwabo abantu 858.703 bafite umwijima ukora neza n’abandi 820.281 bafite ibiro bisanzwe. Muri ayo matsinda yombi, kunywa inzoga nyinshi byakomeje kugaragaza isano no kwiyongera kw’ibyago byo kurwara.

Mu nyandiko yabo bagize bati “Kuba isano hagati yo kunywa inzoga na osteoarthritis yaragaragaye haba mu bantu badafite indwara z’umwijima no mu bafite ibiro bisanzwe, byerekana ko idasobanurwa gusa n’imikorere mibi y’umwijima cyangwa umubyibuho ukabije.”

Bavuze ko ibyo bituma hakekwa ko inzoga zishobora kugira ingaruka ku ngingo binyuze mu zindi nzira zidashingiye kuri ibyo bibazo byombi.

Nubwo ibyabonetse byerekana isano hagati y’inzoga n’iyi ndwara, ubushakashatsi ntibwemeza ko kunywa inzoga ari byo ubwabyo biyitera.