Niba ukunda ubuzima bwawe, reka kwitera parum ku ruhu. Buri gitondo witera ‘parfum’ ku maboko, ukayitera mu kwaha, yewe ugashyira no mu ijosi kugira ngo uhumure neza. Nyuma y’iminota 10 uba wabyibagiwe ariko uruhu rwawe ntabwo rubyibagirwa ahubwo rukomeza kwirengera ingaruka nyuma y’uko iyo mpumuro igushizeho.
Parfum ntabwo iba igizwe n’impumuro gusa. Akenshi iba irimo alukoro ituma ihita yuma ukimara kuyitera. Iyo witeye iyo alukoro ku ruhu, iragenda ikumisha agace k’uruhu gashinzwe gutuma ruguma rutoshye. Uko ukomeza kuyitera aho hantu, ni ko hakomeza kugenda harushaho kumagara.
Ahantu ha mbere utagomba kwitera parfum ni mu ijosi. Uruhu rwo ku ijosi ruba rufite umubyimba muto kurusha urw’ahandi hose ku mubiri wawe, bisobanuye ko iyo uhateye parfum ihita yinjira mu mubiri maze ibinyabutabire byayo bigatembera mu maraso. Iyo iyo parfum ihuye n’urumuri rw’izuba bishobora kugutera icyitwa “Berloque dermatitis” aho usanga uruhu rwarazanye amabara.
Impumuro zo muri parfum ni zimwe mu bitera allergy, kuzana amabara ku ruhu, uburyaryate, hamwe no kwangirika k’uruhu bizwi nka “blistering”.
Abantu benshi ntibahita bagaragaza ibimenyetso ahubwo bishobora gutangira umaze nk’ukwezi uyitera. Biterwa n’uko uko kwangirika gutangirira imbere mu ruhu aho uba utabasha kubonesha ijisho.
Mu bushakashatsi bwo kuva mu 2005 kugera mu 2025 bwasohotse muri Frontiers mu gika cya Toxicology, abashakashatsi basanze ibinyabutabire bikunze kwifashishwa mu gukora parfum nka phthalates (falets) na parabens bifitanye isano n’indwara zitera allergy, indwara z’ubuhumekero, guhindagurika kw’imisemburo, ibibazo by’imyororokere, kandi bishobora kuba bifitanye isano n’indwara ya kanseri y’uruhu.
Ibyo ntibisobanuye ko ugomba guhita ufata parfum yawe ukayijugunya. Ushobora kuyipuriza mu kirere maze ukaza uyisanga cyangwa se ukayitera mu myenda mbere y’uko uyambara. N’ubundi parfum iguhumuraho igihe kirekire iyo uyiteye mu myenda aho kuyitera ku ruhu.
Niba umaze igihe kirekire witera parfum ku ruhu, ntukuke umutima ahubwo bireke utangire kuyitera mu myenda. Guhumura neza ntibikwiye kuba impamvu yo kwitera indwara z’uruhu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!