Ni bimwe mu byagarutsweho mu nama yahuje abahanga mu by’imiti yayobowe na Perezida w’Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti mu Rwanda, Dr Innocent Hahirwa; yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 5 Mutarama 2022.
Yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kubungabunga ubusugire bw’umwuga w’ubuhanga mu by’imiti mu mitangire ya serivisi z’ubuzima mu gihe kizaza.”
Abayitabiriye bahuguwe ku bijyanye n’imyifatire myiza igomba kuranga umuhanga mu by’imiti mu kazi ka buri munsi ndetse n’ubumenyi bujyanye no gufasha mu kurinda abaturage ingaruka mbi zituruka ku ikoreshwa ryayo.
Batangiyemo ibitekerezo bijyanye no guteza imbere uyu mwuga banarebera hamwe intambwe imaze guterwa kuva mu 2013 ubwo Leta y’u Rwanda yashyiragaho itegeko rigenga umwuga wabo. Basanze hari ibyagezweho nubwo inzira ikiri ndende kandi ukaba ugifite imbogamizi zikwiye gukemurwa.
Muri izo mbogamizi harimo no kuba hari ibyiciro by’umwuga babamo bitaboneka mu myigishirize ya Kaminuza zo mu Rwanda, bityo imyanya ibiteganyirijwe mu kazi igahabwa abatarabyigiye.
Muri ibyo hari nk’icy’umutekinisiye mu by’imiti (Pharmacy technician). Ibyo kandi bijyana no kuba nta mashuri abafasha gukeneka umwuga wabo (specialisations) aboneka mu Rwanda.
Urugaga ruherutse gutangaza igitabo ngengamikorere cy'abahanga mu by'imiti
Mu kiganiro kigufi n'Umunyamabanga Uhoraho n’Umwanditsi Mukuru w’Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti, Nsengeyukuri Jean Damascène, yabwiye IGIHE ko itegeko riha urugaga ububasha bwo gutanga no kwambura uburenganzira bwo gukora umwuga w’ubuhanga mu by’imiti mu Rwanda.
Ikindi ni ugutanga inama ku mashuri makuru kuri porogaramu z’inyigisho zigenerwa abahanga mu by’imiti no gufatira ibihano abakoze amakosa mu rwego rw’akazi n’akorewe hanze yako atesha agaciro umwuga.
Ati “Mu gutunganya inshingano zarwo, Urugaga rwashyizeho imikorere iboneye y’Umwuga wa Farumasi mu Rwanda igaragaza imbibi umuntu akoreramo umwuga ndetse n’ubumenyi shingiro akwiye kugira.”
Yanakomeje asobanura byimbitse iby’igitabo urugaga ruherutse gushyira ahagaragara, gikubiyemo imikorere iboneye y’Umwuga wa Farumasi mu Rwanda.
Ati “Iki gitabo kije mu gihe u Rwanda ruri kwitegura kubaka Uruganda rukora inkingo. Hari n’inganda z’imiti zigiye gutangira kandi izo zose zizakenera abahanga mu by’imiti. Hagombaga gushyirwaho amabwiriza agenga uwo mwuga kugira ngo uzakorwe neza mu gihe izo nganda zizaba zimaze gushinga imizi.”
Icyo gitabo ngo gikubiyemo incamake y’uburyo bugezweho bw’imikorere y’umwuga wa Farumasi; kizifashishwa cyane n’abari muri uyu mwuga n’indi ifitanye isano n’ubuzima, abanyeshuri, amashuri makuru na za kaminuza, abaturage n’abandi.
Nsengeyukuri yasabye abagana abahanga mu by’Imiti mu Rwanda kubagirira icyizere kuko ibyo bakora babyemerewe n’inzego zibifitiye ububasha.
Urugaga rw’abahanga mu by’imiti (National Pharmacy Council) rwashyizweho n’itegeko N° 45/2021 ryo ku wa 13/01/2013 rigena imitunganyirize, imikorere n’ububasha by’urugaga rw’abahanga mu by’imiti.
Ni rwo murinzi w’amategeko, icyubahiro n’ishema by’umwuga w’Abahanga mu by’Imiti, rukanarengera ubuzima rusange bw’abaturage. Rubungabunga ubusugire bw’amahame yerekeye imyifatire myiza, ubunyangamugayo n’ubwitange bya ngombwa mu murimo w’abahanga mu by’imiti, runareba ko abarugize bose bubahiriza ibyo bashingwa n’umwuga wabo, kimwe n’amategeko n’amabwiriza agenga abahanga mu by’imiti n’icuruza ryayo.






Ibitekerezo 0