Uyu mwanzuro wasomwe ku wa 26 Ukwakira 2026, nyuma y’uko Ndamyimana yari amaze gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha ku butumwa yanditse asaba inama ku cyifuzo cyo gukora umugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 6 Mata 2026, umunsi umwe mbere y’uko icyunamo gitangira ku rwego rw’igihugu.

Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwasanze ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bidahagije kugira ngo Ndamyimana ahamwe n’icyaha yari akurikiranyweho.

Rwavuze ko kuba yarasabye inama ku muyobozi we, akayihabwa kandi akayikurikiza, bitagaragaza ko yari afite umugambi wo kugoreka ukuri kuri Jenoside agamije kuyobya rubanda.

Uko ikibazo cyatangiye

Ibyatumye Ndamyimana akurikiranwa n’Ubushinjacyaha byaturutse ku nama y’umutekano yaguye y’Umurenge wa Bugarama yabaye ku wa 1 Mata 2026.

Iyo nama yari yitabiriwe n’abagize inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa b’umurenge n’abahagarariye imiryango irimo IBUKA na AVEGA.

Mu ngingo zaganiriweho harimo uko umutekano wifashe muri rusange, ibibazo by’ubuzima bw’abaturage n’imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu nama, Niyitegeka Innocent, wari uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Bugarama, yamenyesheje abari bayitabiriye ko uwo murenge wari uteganya kwibuka ku wa 12 Mata 2026.

Nyuma yaho, Nduwimana Ibrahim, wari mu buyobozi bwa IBUKA mu murenge kandi ashinzwe gutegura ibikorwa byo kwibuka, yatanze igitekerezo cy’uko habaho n’umugoroba wo kwibuka, kugira ngo abantu bazatangire ibikorwa byo kwibuka bafite amakuru amwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nk’uko bigaragara mu mwanzuro w’urukiko, Ndamyimana wari uyoboye iyo nama yabwiye abari bayitabiriye ko azabanza kugisha inama ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kugira ngo butange umurongo uzubahirizwa.

Ku wa 6 Mata 2026, Saa Moya na 37, Ndamyimana yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ubutumwa bugufi amusaba inama ku byifuzo yari yabwiwe ko bifitwe n’abaturage ba Bugarama, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri ubwo butumwa, yasabye ko hashyirwa indabo ku migezi ya Rubyiro, Ruhwa na Rusizi, yajugunywemo imibiri y’abishwe muri Jenoside.

Yanavuze ko hari icyifuzo cyo gukora umugoroba wo kwibuka kuri Saint Paul Muko, ariko ukarangira bitarenze Saa Yine z’ijoro.

Yasoje asaba Umuyobozi w’Akarere inama ku buryo ibyo bikorwa byakorwa, anavuga ko byashoboraga gukorwa hatabayeho gufata amafoto, kugira ngo hatagira ugira ikibazo.

Umuyobozi w’Akarere yamubajije igihe uwo mugoroba wari kubera, Ndamyimana amusubiza ko ari ku wa 6 Mata 2026, guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko ubwo butumwa, bufatanyije n’ibindi bimenyetso, bwagaragazaga ko Ndamyimana yari agambiriye guhindura ukuri ku gihe ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byagombaga gutangirira.

Bwavugaga ko yari asanzwe azi amabwiriza ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), agenga ibikorwa byo kwibuka, bityo ko gusaba ko umugoroba wo kwibuka uba ku wa 6 Mata byari bigize icyaha cyo guhakana Jenoside.

Bwasabye urukiko kumuhamya icyo cyaha, rukamuhanisha igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ndamyimana n’umwunganizi we bahakanye icyaha, bavuga ko ubutumwa yanditse bwari ubwo kugisha inama, kuko igitekerezo cyo gukora umugoroba wo kwibuka cyari cyatanzwe mu nama, ariko hakaba hari hakenewe umurongo w’ubuyobozi ku buryo cyashyirwa mu bikorwa.

Mu isesengura ry’ibimenyetso, urukiko rwagarutse ku nyandikomvugo y’inama yo ku wa 1 Mata 2026, ruyigereranya n’ubutumwa Ndamyimana yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ndetse n’ubuhamya bwatanzwe mu rubanza.

Rwasanze inyandiko mvugo y’inama igaragaza ko igitekerezo cyo gukora umugoroba wo kwibuka cyatanzwe n’uwari ushinzwe gutegura ibikorwa byo kwibuka muri IBUKA.

Ndamyimana na we yari yavuze ko agomba kubanza kugisha inama ubuyobozi bumukuriye kugira ngo hatangwe umurongo uzubahirizwa.

Urukiko rwagaragaje ko muri iyo nama bitagaragajwe neza itariki uwo mugoroba wari kubera. Rwavuze ko ibyo bishobora kuba byarateye urujijo, kuko igitekerezo cyari cyatanzwe cyerekezaga ku mugoroba wo kwibuka wabanziriza igikorwa cyo kwibuka cy’umurenge, ariko itariki yawo ntigaragazwe neza.

Nubwo abatangabuhamya bavuze ko nta muntu wari wasabye ko umugoroba wo kwibuka uba ku wa 6 Mata, urukiko rwasuzumye ubwo buhamya hamwe n’inyandiko mvugo y’inama.

Rwasanze ibyari byaganiriweho mu nama byagaragazaga ko igitekerezo cy’umugoroba wo kwibuka cyari cyatanzwe, ariko itariki ntigaragazwe. Ibyo byatumye urukiko rusanga Ndamyimana ashobora kuba yaragize urujijo ku cyifuzo yari yasabwe kugishaho inama.

Mu mwanzuro warwo, urukiko rwavuze ko ibimenyetso by’ubuhamya bidasesengurwa hashingiwe gusa ku mubare w’abatangabuhamya, ahubwo harebwa ubumenyi bafite ku byabaye n’uko ubuhamya bwabo buhuye n’ibindi bimenyetso.

Rwasuzumye itegeko ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo. Iyo ngingo iteganya icyaha cyo kugoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda.

Urukiko rwasobanuye ko kugira ngo icyo cyaha gihame uwagikoze, hagomba kugaragara umugambi wo kunyuranya n’ukuri abaturage basanzwe bazi, hagamijwe kuyobya abantu.

Rushingiye kuri ibyo, rwasanze ubutumwa Ndamyimana yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi bwari bugamije kugisha inama ku kibazo cy’akazi hagati y’umukozi n’umuyobozi we, aho kuba ubutumwa bugamije kuyobya rubanda.

Rwanavuze ko kuba Ndamyimana atarahise yemera ko umugoroba wo kwibuka uba ku wa 6 Mata, ahubwo akavuga ko agomba kubanza kugisha inama, byongeraga gushimangira ko nta mugambi wo gukora icyaha yari afite.

Urukiko rwanzuye ko ibimenyetso byagaragajwe n’Ubushinjacyaha bitahamya icyaha cyo guhakana Jenoside yari akurikiranyweho.

Rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite, ko Ndamyimana Daniel adahamwa n’icyaha yari akurikiranyweho, rutegeka ko ahita afungurwa urubanza rukimara gusomwa. Rwanategetse ko amagarama y’urubanza aherera ku isanduku ya Leta.

Ndamyimana wari Gitifu wa Bugarama yagizwe umwere