Bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge. 

Ntihanabayo, Prof. Emile n’abandi 11 bari barabwiye urukiko ko ubu busabe bwatanzwe iminsi 30 y’ifungwa ryabo ry’agateganyo yarenzeho umwe, barusaba kutabwakira.

Tariki ya 3 Nzeri, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, uyu mwanzuro ushimangirwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu bujurire tariki ya 28 Nzeri.

Izi nkiko zombi zasobanuye ko impamvu bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo ari uko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha kandi ibyo byaha bikaba bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Mu rubanza rwabaye ku wa 15 Ukwakira, abaregwa bari bagaragaje ko Ubushinjacyaha bwagejeje ikirego muri sisiteme y’urukiko tariki ya 3 Ukwakira, saa moya n’iminota 32 za mu gitondo.

Abaregwa basobanuye ko iminsi yabo yo gufungwa by’agateganyo yarangiye tariki ya 2 Ukwakira, saa sita z’ijoro, bityo ko saa munani z’ijoro rya tariki ya 3 Ukwakira ari bwo bagombaga gufungurwa by’agateganyo.

Me Bizimana Emmanuel yasobanuye ko kuba igororero ritarahise ribafungura iryo joro byumvikana kuko ryagombaga gutegereza bugacya.

Uyu munyamategeko yavuze ko mu gitondo cy’uwo munsi, ubwo we we na bagenzi be bagiye gukurikirana iby’uko abakiliya babo barekurwa by'agateganyo ari bwo babonye ikirego muri sisiteme.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ikirego n’umwanzuro wacyo byatanzwe tariki 2 Ukwakira ndetse ko ari byo konti yabwo ya sisiteme igaragaza.

Bwavuze ko niba ubwo busabe bitarahise bugaragara muri sisiteme ari ikibazo cy’iri koranabuhanga, bityo ko butakabaye bubiryozwa.

Kuri uyu wa 20 Ukwakira, urukiko rwanzuye ko nyuma y’ubugenzuzi rwakoze, rwasanze Ubushinjacyaha bwaratangiye ikirego ku gihe, bityo ko inzitizi z’abaregwa nta shingiro zifite.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko urubanza rushingiye kuri ubu busabe ruzaba tariki ya 22 Ukwakira 2026.

Urukiko rwasanze ubusabe bw'Ubushinjacyaha butaratanzwe imburagihe nk'uko abarimo Ntihanabayo babigaragaje
Tariki ya 26 Ukwakira, bazajya kuburana ku busabe bw'Ubushinjacyaha