Safari wari uzwi nka ‘Gudi’ yavukiye mu majyepfo y’u Rwanda, ku rugabano rwa Perefegitura ya Butare na Gitarama, muri Gashyantare 1965. Yari afite resitora nto n’icyokezo ahitwa ku Bigega i Nyanza.
Akekwaho kwica uwitwaga Ndatsikira wari ufite ‘dépot’ nto ku Bigega, kugira uruhare mu bitero byagabwe ku Batutsi bo mu bwoko bw’Abakono no ku byagabwe i Nyamure.
Abatangabuhamya bavuze ko ku Bigega, ahazwi nko ‘Kwa Premier’ habaga bariyeri yafatirwagaho Abatutsi mbere yo kwicwa kandi ko Safari ari we wayigenzuraga ndetse ko bamubonye afite intwaro gakondo zirimo ubuhiri n’umuhoro.
Mu iperereza, Safari yemeye ko yabaye kuri bariyeri yo ‘Kwa Premier’ ariko yabikoze kubera ko ryari itegeko ryatanzwe. Icyakoze, ahakana kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi.
Mu 2007, Urukiko Gacaca rwahamije Safari ibyaha bya Jenoside, rumukatira igifungo cy’imyaka 15 adahari.
Mu 2009, Safari yageze mu Bufaransa ari kumwe n’umuryango we. Mu 2017 yahawe sitati y’ubuhunzi, ndetse yanashinzeyo iduka nyuma we n’abahungu be babiri bashinga ibigo by’ubucuruzi bibiri.
Muri Nyakanga 2017, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasohoye impapuro zo guta muri yombi Safari, bumushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’imyaka ibiri Leta y’u Rwanda imusabira koherezwa i Kigali.
Mu Ugushyingo 2019, ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa rishinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba, PNAT, ryashyikirije dosiye ya Safari Umucamanza ugenza ibyaha kugira ngo amukoreho iperereza. Muri Nyakanga 2023 ni bwo yatawe muri yombi.
Mu gitondo cyo ku wa 17 Ugushyingo 2026, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwatoranyije Inteko y’inyangamugayo zizafasha abacamanza b’umwuga guca urubanza.
Umwe mu banyamategeko bunganira abasaba indishyi muri uru rubanza, Me Gisagara Richard, yatangarije IGIHE ko icyakurikiyeho ari uko urukiko rwasuzumye imyanzuro yatanzwe n’abunganira Safari barusaba kutakira abagiye kuregera indishyi.
Me Gisagara yagize ati “Hakurikiraho gusuzuma imyanzuro yatanzwe ku ikubitiro n’abavoka ba Safari Madjaliwa basabaga urukiko kutakira abaje kuregera indishyi muri urwo rubanza. Ubwo icyo tukiburanaho mu gitondo.”
Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwamenyesheje ababuranyi ko ruzafata umwanzuro ku busabe bw’abunganira Safari mu gihe kiri imbere.
Nyuma y’impaka kuri iyi ngingo, urubanza rwakomeje ku gicamunsi, aho Perezida w’Iburanisha yafashe hafi amasaha abiri ageze ku baburanyi n’inyangamugayo raporo ye y’incamake kuri dosiye yose.
Umushakashatsi ku mateka, Florent Piton, yahawe umwanya, asobanura ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakozwe, uko yateguwe, ingaruka zayo, anabazwa ibibazo kugira ngo urukiko rurusheho gusobanukirwa.
Urubanza rwa Safari rwakomeje kuri uyu wa 18 Ugushyingo, aho byateganyijwe ko mu gitondo urukiko rwumva umushakashatsi Hélène Dumas uzobereye mu mateka, hakurireho kumva filime mbarankuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Byateganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Ugushyingo, urukiko rubaza Safari ibibazo kuri dosiye ye.






Ibitekerezo 0