Ku wa 17 Ugushyingo 2026 ni bwo Mutabaruka Paulin ari kumwe na Albert Gahigi bitabye Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza ngo baburane ubujurire ku gihano cy'igifungo cya burundu bakatiwe bakekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Mutabaruka n'abunganizi be bavuze ko bafite imbogamizi kuko hari impapuro basabye muri MINIBUMWE batarabona kandi zabafasha kwiregura.

Ubushinjacyaha bwavuze ko izo mpapuro zikenewe zategerezwa zikabanza kuboneka.

Urukiko rwavuze ko urubanza rwasubikwa rukazasubukurwa ku wa 14 Mutarama 2027 kugirango izo mpapuro Mutabaruka ashaka zizabe zabonetse.

Mutabaruka muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari umugenzuzi w'amashuri mu yahoze ari Komini Rukondo.

Mu 2023 muri iki gice ubu kibarizwa mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe habonetse imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, Mutabaruka na Gahigi batabwa muri yombi baregwa ibyaha bitandukanye birimo icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, kwica nk'icyaha cya Jenoside, icyaha cyo gutegura Jenoside n'ibindi.

Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cyo kwica nk'icyaha cya Jenoside cyamenyekanye tariki ya 20 Nzeri 2023, bituma IBUKA itanga ikirego mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

IBUKA yavugaga ko Mutabaruka ari mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bataryojwe ibyaha byakekwaga ko bakoze cyane ko Jenoside ikimara kurangira yabaye n’umuyobozi kuko yabaye Burugumesitiri w'iyahoze ari Rukundo, anaba umunyamabanga nshingwabikorwa w'Imirenge itandukanye muri Nyanza ariyo Nyagisozi, Cyabakamyi na Mukingo maze akabikangisha bigatuma amakuru adatangwa uko bikwiye.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Mutabaruka yagiye mu bitero byishe Abatutsi batandukanye barimo Kinyonga ndetse n'abandi bahise bajugunywa mu musarani wo kwa Gahigi Albert.

Ubushinjacyaha buvuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Batutsi mu 1994 Mutabaruka yari umuyobozi w'ishuri rya Maheresho mu Murenge wa Mbazi, muri Gashyantare 1994 agirwa umugenzuzi w’amashuri mu yahoze ari Komini Rukondo ari na ho yari atuye. Buvuga ko Jenoside yabaye muri Mbazi, Mutabaruka yayigizemo uruhare nk'umuntu wari ushinzwe uburezi.

Mutabaruka yireguye avuga ko mu gihe cya Jenoside yabaga mu ishyaka rya PSD ritari rihuje ibitekerezo n'irya MRND kandi ko Jenoside yabaye amaze amezi atatu ashatse umugore w'Umututsikazi, ko mu ikusanyamakuru yahamagajwe mu nkiko gacaca eshatu akaburana akagirwa umwere.

Mutabaruka kandi yavuze ko yashinjwe kugira uruhare mu rupfu rwa Kinyonga na rwo arugirwaho umwere mu bujurire n'Urukiko Gacaca rwa Mbazi, agasaba ko yagirwa umwere.

Icyakora Ubushinjacyaha buvuga ko Mutabaruka ashyira imbere ko yashatse umugore w’umututsikazi kandi ibyo bitamubujije kwica Abatutsi.

Ku kuba yarabaga muri PSD itari ihuje ibitekerezo na MRND na byo buvuga ko bitaba urwitwazo, bugasaba ko Mutabaruka na Gahigi bareganwa bahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, mu gihe abaregwa bo basabaga kugirwa abere.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwemeje ko Mutabaruka na Gahigi bahamwa n’ibyaha birimo icyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, icyo gutegura Jenoside, icyo gushishikariza abantu gukora Jenoside ku buryo buziguye cyangwa ku buryo butaziguye, icyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Mutabaruka yanahamijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside ndetse n’icyo gusahura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, bombi bakatirwa igihano cy'igifungo cya burundu ari cyo bajuririye.

Bivugwa ko Gahigi Albert yaba atarahanwe kubera ko yari afite umwana wari ukuriye Inkiko Gacaca ku buryo uwavugaga se, uwo mwana yahitaga agira uruhare mu gutuma amakuru adatangwa uko bikwiye. 

Mutabaruka na Gahigi bafungiye mu Igororero rya Huye.