Ku wa 7 Ukwakira 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza kubera ko Me Munyakaragwe yatanze inzitizi y'uko yajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze cyo kwiyambura ububasha bwo kuruburanisha.
Icyo gihe Me Munyakaragwe yavuze ko ku wa 9 Ukwakira 2026 ari bwo umwanzuro kuri ubwo bujurire wagombaga gusomwa, asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko mbere y’uko urubanza ruba, yabanza akamenya ibyavuye mu bujurire.
Abunganira Ingabire Nelly ufite ubumuga bw'ubugufi bukabije babwiye urukiko ko batari bazi ibijyanye n’ubwo bujurire ndetse basaba ko bahuzwa na bwo.
Kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwumvise icyifuzo cya Ingabire cyo gushyirwa muri dosiye nk'uregera indishyi.
Uru rukiko rwanzuye ko umwanzuro ku bujurire bwa Me Munyakaragwe uzasomwa ku wa 27 Ugushyingo 2026.
Ingabire Nelly yatanze ikirego ashinja Me Munyakaragwe kumufata mu buryo bumutesha agaciro no kumukorera ivangura, akamwita ‘igikuri’ kandi ari ijambo rifitanye isano n’imiterere y’ubumuga bwe bw’ubugufi bukabije.
Mu iburanisha ryabanje, Ingabire yari yatanze inzitizi agaragaza ko amagambo ya Me Munyakaragwe adakwiye gufatwa nko gutukana mu ruhame ahubwo ari icyaha cy’ivangura.
Yagaragaje ko amagambo Me Munyakaragwe yavuze ko yamugizeho ingaruka mu buryo bw’amarangamutima ndetse ko ari amagambo y’ivangura rishingiye ku miterere y’umubiri we.
Ni inyito mu rukiko byasobanuwe ko yagaragajwe bwa mbere ubwo uyu munyamategeko yari ari mu nzira zo kurangiza urubanza, aho umuryango wa Ingabire wasabwaga gushyira mu bikorwa icyemezo kijyanye n’izungura ry’abawugize.
Icyo gihe Me Munyakaragwe ubwo yari ageze mu rugo ahari umutungo wagombaga kurangirizwaho urubanza, ngo yahamagaye ushinzwe umutekano mu mudugudu asa n’umurangira aho ari.
Ingabire yavuze ko Me Munyakaragwe yagize ati “Ndi kwa cya gikuri cy’igikire.”
Ubushinjacyaha bwo bwari bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge busaba ko rwakwakira ikirego, rukanagiha ishingiro, rugahamya Me Mukanyakaragwe icyaha cyo gutukana mu ruhame, rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 200 Frw.
Ingabire yasabye ko Me Munyakaragwe amuha indishyi ya miliyoni 10 Frw.
Uregwa we yavuze ko atavuze iryo jambo, agaragaza ko nta gihano cyabaho mu gihe nta cyaha cyabayeho, asaba ko icyifuzo cy’Ubushinjacyaha kitahabwa ishingiro.
Ubwo urukiko rwasomaga icyemezo, rwagaragaje ko rushingiye ku nzitizi zari zatanzwe n’uruhande ruregera indishyi, rudafite ububasha bwo gukomeza kuburanisha urubanza.
Rwagaragaje ko ibikorwa Me Munyakaragwe akekwaho bigize icyaha cy’ivangura aho kuba icyaha cyo gutukana mu ruhame kandi ari icyaha cy’ubugome, rukaba rudafite ububasha bwo kuburanisha icyaha nk’icyo.






Ibitekerezo 0