Uyu mwanzuro wasomewe mu ruhame mu Kagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2026.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko iki cyaha cyakozwe mu ijoro rya tariki 2 Kanama 2026, ubwo yari iwabo mu rugo, aho yabanaga na se. Bwavuze ko yamuteye icyuma mu ijosi, mu gatuza, mu mutwe, mu mbavu no ku maboko.
Mu rubanza rwabereye mu ruhame i Jabana ku wa 12 Ukwakira 2026, Umushinjacyaha yavuze ko Tuyishime na Munyetwari "batonganye biturutse ku mupira wa Rayon Sports bumvaga ariko kandi uregwa akaba yari amaze kunywa icyuma cyitwa Gilbeys."
Raporo y’isuzumamurambo, nk’uko Ubushinjacyaha bwabisobanuye, yagaragaje ko Munyetwari yatewe ibyuma umubiri wose, kandi ko ikintu nyamukuru cyamwishe ari ijosi ryakaswe ariko ntiriveho neza.
Mu ibazwa, Tuyishime yabwiye Ubugenzacyaha ko yishe se abigambiriye bitewe n’amakimbirane bari bafitanye, kuko ngo ubwo yari amaze kunywa inzoga, yibutse ko ntacyo se yamumariye kandi ko yari yanamwise injiji itarize.
Umushinjacyaha yavuze ko Tuyishime yageze mu Bushinjacyaha, yemera ko yishe Munyentwari biturutse ku makimbirane yagiranye na se, kandi ko se ari we wabanje kugerageza kumwica, aramwigaranzura.
Tuyishime yavuze ko Munyentwari atigeze amwitaho nk’umubyeyi kuva acyiga mu mashuri abanza, akamurera nabi, ntamuhe ibyo kurya, bigera aho atandukana na we, ava i Kigali asubira iwabo i Butare.
Uyu musore yavuze ko byageze ubwo yari afite imyaka 17, asubirana na se, yiga mu mashuri yisumbuye ariko ko Munyentwari yatangiye kujya amutoteza, bongera gutandukana.
Tuyishime yasobanuriye urukiko ko muri Gashyantare 2026 yasubiye kwa se, ariko ngo asanga ntacyo yahindutseho kuko yamusubizanyaga umujinya, kandi ko n’igihe yarwaye igifu ntacyo yamufashije.
Yavuze ko tariki ya 2 Kanama, mbere y’uko barya, baganiriye bumva umukino wa Rayon Sports, anenga umunyamakuru wasesenguraga umukino, ngo se aramubwira ati “Wowe se ibyo urabizi? Wowe se umurusha amashuri?”
Uyu musore yavuze ko iki kiganiro cyabyaye intonganya zikomeye, Munyentwari ajya kunywa inzoga, na we ajya kunywa amacupa abiri ya Gilbeys, nyuma bombi bajya kuryama.
Tuyishime yavuze ko ubwo bari baryamye, yikanze ko umuntu agiye kumurwanya, asanga Munyentwari afite icyuma mu ntoki, bararwana, umusore arusha umubyeyi we imbaraga, amwica uko.
Mu busesenguzi urukiko rwakoze, rwashingiye ku mvugo z’abatangabuhamya bashinje Tuyishime n’ifoto ya se yerekana ko yatewe ibyuma umubiri wose, rusanga adahakana icyo icyaha kuko yacyemeye ubwo yaburanaga.
Urukiko rwasanze kuba Tuyishime yaravuze ko yabikoze yitabara, umwunganizi we akavuga ko intandaro yo gukora icyaha ari ubusembure buturutse ku kuba se yaramwise injiji, ibyo bigaragaza kuvuguruzanya.
Mu mwanzuro, urukiko rwasanze nta busembure bwabayeho, kuko igikorwa cyo gutongana kwa Tuyishime na se kitahise gikurikirwa n’igikorwa cyo kwica.
Rwakomeje ruvuga ko rwasanze nta n’igikorwa cyo kwitabara cyabayeho, rushingiye ku mvugo za Tuyishime, aho yasobanuye ko yagiye muri saloon, akahakura icyuma yateye umubyeyi we.
Urukiko rwasobanuye ko rwafashe uwo mwanzuro rushingiye ku ngingo ya 107 y’itegeko 68 /2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, riteganya ibyaha n’ibihano rusange, iteganya ko uwahamijwe icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake, ahanishwa igihano cya burundu.
Urukiko rwasanze icyaha gihama Tuyishime ari icyo kwica umubyeyi we Munyantwali amukase ijosi, akamutera icyuma ku maboko no mu gatuza.
Rwagaragaje ko ruhuje ibiteganywa n’ingingo z’amategeko, igihano akwiriye guhanishwa ari igifungo cya burundu.
Urukiko kandi rwasobanuye ko kuba yaraburanye yemera icyaha ndetse anagisabira imbabazi, bidakwiriye kumubera impamvu nyoroshyacyaha kuko ukwemera kwe atari ukwemera gushidikanywaho.






Ibitekerezo 0