Safari wari uzwi nka ‘Gudi’ yavukiye mu majyepfo y’u Rwanda, ku rugabano rwa Perefegitura ya Butare na Gitarama, muri Gashyantare 1965. Yari afite resitora nto n’icyokezo ahitwa ku Bigega i Nyanza.

Akekwaho kwica uwitwaga Ndatsikira wari ufite ‘dépot’ nto ku Bigega, kugira uruhare mu bitero byagabwe ku Batutsi bo mu bwoko bw’Abakono no ku byagabwe i Nyamure.

Abatangabuhamya bavuze ko ku Bigega, ahazwi nko ‘Kwa Premier’ habaga bariyeri yafatirwagaho Abatutsi mbere yo kwicwa kandi ko Safari ari we wayigenzuraga ndetse ko bamubonye afite intwaro gakondo zirimo ubuhiri n’umuhoro.

Mu iperereza, Safari yemeye ko yabaye kuri bariyeri yo ‘Kwa Premier’ ariko yabikoze kubera ko ryari itegeko ryatanzwe. Icyakoze, ahakana kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi.

Mu 2007, Urukiko Gacaca rwahamije Safari ibyaha bya Jenoside, rumukatira igifungo cy’imyaka 15 adahari.

Mu 2009, Safari yageze mu Bufaransa ari kumwe n’umuryango we. Mu 2017 yahawe sitati y’ubuhunzi, ndetse yanashinzeyo iduka nyuma we n’abahungu be babiri bashinga ibigo by’ubucuruzi bibiri.

Muri Nyakanga 2017, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasohoye impapuro zo guta muri yombi Safari, bumushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’imyaka ibiri Leta y’u Rwanda imusabira koherezwa i Kigali.

Mu Ugushyingo 2019, ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa rishinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba, PNAT, ryashyikirije dosiye ya Safari Umucamanza ugenza ibyaha kugira ngo amukoreho iperereza. Muri Nyakanga 2023 ni bwo yatawe muri yombi.

Impungenge ku batangabuhamya bakekwaho kwakira amafaranga

Mu gihe biteganyijwe ko urubanza rwa Safari ruzatangira tariki ya 17 Ugushyingo 2026, hagaragajwe impungenge ko hari abashobora kuba barahaye bamwe mu batangabuhamya b’i Nyanza amafaranga kugira ngo aho kumushinja, bazamushinjure.

Uwahaye IGIHE amakuru yagize ati “Bari kubaha amafaranga ngo nibagera hariya, bazagire ibyo bahisha cyangwa se bashinjure. Ntabwo ari umwe bayahaye. No muri Gacaca habaye icyo kibazo cya ruswa. Abantu bari baraje kumushinja, babazanira ibifurumba by’amafaranga, baza mu gushinjura, bituma n’ubukana bw’ibyaha bugabanyuka.”

Icyo guhindura ubuhamya si gishya mu manza z’Abanyarwanda bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baburanishwa mu Bufaransa, kuko no mu bihe byabanje byarabaye, bamwe babihishurira urukiko, basobanura ko bari basezeranyijwe gufashwa kubona ubuhungiro.

Ku wa 13 Ugushyingo 2026, Umujyanama wa Ambasade y’u Rwanda mu by’umutekano, Col Gil Chavalier, yavuze ko urubanza rubera mu Bufaransa rugomba kuba rutabogamye kandi rukurikiza amategeko y’igihugu cyabo, abatangabuhamya bo ku mpande zose bagategwa amatwi.

Yagize ati “Icyakora, tugomba kwibuka ko iyo uri umutangabuhamya, utanga ubuhamya warahiriye kuvugisha ukuri. Birumvikana ko ubuhamya bugira agaciro gakomeye. Izi dosiye zimaze igihe, ariko ubuhamya si bwo bwonyine abagenzacyaha n’abacamanza baba bafite. Hari n’ibindi bimenyetso.”

Col Chevalier yasobanuye ko iyo umutangabuhamya atangiye guhakana ukuri, Perezida w’Iburanisha aba afite urutonde rw’ibibazo amubaza, ati “Ashobora kumubwira ati ‘Mutangabuhamya, ntabwo uri kumbwira byose kuko ibyo umbwira hari ibimenyetso mfite bitandukanye na byo’.”

Uyu mwofisiye yakomeje ati “N’iyo haba hari abantu bahawe amafaranga kugira ngo bagabanye uburemere bw’uruhare rw’uregwa, iyo ubuhamya bwose bugereranyijwe, bugasesengurwa kandi bukuzuzanya n’ibindi bimenyetso, amaherezo haboneka ishusho rusange y’ibyabaye yegereye ukuri.”

Col Chevalier yavuze ko bishoboka ko hari umutangabuhamya ushobora kwemera amafaranga, agasezeranya uregwa ko azagerageza kugabanya uburemere bw’ibyo akurikiranyweho ariko ko iyo ageze mu rukiko, ibintu bihinduka bitewe n’igitinyiro cyarwo.

Ati “Ni byo koko, hari abantu bashobora kwemera amafaranga bakavuga bati ‘Nzagerageza kugabanya uruhare rwe.’ Ariko iyo bageze mu rukiko, ibintu birahinduka. Niba warigeze kujya mu cyumba cy’urukiko, uzi ko ubwacyo gifite igitinyiro.”

Yavuze ko mbere yo gutanga ubuhamya, umutangabuhamya arahirira kuvugisha ukuri, akemera ko nafatwa abeshya, ashobora kubihanirwa. Yasobanuye ko ari yo mpamvu umutangabuhamya ashobora kwisanga muri gereza.

Ati “Ikindi kandi, umutangabuhamya aba yarahiriye kuvugisha ukuri. Azi neza ko natavuga ukuri, namara gufatwa abeshya, na we ashobora kubihanirwa…Iyo uri umutangabuhamya rero, ntuba wifuza ko amaherezo nawe wisanga muri gereza kubera ko wabeshye urukiko.”

Urubanza rwa Safari Madjaliwa ruzifashishwamo abatangabuhamya 54 barimo abashinja, abashinjura ndetse n’abasobanura amateka. Biteganyijwe ko ruzarangira bitarenze tariki ya 18 Ukuboza 2026.

Abanyamakuru bibumbiye mu muryango Pax Press baganirijwe kuri dosiye ya Safari Madjaliwa
Col Gil Chevalier yabwiye abanyamakuru ko abatangabuhamya barahira ko nibabeshya urukiko, baba bashobora kubihanirwa