Mu cyumweru gishize Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwemeje ko Kabuga atagifite ubushobozi bwo kuburana.

Ni icyemezo cyafashwe kubera ko ubushobozi bwe bwo gutekereza bumaze gukendera ku buryo atakibasha gusubiza neza ibyo abazwa, bitewe n’uburwayi bujyanye n’izabukuru.

Nyuma y’iki cyemezo urukiko rwanzuye ko ruzamuburanisha hashingiwe ku bimenyetso by’Ubushinjacyaha n’abatangabuhamya hagafatwa icyemezo ariko nta kumukatira cyangwa kumuhamya icyaha.

Mu ijambo yagejeje ku Kanama ka Loni kuri uyu wa Mbere, tariki 12 Kamena 2023, Umushinjacyaha Brammertz, yavuze ko icyemezo cy’urukiko atari icya nyuma, gishobora kujuririrwa.

Ati “Icyo nabivugaho ni uko ibiro byanjye bifite icyizere ko urubanza rwa Kabuga rushobora kandi rugomba gupfundikirwa mu buryo bugendanye n’uburenganzira bw’uregwa”.

Perezida w'Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), Graciela Gatti Santana, na we yavuze ko “byitezwe ko iki cyemezo kizajuririrwa”.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Gatete Claver, yifashishije urubanza rwa Kabuga, yibutsa ko guha ubutabera abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse atari urubanza gusa, ahubwo ari ubutabera butanzwe ku gihe.

Yavuze ko icyemezo ku rubanza rwa Kabuga ari “icyemezo gishengura imitima ku barokotse Jenoside, abayizize ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange”.

Amb. Gatete yavuze ko gukomeza gukererwa mu rugendo rwo gutanga ubutabera, bingana no kutabutanga.

Ati “Birababaje kuba gutanga ubutabera bigenda gake kubera kutagira ubufatanye kwa bimwe mu bihugu nubwo hari umurongo w’Akanama k’Umutekano ka Loni ubitegeka ubwo bufatanye”.

Uko imyaka ishira ni ko abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bagenda basaza ikaba ari yo mpamvu ibihugu bikwiye kumva uburemere bwayo bigatanga umusanzu mu kubageza imbere y’ubutabera.

Kabuga ufungiwe mu Buholandi kuva mu 2020 nyuma yo gufatirwa mu Bufaransa, ashinjwa ko ari umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’umwe mu bashinze Radio RTLM yakoreshejwe mu kubiba urwango no gushishikariza abantu kwishora mu bwicanyi.

Umushinjacyaha Serge Brammertz yatanze icyizere cyo kujuririra icyemezo cyafashwe ku rubanza rwa Kabuga
Umushinjacyaha Serge Brammertz yatanze icyizere cyo kujuririra icyemezo cyafashwe ku rubanza rwa Kabuga