Safari yabivuze ku munsi wa kabiri w’urubanza rwe mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, ubwo yahabwaga umwanya wo kwisobanura ku birego bimushinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ibikorwa byabereye kuri bariyeri ya Bigega n’igitero cyibasiye abo mu bwok0 bw’Abakono.
Mu gutangira kwisobanura, Safari yahereye ku ndangamuntu yari afite mu 1994, avuga ko yamugaragazaga nk’Umuhutu nubwo we yemeza ko ari Umututsi.
Yagize ati “Ikintu cya mbere navuga ni uko mu 1994 nari mfite indangamuntu y’Umuhutu, ariko ntabwo ndi Umuhutu, ndi Umututsi.”
Abatangabuhamya batandukanye bamushinja kuba yaragize uruhare mu mikorere ya bariyeri yo ‘Kwa Premier’ no mu bikorwa by’ubwicanyi byayiberagaho. Safari we yabihakanye, avuga ko atigeze ayobora bariyeri cyangwa ngo atange amabwiriza yo kwica.
Ati “Ibyo ni ibinyoma. Sinigeze mfata intwaro, sinigeze mpa umuntu amabwiriza. N’igihe ababajijwe bavugaga ko nari umuyobozi wa bariyeri, nta washoboye gusobanura impamvu, cyangwa ngo avuge ko nigeze ntanga amabwiriza yo kujya kwica abantu cyangwa kubaherekeza bajya kwicwa. Sinigeze mbona n’aho abantu bicirwaga.”
Nubwo muri ayo magambo yahakanye ko yaba yarafashe intwaro mu bikorwa by’ubwicanyi, yemereye urukiko ko hari intwaro yari afite muri icyo gihe, asobanura ko zari izo kumurinda.
Yasobanuye ko umujandarume yamubwiye ko se yakomerekejwe n’umuhoro, amuburira ko abasirikare cyangwa abajandarume bashobora kumwica, amubwira ko icyuma ntacyo cyamumarira, ati “Nguhaye za gerenade, zaba ari izo kwirinda.”
Safari yavuze ko kujya kuri bariyeri byaturutse ku bwoba yari afite nyuma yo kumenya ko se yakomerekejwe n’umuhoro. Yasobanuye ko uyu mujandarume yamubwiye ko abantu bashoboraga kujya kubicira mu rugo bose, akamugaragariza ko kujya kuri bariyeri byari itegeko.
Ati “Nari mfite ubwoba, mpinda umushyitsi. […] Uko twagendaga natekerezaga ko ndi Umututsi nkibaza icyo ngiye gukora. Hanyuma nibuka ko mfite indangamuntu y’Umuhutu, ntekereza ko yashoboraga kundokora kuko aho twari dutuye atari ho navukiye.”
Yahakanye kandi kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku bantu bo mu bwoko bw’Abakono no mu iyicwa rya Ladislas Mwenerengwe.
Ku rupfu rwa Mwenerengwe, yavuze ko we na se bagiye kureba ibyaberaga kuri bariyeri yari hafi y’urugo rwabo, nyuma yo kubona abantu benshi bahateraniye.
Ati “Tugezeyo, abajandarume barampamagaye. Bafashe Ladislas, baramubaza hanyuma baramujyana. Ntabwo namwishe. Bafashe n’undi mugabo witwaga Gakumba Léonard. Ladislas yavuze ko atari Umututsi, ko ari Umuhutu.”
Abajijwe impamvu hari abatangabuhamya bamushinja, yavuze ko bigoye kubisobanura kuko yavuye mu Rwanda mu 1994, akavuga ko hari ubuhamya “bwahimbwe” ndetse ko bamwe mu bamushinja bashobora kuba barabitewe n’ishyari.
Yemereye ariko urukiko ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 ari Jenoside. Ati “Yego, mu 1994 habaye Jenoside, ariko icyo gihe ntabwo twavugaga ko ari Jenoside.”
Ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko inyandiko zirimo izerekeye imikorere ya bariyeri mu gihe cya Jenoside, inyandiko zo mu manza za Philippe Hategekimana wahoze ari umujandarume i Nyanza, ndetse n’amakarita azifashishwa n’abacamanza.





Ibitekerezo 0