Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2026, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko aba bantu bari mu itsinda ryakoraga mu byiciro bigera kuri bitanu, barimo abaguraga insinga bafatwa nk’abacurabwenge, abazikusanyaga, abazishishuraga ndetse n’abaziba bakazijyana kuzigurisha mu bihugu by’abaturanyi.
Muri abo harimo babiri bakomoka muri Uganda, umushoferi wari ushinzwe kuzitunda akoresheje imodoka. Insinga zafashwe zingana na toni 1,5, zafatiwe mu Karere ka Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Kamonyi na Bugesera.
Bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwagiza ibikorwaremezo cyangwa ibikoresho bitanga amashanyarazi no kwiba. Bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge na Kicukiro.
Dr. Murangira yavuze ko ibikorwa byo kwiba insinga z’amashanyarazi atari ubujura busanzwe, kuko bifite uburemere bwabyo bitewe n’ingaruka bugira.
Yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bishobora kubangamira serivisi z’ibanze, zirimo amashuri n’ibitaro, ndetse bikaba byateza inkongi n’ibindi byago bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.










Ibitekerezo 0