Uwitwa Keza Leila yifashishije urubuga rwa X, atabaza Polisi y’u Rwanda na RIB, avuga ko muri Kaminuza y’u Rwanda hari abarimu basaba abanyeshuri ruswa ishingiye ku gitsina, anavuga ko hari ruswa mu buyobozi bw’iyi kaminuza.

Yagize ati “Hano muri University of Rwanda abarimu baraturembeje. Bari kudukangisha amanota kugira ngo turyamane na bo. Mudufashe! Hari na ruswa nyinshi muri administration. This is too much!”

RIB yamusabye kuyigezaho amakuru arambuye mu ibanga kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe.

Yagize iti “Muraho Keza, twoherereze amakuru arambuye mu butumwa bwihariye, turabikurikirana. Murakoze.”

Kaminuza y’u Rwanda na yo yasubije uyu munyeshuri, imushishikariza kudatinya no gutanga amakuru yose yaba afite, imwizeza ko ashobora gufashwa mu ibanga.

Yagize iti “Muraho neza mwana wacu Keza Leila. Ubuyobozi bwa UR burabashishikariza guhagarara neza mwemye, ngo hatagira ikibakanga. Ibyo bikangisho ni baringa. Ariko bibaye bifatika, mwatubwira uburyo twabatabara mu ibanga. Ndetse na ruswa muvuga na yo tuyanga urunuka.”

Ubutumwa bwa Keza bwatanzweho ibitekerezo byinshi. Bamwe mu babubonye bagaragaje ko ikibazo cye gikwiye gukurikiranwa byihuse kandi mu buryo bwimbitse.