Yatanze izi mpanuro ku wa 15 Ukwakira 2026 ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abacamanza barindwi n’abanditsi b’inkiko umunani barimo batandatu bari basanzwe mu rwego rw’ubucamanza.

Rukundo Jean de Dieu warahiriye kuba umucamanza mu rukiko rw’ibanze yavuze ko icyo we na bagenzi be biteguye ari uguca imanza mu buryo buboneye, birinda ruswa, gutinza imanza n’icyenewebo.

Yagize ati "Icyo tugiye gukora nk’abacamanza ni uguca imanza zinoze, harimo kwirinda ruswa, icyenewabo no gutinza imanza. Gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze ni byo tumaze kurahirira."

Ntezimana Théophile warahiriye kuba Perezida w’Urukiko rw’Ibanze yavuze ko nk’uwari usanzwe akora mu rwego rw’ubucamanza, afite umuhigo wo gukorana umurava kugira ngo abaturage babone ubutabera.

Ati "Icyo duharanira ni uguha ubutabera Umunyarwanda. N’ubundi twari dusanzwemo twebwe. Icyo tugiye gutanga ni imbaraga, gukorana umurava no gutanga ubutabera bunoze."

Mukantaganzwa yavuze ko ubutabera bagomba gutanga ari ubw'Abanyarwanda bose, abasaba gutandukana n'amarangamutima n’izindi ngeso mbi zatuma badakora akazi neza nk’uko babyitezweho.

Ati "Kugira ngo dutange ubutabera Abanyarwanda bifuza biradusaba gutandukana n’amarangamutima, ruswa mu byo igaragariramo byose, icyenewabo, biradusaba gukora ikintu gishoboka cyose kidufasha kwitwararika ku buryo Abanyarwanda koko bahabwa ubutabera."

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yibukije abarahiye ko mu bihe byashize, hari bamwe mu bakora mu rwego rw’ubucamanza bagiye basezererwa kubera imikorere idahwitse irimo ruswa cyangwa irimo n’ubuswa.

Yasabye abarahiye kuba inyangamugayo, bakanga ruswa, gukorana neza, kujya inama na bagenzi babo no kugisha inama kugira ngo akazi kagende neza.

Mukantaganzwa yavuze ko umuntu uri butsindwe urubanza aba abizi ariko agatega imitego abacamanza, ko iyo bayiguyemo ari bwo Urukiko rw’Ikirenga rusubirishamo imanza ku mpamvu z'akarengane.

Ati “Umuntu uri butsindwe urubanza n’ubundi aza kuburana azi ko ari butsindwe. Ahubwo aba aje imbere yawe agutega imitego, agira ngo arebe ko uyigwamo. Hari igihe rero uyigwamo, ugakora ishyano, hagatsindwa utagombaga.”

Yasabye abacamanza cyane cyane ba Perezida b'inkiko n'abanditsi ko kutiriza Abanyarwanda ku nkiko.

Ati "Mu nkiko mugiye gukoreramo ntituzongere kumva Umunyarwanda ngo ahaze saa kumi n’ebyiri, atahe saa kumi n’imwe urubanza rutaburanishijwe. Aha ngaha ndabwira cyane cyane ba Perezida n’abanditsi bari hano."

Yakomeje ati "Ibintu byo guhamagaza Umunyarwanda, akaza akirirwa ku rukiko ntaburane, ejo akagaruka na bwo ntaburane, iyo ni imikorere mibi kuko burya tuba twamutesheje izindi nshingano yakagombye kwikorera."

Mukantaganzwa yavuze ko urukiko rw'ibanze ari urufatiro rw'ubutabera kubera ko ari rwo rwegereye abaturage, asaba abacamanza n’abanditsi b’inkiko kwakira neza ababagana.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yakiriye indahiro z'abacamanza barindwi n'abanditsi b'inkiko umunani
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yakiriye indahiro z'abacamanza barindwi n'abanditsi b'inkiko umunani
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yasabye abarahiye kwirinda imikorere mibi irimo ruswa
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yasabye abarahiye kwirinda imikorere mibi irimo ruswa
Yabasabye kwirinda kugwa mu mitego y'ababuranyi
Yabasabye kwirinda kugwa mu mitego y'ababuranyi
Biyemeje gukorana umurava no gukorera mu mucyo
Biyemeje gukorana umurava no gukorera mu mucyo