Mu ijoro rya tariki ya 1 Mata 2026, Nirere Aimée Sandrine wari ufite imyaka 38 y'amavuko, wari warashyingiranwe na Tuyisenge muri Werurwe 2013, yiciwe mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Kibisabo i Rambura, anizwe n’itsinda ry’abamuteye mu nzira ubwo yari avuye guhaha.

Mu baketswe ubwo umurambo wa Nirere wari umaze kuboneka mu gashyamba ko hafi y’urugo, harimo Nsabimana Théogene, Mbarushimana Jean de Dieu, Muhoza Jean Pierre na Twagirimana Muziranenge. 

Ubwo bagezwaga mu rwego rw’Ubugenzacyaha, bemeye ko bishe Nirere ariko basobanura ko umugabo we, Tuyisenge, ari we wabahaye ikiraka cyo kumwica, abemerera igihembo cya 1.200.000 Frw.

Mu ibazwa, bamwe muri bo basobanuye ko impamvu Tuyisenge yasabye ko umugore we yicwa, ari uko atabyaraga kandi ko yari abangamiye umubano we n’undi mugore babyaranye.

Ubuhamya bwatanzwe n’abo mu muryango wa Nirere buvuga ko Tuyisenge yigeze kumubwira ko ntacyo amaze, ko arutwa n’ivaze kuko yo iterekwamo indabo zigakura, we akaba yarageze mu rugo ntabyare.

Umutangabuhamya yavuze ko Nirere yitabaje nyirabukwe n'abandi ngo bakemure ikibazo, bamusubiza ko kubera ko atabyara, yareka ababyara bakabyara.

Nyuma y’aho Tuyisenge atunzwe urutoki n’abaketswe mbere, na we yahise atabwa muri yombi; ashinjwa icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo kwica biturutse ku bushake.

Tariki ya 25 Nzeri 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwaburanishije aba bose mu rubanza rwabereye mu ruhame. Aho ni ho Muziranenge yemereye ko bagenzi be bishe Nirere.

Muziranenge yasobanuye ko bagenzi be bamusabye kujya kwifatanya na bo kwiba kubera ko bari basanzwe bazi ko ari igisambo, ariko ko atari yamenye ko bafite umugambi wo kwica.

Yavuze ko ubwo bageraga mu rugo rwa Tuyisenge, yahawe ibishyimbo kugira ngo abijyane, yibwira ko babyibye, ariko ngo ubwo yasubiragayo bagenzi be bamubwiye ko “byarangiye”, amenya icyo bashatse kuvuga ku munsi wakurikiyeho.

Muziranenge yavuze ko mu gihe bari mu igororero, Tuyisenge yabasabye ko bakwemera icyaha cyo kwica Nirere kuko n’ubundi bari basanzwe bazwiho kuba ibihazi, bagasobanurira urukiko ko we nta ruhare yagize muri iki cyaha.

Ngo Tuyisenge yabasezeranyije ko nibemera icyaha, azabaha imiryango ibiri mu yo afite muri santere y’ubucuruzi ya Gasiza i Rambura.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya bane icyaha cyo kwica biturutse ku bushake, Tuyisenge agahamywa kuba icyitso kuri iki cyaha ariko we yasabye kugirwa umwere, asobanura ko nta ruhare yagize mu kwica umugore we kandi ko nta n’amakimbirane ayo ari yo yose bigeze bagirana.

Abantu bane bo mu muryango wa Nirere basabye urukiko ko rwategeka abaregwa gutanga indishyi, igihembo cya Avoka wabo n’indishyi z’ikurikiranarubanza.

Ku wa 23 Ukwakira 2026, Umucamanza yasobanuye ko Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwasanze Tuyisenge ari we wateguye umugambi wo kwica Nirere mu buryo budashidikanywaho.

Kuri Nsabimana, Mbarushimana na Muhoza, Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwahuje ibyo bavugiye mu Bugenzacyaha no mu rubanza, rusanga bahamwa n’icyaha cyo kwica biturutse ku bushake.

Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwasanze na Muziranenge ahamwa n’icyaha cyo kwica biturutse ku bushake, ariko ko yoroherezwa igihano bitewe n’uko yatanze amakuru y’uko icyaha cyakozwe.

Tuyisenge, Nsabimana, Mbarushimana na Muhoza bakatiwe igifungo cya burundu, Muziranenge akatirwa igifungo cy’imyaka 20 kugira ngo kimufashe kujya ku murongo.

Urukiko rwategetse ko abahamijwe ibyaha bose batanga indishyi ya miliyoni 20 Frw, igihembo cya Avoka cy’ibihumbi 500 Frw n’indishyi z’ikurikiranarubanza z’ibihumbi 400 Frw.

Muziranenge (uhagaze) yoroherejwe igihano kubera ko yahaye urukiko amakuru