Abandi barebwa n'iki cyemezo ni barindwi barimo abahoze bakora muri Rwanda FDA no mu ruganda Ingufu Gin. Bose bakurikiranywe muri dosiye y'inzoga zitujuje ubuziranenge zaciwe mu gihugu muri Kanama 2026.

Tariki ya 28 Nzeri, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashimangiye icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro tariki ya 3 Nzeri, cy’uko abaregwa uko ari 13 bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ubwo iminsi 30 yari igiye kurangira, tariki ya 2 Ukwakira Ubushinjacyaha bwatanze ikindi kirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, busaba ko abaregwa bongererwa iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo mu gihe bategereje kuburana mu mizi.

Mahoro Christian na Kangabe Benitha bo muri Rwanda FDA ndetse na Kayihura Mudahogora Belinda na Hakizimana Hamuduni Alphan Peter bo mu ruganda Kerry Taste and Nutrition bo baherutse gufungurwa by'agateganyo nyuma y'aho Ubushinjacyaha butanze ikirego cyihutirwa.

Mu kirego cyihutirwa Ubushinjacyaha bwatanze tariki ya 19 Ukwakira 2026, bwagaragaje ko impamvu zikomeye zituma bakurikiranwaho ibyaha bifitanye isano n'inzoga zitujuje ubuziranenge zitakiriho.

Tariki ya 22 Ukwakira, Ubushinjacyaha bwavuze ko kubera ubunini bwa dosiye, butabashije kurangiza iperereza, bityo ko ari yo mpamvu busaba indi minsi 30 mu gihe abaregwa baba bakomeje gufungwa by’agateganyo.

Umunyamategeko wa Ntihanabayo yibukije urukiko ko Ubushinjacyaha bwashinje Kerry Taste and Nutrition gukora nta byangombwa, yibaza impamvu abakozi babiri b’uru ruganda barekuwe by’agateganyo, we agakomeza gufungwa.

Uyu munyamategeko yavuze ko uruganda Ingufu Gin rwangirijwe ibitari munsi ya miliyari 14 Frw, asobanura ibirimo inzoga zarwo zamenwe, nyamara ngo rufunzwe by’agateganyo, agaragaza ko ibyakozwe binyuranyije n’amategeko.

Umunyamategeko wa Twahirwa Fulgence wari ushinzwe umusaruro muri Ingufu Gin, yavuze ko bishoboka ko Ubushinjacyaha bugikora iperereza ariko abaza igihe rizarangirira n’impamvu bo batafungurwa nk’abandi barindwi bamaze gufungurwa kuva iyi dosiye yafungurwa.

Twahirwa yasabye gufungurwa by’agateganyo kuko ngo atigeze abangamira iperereza, umunyamategeko we abaza icyo iminsi 30 ya mbere yakoreshejwe niba iperereza rigikorwa.

Dr. Nyirimigabo Eric wa Rwanda FDA yavuze ko aregwa ibyaha bifitanye isano n’ubugenzuzi bwakorewe muri Kerry Taste and Nutrition na Ingufu Gin, agaragaza ko icyemezo kirekura abakozi ba Kerry Taste cyagenderwaho na we agafungurwa by’agateganyo.

Me Mutangana Jean Bosco wunganira Dr. Nyirimigabo yabajije impamvu umukiliya we akomeza gufungwa by'agateganyo kandi abakozi ba Kerry Taste and Nutrition bo barafunguwe.

Dr. Nyamwasa Innocent wo muri Rwanda FDA yavuze ko afite uburwayi bukomeye kandi ko abifitiye ibimenyetso, mu minsi 75 yari amaze afunzwe ataravurwa kandi ko afite umugore ukuriwe, ukeneye kwitabwaho n'umuntu umuri hafi.

Dr. Nyamwasa kandi yasabye urukiko gutegeka ko afungurwa by’agateganyo kugira ngo ajye kwivuza, anite ku mugore we, kuko ngo ntaho yatoroka ajya.

Niyigena Claudine wari ushinzwe ubugenzuzi muri Rwanda FDA yavuze ko kuva yafungwa ataravugana n’umugabo we ukorera mu ntara, kandi ko iyo ahamagaye umwana we, yanga kumuvugisha kuko yahungabanye ndetse ko kwiga na byo bisigaye bimugora.

Niyigena yasobanuye ko kubera ko abana be nta mubyeyi bafite ubitaho kuko umugabo we atakoroherwa no gukora ataha, bacumbikishijwe mu rundi rugo.

Prof. Emile we yavuze ko afite inshingano nyinshi mu nzego mpuzamahanga z'ubugenzuzi, agaragaza ko gufungurwa by'agateganyo kwe bitamugirira akamaro wenyine kuko akorera mu nyungu rusange.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwahamagaje abo muri Ingufu Gin barimo Ntihanabayo, bamenyeshwa ko hari ikindi cyaha bakekwaho, barisobanura, busobanura ko ari yo mpamvu iperereza rikomeje.

Kuri Mahoro na bagenzi be batatu bafunguwe by'agateganyo, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko gufungurwa kwabo ari umusaruro wavuye mu iperereza rikomeje.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Ukwakira, urukiko rwari ruhagarariwe n'Umucamanza umwe n'umwanditsi, rwasomye urubanza rwa Ntihanabayo n'abo bareganwa. Abaregwa ntabwo bagiye ku rukiko.

Umucamanza yabanje kuburanisha urundi rubanza rwari wateganyijwe uyu munsi, ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, nyuma asoma umwanzuro w'urubanza rwa Ntihanabayo rwabaye ku wa 22 Ukwakira.

Yasobanuye ko Ntihanabayo, Prof. Emile, Dr. Nyirimigabo, Twahirwa n'abandi bagifunzwe by'agateganyo bakomeza gufungwa kubera ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho.

Umwanzuro w'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro uha Ntihanabayo n'abandi umunani bagifunzwe, amahirwe yo kujurira mu rukiko rwisumbuye mu gihe batanyuzwe.

Ntihanabayo Samuel washinze uruganda Ingufu Gin azakomeza gufungwa by'agateganyo
Prof. Emile Bienvenu wahoze ayobora Rwanda FDA na we azakomeza gufungwa by'agateganyo