Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2026, ubwo uru rwego rwerekaga itangazamakuru abantu 11 bakekwaho kwangiza imiyoboro y’amashanyarazi.

Visi Meya Dusabe n'abo bareganwa batawe muri yombi ku wa 27 Ukwakira 2026, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa yagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wari ugamije kugeza amazi ku Ishuri Ribanza rya Mukomacara, mu Karere ka Gisagara, wari ufite agaciro ka miliyoni 28 Frw.

Dr. Murangira yavuze ko umuterankunga yageze kuri iri shuri, asanga nta mazi ahari, yiyemeza kuritera inkunga maze hakorwa ingengo y’imari yasabwaga, bemeza miliyoni 28 Frw kuko amazi yagombaga gukurwa ku isoko.

Yasobanuye ko Padiri Kayumba, nk’umuntu wari ufitiwe icyizere, ari we wahawe aya mafaranga, cyane ko ari na we wari warahawe ayo kubaka iri shuri.

Ati “Aho kugira ngo amazi ayafatire ku isoko, yaragiye acomeka agahombo ku kigega cya WASAC, icyo kigega na cyo kitagira kitagira amazi na mba! Hanyuma atanga raporo ko amazi yageze ku ishuri.”

Dr. Murangira yavuze ko ubwo ishuri ryari rigiye gutahwa, byamenyekanye ko umuterankunga na we yitabira uwo muhango, Padiri Kayumba yigira inama yo gutanga ibihumbi 200 Frw kugira ngo ikigega cya WASAC gishyirwemo amazi.

Ku munsi wo gutaha ishuri, nk’uko Dr. Murangira yabisobanuye, umuterankunga yeretswe ko amazi aboneka, aranyurwa ariko ku munsi wakurikiyeho afunguye amazi, ntihaza n’igitonyanga, abaza aho byapfiriye.

Dr. Murangira yavuze ko umuterankunga yamenyesheje Visi Meya Dusabe ikibazo cyahabaye nk'umuyobozi wari witabiriye umuhango wo gutaha ishuri, na we atumizaho Padiri Kayumba kugira ngo amubaze uko byagenze.

Aho ni ho havugwa ubwumvikane bwa Padiri Kayumba na Visi Meya Dusabe, bwatumye umuterankunga yitabaza Umuyobozi wa RIB mu Karere, Rangira Anicet, kugira ngo akurikirane ikibazo ariko haza kubamo ubwumvikane bwo gusaranganya amafaranga.

Umuvugizi wa RIB yasobanuye ko Padiri Kayumba yasize Visi Meya Dusabe na Rangira bari kumwe, aboherereza miliyoni 4 Frw anyuze kuri Nkurunziza Octave nk’umukomisiyoneri, ariko Nkurunziza ahageza miliyoni 3 Frw.

Dr. Murangira yavuze abagenzacyaha basanze mu modoka miliyoni 3 Frw, ariko mu iperereza Padiri Kayumba akavuga ko yohereje miliyoni 4 Frw. Visi Meya Dusabe we ngo yakiriye miliyoni 2,2 Frw.

Umuvugizi wa RIB yavuze miliyoni 23 Frw yagarujwe ari ayo Padiri Kayumba yagiye aguriza abantu kugira ngo bazamwungukire ariko abo bantu ntaho bahuriye n’iyi dosiye.

RIB yemeje ko Kiliziya Gatolika yemeye gushyira mu bikorwa umushinga wo kugeza amazi meza ku ishuri nk'uko umuterankunga yabisezeranyijwe, akuwe ku isoko, aho kuba ku kigega cya WASAC.

Aba bantu bose uko ari bane bakurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, ndetse no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Dr Murangira yatangaje ko Visi Meya Dusabe Denise na Nkurunziza Octave bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe abandi Padiri Kayumba Maurice na Rangira Anicet bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko biteye isoni kuba abayobozi bagira uruhare mu byaha nk'ibi