Icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa 28 Ukwakira 2026 kigaragaza ko umugore we yagiye muri Canada "mu kazi" atwite, nyuma amubwira ko yabyaye umukobwa.
Idrissa yanagaragaje ko mu byangombwa by’uyu mwana, nta zina rya se ririho, icyakoze ko nyina, Ishimwe, abigaragaraho.
Yavuze ko kuva uyu mwana yavuka atigeze amubona, kandi ko umugore ‘yamubolotse’, yanga kumuvugisha mu buryo bwose.
Ishimwe, abinyujije ku bamwunganira, yemeye guha Idrissa ifoto y’umwana ndetse yemera ko hafatwa ibizamini bya ADN nk’uko umugabo we yabisabye.
Uyu mugabo wunganirwa na Me Musabe Frank, yavuze ko kubuzwa uburenganzira ku mwana we byamuteye agahinda n’ihungabana, agaragaza ko umugore we utarataha yasabye ko batandukana burundu.
Mu rubanza rwabaye tariki ya 21 Ukwakira 2026, Idrissa yavuze ko umugore we yamuhaye ifoto imwe ariko ko idahagije ku mwana ugejeje ku mezi umunani, bityo ko hakenewe amafoto menshi yo mu bihe bitandukanye.
Yagize impungenge ko atabasha kumenya niba ifoto yari yahawe koko ari iy’umwana we, kuko nta yindi yari afite yo kuyigereranya na yo.
Idrissa yanabwiye urukiko ko hari abantu bari baramubwiye ko nakomeza kubaza amafoto y’umwana, ashobora guhabwa ifoto y’umwana ubonetse wese, utandukanye n’uwe.
Abunganira Ishimwe bo bavuze ko ifoto imwe bari batanze yari ihagije, banasobanura ko kuterekana umwana mu buryo bwifujwe na Idrissa byari bigamije kumurinda itangazamakuru.
Urukiko rwasubiye ku ngingo ya 281 y’itegeko No 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango, iteganya ko umwana uvutse ku bashyingiranywe mu gihe babana, “nta wundi wakwitwa se uretse umugabo wa nyina”.
Rushingiye kuri iyi ngingo, rwanzuye ko umugabo w’isezerano afite uburenganzira bwo kubona amafoto ahagije kandi atandukanye agaragaza imikurire y’umwana kuva avutse kugeza ubu.
Mu mwanzuro, Urukiko rwemeje ko ikirego cya Idrissa gifite ishingiro, rumwemerera kubona umwana we, rutegeka Ishimwe kumuha amafoto ahagije kandi ko ibizamini bya DNA bifatwa nk'uko ababuranyi babyumvikanyeho.
Tariki ya 15 Mutarama 2025, Ishimwe wamenyekanye nk'umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasezeranye na Idrissa. Tariki ya 5 Nyakanga uwo mwaka, basezeranye imbere y'Imana.






Ibitekerezo 0