Ibi byagarutsweho ku wa 22 Ugushyingo 2026, ubwo Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD) ryatangizaga amasomo yihariye agamije guhugura abahuza b’umwuga.

Aya masomo yatangijwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Politiki yo Gukemura Amakimbirane Hatisunzwe Inkiko yashyizweho mu 2022.

Azasozwa mu gihe cy’amezi atatu, aho abazayitabira bazajya biga hifashishijwe ikoranabuhanga, bagahabwa n’amasomo imbonankubone mu Kigo cy’Ubuhuza giherereye i Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri ILPD, Dr Yves Sezirahiga, yavuze ko aya masomo agamije kongerera ubumenyi abari basanzwe bakora ubuhuza, ndetse no gutegura abandi bashya bazabukora mu buryo bw’umwuga.

Ati “Hari abantu basanzwe bahuza abantu igihe habayeho ikibazo, rero aya masomo aje kubafasha kugira ngo nababikoraga bahabwe ubumenyi bakomeze kubikora mu buryo bwa kinyamwuga.”

Yasobanuye ko icyiciro cya mbere kigizwe n’abanyeshuri 60, baziga mu gihe cy’iminsi 70, aho amasomo amwe azatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, mu gihe iminsi isoza icyumweru izajya yifashishwa mu gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Dr Sezirahiga yavuze ko aya masomo atagenewe abize amategeko gusa, kuko n’abize ibindi bashobora kuyitabira.

Ati “Icyo bagomba kuzuza ni kimwe ukuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo ayo ariyo yose.”

Yongeyeho ko nubwo aya masomo yatangirijwe i Kigali, hari gahunda yo kuyageza no mu bindi bice by’igihugu, kugira ngo umubare w’abahuza b’umwuga ukomeze kwiyongera.

Imanza zirenga ibihumbi 30 zimaze gukemurwa binyuze mu buhuza

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubufasha mu Mategeko (LAF), akaba n’umwe mu bagize Inama Nkuru y’Ubuhuza mu Rwanda, Andrews Kananga, yavuze ko Abanyarwanda bagenda barushaho kwitabira ubuhuza mu gukemura amakimbirane.

Yagaragaje ko kuva politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko yatangizwa mu 2022, imanza zirenga ibihumbi 30 zimaze gukemurwa hifashishijwe ubuhuza.

Ati “Kuva twatangiza iyi gahunda y’ubuhuza, imibare dufite muri raporo mu nzego zitandukanye zikora ku buhuza igaragaza ko nibura 16% zabashije gukemuka zitagiye mu nkiko murumva ko icyo ari ikintu gikomeye cyane kuko izo ni imanza zirenga ibihumbi 30 zabashije gukemurwa mu buryo bw’ubuhuza.”

Kananga yavuze ko gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko bitagabanya gusa umubare w’imanza zigezwa mu nkiko, ahubwo binafasha abari bafitanye ibibazo kongera kubana neza.

Yagaragaje ko iyi gahunda yagize uruhare no mu kugabanya ubucucike mu magereza, nubwo atatanze imibare igaragaza umubare w’abafungwa bagabanutse bitewe n’ubuhuza bwonyine.

Ati “Mu myaka nk’ibiri cyangwa itatu ishize iyi politiki itarajyaho, ubucucike bwari ku gipimo cya 140% cy’ubucucike mu magereza, uyu munsi bugeze kuri 97,2%, urumva ko ubuhuza ntabwo ari ukubanisha kuko mu kuburana, urubanza ruratanya ntabwo rwunga.”

Kananga yasabye abitabiriye aya masomo kuzagira uruhare mu guteza imbere ubuhuza, by’umwihariko mu nzego z’abikorera, aho amakimbirane menshi agikemurwa hifashishijwe inkiko.

Ati “Dukeneye ko badufasha kugira ngo abakora mu nzego zigenga bumve ko bakwiriye kwisunga ubuhuza aho kugira ngo bajye mu nkiko.”

Mu biganiro byabaye ubwo hatangizwaga aya masomo, hanagarutswe ku cyifuzo cy’uko u Rwanda rwazagira ikigo cy’icyitegererezo mu buhuza ku rwego rwa Afurika, cyajya cyakira abaturutse mu bindi bihugu baje kwigira ku bunararibonye bwarwo.

Gahunda yo guhugura abahuza b’umwuga yitezweho kongera ubushobozi bwo gukemura amakimbirane mu bwumvikane, kugabanya imanza zigezwa mu nkiko no gufasha abaturage kubona ubutabera mu buryo bwihuse.