Ibi yabitangaje ku wa 23 Ugushyingo 2026, ubwo yatangizaga amasomo y’icyiciro cya kabiri ajyanye n’iperereza ku misoro (Post Graduate Diploma in Tax Investigation), ahabwa abakozi ba RRA.
Aya ni amasomo yatangijwe na ILPD ku bufatanye na RRA kubera ko ubundi yigirwaga mu mahanga bityo bigatwara ingengo y’imari ya RRA iri hejuru cyane kandi abanyeshuri bayitabira ari bake.
Mu cyiciro cya mbere, aya masomo yitabiriwe n’abakozi 18 bize igihe cy’amezi icyenda, gusa muri iki cyiciro abanyeshuri bazakitabira ni abagera kuri 20.
Biteganyijwe ko bazahabwa amasomo atandukanye azabafasha gucukumbura no gusesengura amadosiye n’ibimenyetso byose bishobora gutuma umusoro wanyerejwe ugaruzwa.
Dr. Sezirahiga Yves, yavuze ko icyiciro cya mbere cyagenze neza kuko abagera kuri 18 bacyitabiriye bose babashije kwitwara neza ndetse agaragaza ko ariyo mpamvu bifuje kuzayatanga mu zindi nzego zitandukanye.
Ati “Turanateganya n’uko n’abandi bakozi b’izindi nzego bafite aho bahurira n’imisoro baryiga, kuko iyo abakozi b’imisoro barangije iperereza bahereza amadosiye yabo ashyikirizwa abashinjacyaha hanyuma dosiye igashyikirizwa inkiko, urubanza rukazaburanwa na Avoka. Urumva rero tubateguye bonyine hari igihe bitagenda neza, ugasanga ibyo bize ntabwo bitanze umusaruro.”
Ku rundi ruhande Dr. Sezirahiga yasabye abatangiye icyiciro cya kabiri kuzakurikirana amasomo neza kuko ubumenyi bazakuramo buzafasha gukomeza kurwanya ibibazo by’abanyereza imisoro.
Umuyobozi muri RRA ushinzwe amahugurwa ahabwa abakozi, Uwineza Marie Sonia, yavuze ko impamvu batangije iki cyiciro cya kabiri ari uko banejejwe n’musaruro wabonetse mu cyiciro cya mbere aho abakozi 18 b’iki kigo bayitabiriye basobanukiwe byinshi ku mategeko y’imisoro.
Ati “Hari byinshi byahindutse kuko abanyeshuri basobanukiwe amategeko ajyanye n’imisoreshereze, bamenya kugenza ibyaha by’abanyereza imisoro ndetse banasobanukirwa uburyo ubwo ari bwo bwose bwakwifashishwa mu kunyereza imisoro ndetse n’ibindi bitandukanye.”
Yavuze ko ikigo kibona umusaruro ukomeye muri aya masomo kuko abakozi bungukiramo ubumenyi bubafasha gusobanukirwa uburyo bwiza bakwiriye gukoramo imirimo yabo.









Ibitekerezo 0