Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2026, Wright wari uherekejwe na Ambasaderi wa Guinée mu Rwanda, Souleymane Savane, yakiriwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba n'Umuyobozi w'Urwego rw'Ubucamanza, Mukantaganzwa Domitilla, baganira ku bufatanye.
Umuvugizi w’inkiko n’Urwego rw’Ubucamanza, Mutabazi Harrison, yatangaje ko Wright yaje kureba imikorere y’ubucamanza n’izindi nzego z’ubutabera zo mu Rwanda mu buryo bwo kurwanya ibyaha bimunga ubukungu.
Ati “Ibiganiro byibanze cyane cyane ku byo igihugu cya Guinée cyakwigira ku Rwanda, aho bagaragaje ko igihugu cy’u Rwanda kimaze gutera intambwe ishimishije mu kugenza, gushinja, kuburanisha ndetse no gutanga ubutabera kuri izi manza z’ibyaha bimunga ubukungu.”
Wright yavuze ko uru ruzinduko rushimangira umubano mwiza mu rwego rwa dipolomasi uri hagati ya Guinée n’u Rwanda, ukomeje gutezwa imbere na Perezida Paul Kagame na Gen Mamadi Doumbouya.
Yavuze ko kimwe mu by’ingenzi Guinée yifuza kubakiraho mu bufatanye n’u Rwanda ari uguteza imbere urwego rw’ubutabera, by’umwihariko kongerera ubushobozi abakora muri uru rwego.
Yasobanuye ko ibihugu byombi bikeneye gusangira ubunararibonye n’ubumenyi kugira ngo birusheho guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka, cyane cyane ibimunga ubukungu n’iby’imari.
Ati “Ntushobora kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka mu rwego rw’ubukungu n’imari udashyize imbaraga mu kongerera ubushobozi inzego zibishinzwe.”
Yagaragaje ko Guinée ishaka ko intambwe ya mbere y’ubufatanye iba iyo kungurana ubumenyi hagati y’inzego z’ubutabera z’ibihugu byombi, agaragaza ko bizabifasha kurushaho kubakira ku bimaze kugerwaho, mu gihe inzego za dipolomasi n’iz’ubutabera zizakomeza gushaka uburyo ubu bufatanye bwaguka.
Uretse kungurana ubumenyi, Wright yavuze ko hakenewe uburyo bunoze bwo gufatanya ku madosiye y’imanza, ubufatanye mu iperereza ndetse no ku busabe bwo kohererezanya abantu bakurikiranwe n’ubutabera.
Yagaragaje ko kuba u Rwanda rumaze kuba ahantu hahurira abantu baturutse mu bice bitandukanye bya Afurika no ku Isi bituma ubu bufatanye burushaho kugira akamaro.
Yasobanuye ko guhuza imikorere byorohereza inzego z’ubutabera z’ibihugu byombi mu guhererekanya amakuru no gushyira mu bikorwa ubusabe bw’ubufasha mu iperereza, hubahirizwa amategeko ya buri gihugu n’ihame ry’uko umuntu afatwa nk’umwere kugeza ahamwe n’icyaha.
Wright yavuze ko hari byinshi Guinée ishobora kwigira ku byo u Rwanda rwagezeho, by’umwihariko mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu butabera.
Yagaragaje ko Guinée na yo yatangiye amavugurura arimo ikoreshwa ry’umukono w’ikoranabuhanga, ariko ko yashimishijwe cyane n’uburyo u Rwanda rwashyize ikoranabuhanga mu bikorwa by’iperereza.
Ati “Mu Rwanda, ku bijyanye n’iperereza ku byaha bimunga ubukungu n’iby’imari, mufite Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, ariko icy’ingenzi cyane kandi nshima cyane ni ugushyira dosiye z’iperereza mu ikoranabuhanga. Kuri ibyo, u Rwanda ruri imbere yacu. Kubera iki igihugu cyacu kitakwigira ku Rwanda?”
Yashimangiye ko Afurika ikwiye kurushaho kubakira ku buryo ibihugu byayo byagezeho aho guhora bishakira ibisubizo hanze y’umugabane.
Wright yavuze ko Guinée yiteguye kwigira ku Rwanda, ariko na rwo rukagira ibyo rwigira kuri Guinée, byose bigakorwa mu bufatanye bushingiye ku bwubahane.
Ati “Kuki tutakwemera ko ibihugu byacu byigira ku Rwanda? Kuri twe, u Rwanda rufite ibyo rwigira kuri Guinée, na Guinée ikagira ibyo yigira ku nzego z’u Rwanda, mu bufatanye no kubahana.”








Ibitekerezo 0