Blin yasuye uru rwibutso ku wa 17 Ugushyingo 2026, mu bikorwa bya mbere yakoze nyuma yo gutangira inshingano ze mu Rwanda. Yavuze ko yahisemo gutangirira ku kwibuka no guha icyubahiro abarenga miliyoni imwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko uruzinduko rwe rwamwibukije uburemere bw’amahano yakorewe inzirakarengane, anashimira abarokotse n’imiryango yabo ku butwari n’ubudaheranwa bagaragaje.

Ati “Nifuzaga guha icyubahiro abagabo, abagore n’abana barenga miliyoni imwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Ambasaderi Blin yanenze uburyo amahanga yananiwe kugira icyo akora mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, avuga ko amateka nk’ayo atagomba kongera kwisubiramo.

Yagize ati “Jenoside yabaye amahanga arebera, ananirwa kugira icyo akora mu buryo bukomeye. Ibi ntibigomba kongera kubaho.”

Yashimangiye ko EU izakomeza gushyigikira ibikorwa byo gukumira Jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu, no guharanira ko ababigizemo uruhare bagezwa imbere y’ubutabera.

Blin yavuze kandi ko inzira u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya Jenoside, by’umwihariko mu bumwe, ubwiyunge n’ubutabera, igaragaza ubudaheranwa n’ubushake bw’Abanyarwanda bwo kubaka ejo hazaza heza.

Uruzinduko rwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwanibanze ku kamaro ko kubungabunga amateka ya Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo yayo no gukomeza gusigasira amasomo ayikomokaho kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

Ambasaderi Jérémie Blin n'itsinda ryamuherekeje basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Yashyize indabo ahashyinguye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaha icyubahiro
Ambasaderi Blin yavuze ko uru rugendo rwamweretse uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Yatanze ubutumwa bw'uko Jenoside idakwiye kongera kubaho