Habumukiza yafashwe mpiri n’ingabo z’u Rwanda tariki ya 5 Ukwakira 2019 ubwo we n’abandi barwanyi n’umutwe witwaje intwaro wa RUD Urunana bagabaga igitero mu mirenge ya Kinigi na Musanze mu Karere ka Musanze.
Tariki ya 21 Nzeri 2026, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu ibazwa, Habumukiza yavuze ko Major Nshimiyimana Cassien wo mu mutwe wa CRAP ushamikiye kuri FDLR, yari yababwiye ko bazasanga mu Rwanda ingabo za Ingabire bakifatanya.
Ubuhamya bwa Habumukiza bwasomwe n’Ubushinjacyaha bugira buti “Komanda wa CRAP, Major Nshimiyimana Cassien yatubwiye ko Umuyobozi wa FDU Inkingi, ishyaka rya Ingabire Victoire, ziri imbere mu gihugu, tuzahurira mu Cyanika no mu Kadatemwa.”
Habumukiza yabajijwe ku bufatanye bw’ihuriro P5 na RUD Urunana, agira ati “Icya mbere ni uko Major Nshimiyimana Cassien yatubwiye ko Brig Gen Jean Michel yari yamaze gutangaza ko yihuje na FDU Inkingi ya Ingabire Victoire kandi FDU Inkingi ikaba ari ihuriro ry’ibikorwa bya P5 hano mu Rwanda.”
Umushinjacyaha kandi yabwiye urukiko ko Ingabire yohereje abayoboke ba FDU Inkingi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo bahabwe imyitozo ya gisirikare bifashisha mu gutera u Rwanda.
Bwagize buti “Ingabire ari mu bohereje abayoboke b’ishyaka rye kujya gukora imyitozo ya gisirikare mu gihugu cya Congo. Turavuga nk’abitwa ba Twagirayezu Fabien na bagenzi be.”
Ku wa 7 Ukwakira 2026, Me Bruce Bikotwa yabwiye urukiko ko kohereza abantu muri RDC mu 2017 bitari gushoboka kuko muri uwo mwaka Ingabire yari afunzwe, agaragaza ko umuntu ufunzwe adashobora kubona uko akora ibikorwa nk’ibyo.
Me Gashema Félicien na we wunganira Ingabire yibanze ku nyandikomvugo y’ibazwa rya Habumukiza ryo ku wa 3 Nyakanga 2020, ubwo yari mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), agaragaza ko ubuhamya bw’uyu mutangabuhamya bushidikanywaho.
Uyu munyamategeko yagaragarije urukiko ko Habumukiza yiyemereye ko yafatiwe mu Kinigi, bityo ko atigeze agera mu Cyanika na Kadatemwa ngo ahahurire n’ingabo za Ingabire yari yabwiwe ubwo yavaga mu mashyamba ya RDC.
Ati “Agaragaza ko bazahura n’ingabo, afatwa batarahur kuko ntabwo agaragaza ati ‘Izi ngabo twahuriye mu Cyanika’ kuko yafatiwe mu Kinigi. Bivuze ko atigeze abona izi ngabo zitiriwe Ingabire cyangwa FDU Inkingi yari iyobowe na Ingabire Victoire.”
Me Gashema yavuze ko mu rubanza rw’abarenga 20 barimo Maj (Rtd) Habibu Mudathiru rwabereye mu Rukiko rwa Gisirikare, Habumukiza atagaragaye mu barezwe, ahubwo ko yari umutangabuhamya.
Yabwiye urukiko ko muri dosiye harimo indi nyandikomvugo yo ku wa 18 Nyakanga 2020, abazwa n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare, aho yasobanuye uko mu mpera za Gashyantare 2019 batangiye imyiteguro yo kugaba igitero mu Rwanda.
Ati “Tuributsa urukiko ko uyu mutangabuhamya yabwiye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki 3 Nyakanga, yarafashwe tariki 5 Ukwakira 2019. Yari mu maboko yande? Yari mu maboko y’Ubugenzacyaha bwa gisirikare. Ntabwo yari muri RIB. Tukibaza, ese umusirikare wafatiwe ku rugamba yagiye gukoreshwa ibazwa muri RIB atari yo imufite binyuze mu zihe nzira?”
Me Gatera Gashabana yunzemo ati “Uriya mugabo yafatiwe ku rugamba, yari imbohe. Umuntu nk’uwo nguwo ni iki kizima wamukuramo?”
Me Gashema yasubijwe ijambo, asaba ko ubuhamya bwa Habumukiza butahabwa agaciro n’urukiko, bitewe n’uko nk’abanyamategeko bunganira Ingabire, babukemanga.
Uyu munyamategeko yabwiye urukiko ko ibyo bafite inyandikomvugo y’ibisubizo Habumukiza yahaye RIB mu ibazwa ryo muri Nyakanga 2020, ariko ko badafite iy’Ubushinjacyaha bwa gisirikare.
Ati “Turavuga ngo ‘Ese uyu mutangabuhamya twagarukira gusa ku buhamya yatanze muri RIB?’ Ubushinjacyaha mu rwego rwo gushinjura, bazandikire Ubushinjacyaha bw’igisirikare, baduhe noneho inyandikomvugo kuko byadufasha kureba niba ibikubiye hano bihuza iki cyaha Ubushinjacyaha bukurikiranye kuri Ingabire n’umutangabuhamya utagaragara mu rubanza rwa Mudathiru nyamara avuga ko yafatiwe ku rugamba.”
Perezida w’Iburanisha yasobanuje Me Gashema niba hatagaragara inyandikomvugo y’ibazwa rya Habumukiza mu Bushinjacyaha bwa gisirikare, inyandikomvugo yo muri RIB itafatwa nk’iyuzuye, asubiza ko Habumukiza yatanze ubuhamya bushidikanywaho.



Ibitekerezo 0