Abaregwa ni abantu batatu ari bo Nyamurinda Théophile w'imyaka 44 akaba umugabo wa nyakwigendera Mukeshimana Claudine, Ntawupfabimaze Athanase bahimba Kazungu w'imyaka 28 na Ndagijimana Vincent bahimba Mayombora w'imyaka 76.
Bose baregwa icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake bikekwa ko cyabereye mu kagari ka Cyotamakara mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza aho bahamijwe kwica Mukeshimana akaba umugore wa Nyamurinda na we uri mu baregwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko Nyamurinda yashakanye na nyakwigendera Mukeshimana bamarana imyaka 11 ntibabyara umwana barabipfa maze yigira inama ashaka undi mugore barabana aza gucura umugambi wo kwica Mukeshimana kugira ngo abone uko asezerana n'umugore wa kabiri bari banabyaranye.
Nyamurinda yaje gushaka abamufasha ari bo Ntawupfabimaze na Ndagijimana.
Taliki ya 30 Ukuboza 2023 Nyamurinda na Ntawupfabimaze bagiye kunywera mu kabari nyakwigendera Mukeshimana yakundaga kunyweramo bugorobye nyakwigendera aza kunywera muri ako kabari maze asangira na Ntawupfabimaze yumvise asinze ajya kuryama gusa muri iryo joro Nyamurinda na bagenzi be bagiye kwa nyakwigendera Mukeshimana maze Nyamurinda afungura urugi akoresheje umusumari kuko yari asanzwe abizi cyane ko yahabaye barinjira mu nzu.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati"Nyamurinda yafashe igitenge yaje yitwaje agipfuka nyakwigendera ku mazuru no ku munwa amuheza umwuka, Ntawupfabimaze we afata amaguru ya nyakwigendera naho Ndagijimana we afata itoroshi arabamurikira bamuheza umwuka babonye apfuye bahita bamworosa barasohoka barigendera"
Taliki ya 6 Kamena 2026 Ntawupfabimaze yagiye ku mukuru w'umudugudu wa Bayi yaratuyemo ngo amufashe kumwishyuriza amafaranga Nyamurinda yaramusigayemo ku kiraka yamuhaye cyo kwica Mukeshimana akaba umugore wa Nyamurinda.
Umushinjacyaha ati"Ntawupfabimaze yagiye ku muyobozi amusaba kumwishyuriza amafaranga 150.000Frw kuko bica Mukeshimana yamusigayemo 50.000Frw"
Umukuru w'umudugudu yahise ahamagara abaturage kugirango bamufashe gukemuka icyo kibazo bahageze babaza Ntawupfabimaze abasobanurira uko yishe nyakwigendera afatanyije n'umugabo wa nyakwigendera Nyamurinda ndetse na Ndagijimana.
Maze inzego z'umutekano zita muri yombi Ntawupfabimaze, Nyamurinda na Ndagijimana.
Umushinjacyaha ati"Turasaba urukiko ko abaregwa icyaha kibahama bagakatirwa igihano cy'igifungo cya burundu"
Imbere y'urukiko Ntawupfabimaze bahimba Kazungu yemeye icyaha ko yishe nyakwigendera Mukeshimana afatanyije na Nyamurinda na Ndagijimana agasaba urukiko kumugabanyiriza igihano.
Nyamurinda yahakanye icyaha avuga ko atari gutinyuka kwica umugore we kuko umugore we ari we wamugiriye inama yo gushaka undi mugore agasaba urukiko ko urupfu rwa nyakwigendera rwaryozwa Ntawupfabimaze we akagirwa umwere.
Ndagijimana we yaburanye ahakana icyaha asaba ko yagirwa umwere.
Urukiko rwariherereye rusanga Ntawupfabimaze yemera ko yishe nyakwigendera akavuga ko yafatanyije na Nyamurinda ndetse na Ndagijimana bityo imvugo ze ari ukuri kandi hari ibindi bimenyetso birimo abasuzumye umurambo wa nyakwigendera bashinzwe gupima ibimenyetso bya gihanga bagaragaje ko nyakwigendera yishwe anizwe.
Icyemezo cy'urukiko rwisumbuye rwa Huye cyafashwe taliki ya 26 Kanama 2026 IGIHE ifitiye kopi kigaragaza ko icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake gihama Ntawupfabimaze, Nyamurinda na Ndagijimana bagahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu gusa abaregwa bajuririye Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza.
Abaregwa bafungiye mu igororero rya Huye.






Ibitekerezo 0