Mu byateje impaka muri uru rubanza harimo ikiganiro umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnes uri mu buhungiro yashyize ku rubuga rwa YouTube muri Nyakanga 2025, hashize iminsi Ingabire atawe muri yombi. Iki kiganiro cyifashishijwe nk’ikimenyetso gishinja uregwa.
Ku munsi wa gatandatu w’uru rubanza rwatangiye ku wa 18 Nzeri 2026, Ingabire yabwiye urukiko ko Ubushinjacyaha bwifashishije iki kiganiro nk’ikimenyetso cy’uko afite uruhare mu mahugurwa yo muri Nzeri 2021 yari agamije gukuraho ubutegetsi binyuze mu nzira zitarimo kumena amaraso.
Ingabire yavuze ko ari ikibazo gikomeye kwifashisha ikiganiro cy’umunyamakuru nk’ikimenyetso cy’uko yagize uruhare muri aya mahugurwa.
Uregwa yavuze ko amakuru Uwimana yatanze atagaragaza uruhare rwa DALFA Umurinzi muri aya mahugurwa abayitabiriye bitaga ayo kwiga Icyongereza.
Uregwa kandi yavuze ko Uwimana asanzwe amusebya, asaba ko iki kiganiro kitashingirwaho mu kwemeza ko yagize uruhare muri aya mahugurwa.
Perezida w’Iburanisha yabajije Ingabire niba hari inyandiko cyangwa ibindi biganiro Uwimana yakoze amusebya, asubiza ko kuko afunzwe, yasabye abanyamategeko be kubimushakira kugira ngo bishyikirizwe urukiko.
Ku munsi wa munani w’urubanza, Me Gatera Gashabana wunganira Ingabire yabwiye urukiko ko Uwimana yavuze ibyo adahagezeho, atanasobanukiwe neza, bityo ko byafatwa nk’ibitekerezo aho kuba ikimenyetso.
Ni ibiki Uwimana Agnes yavuze?
Mu kiganiro cyasohotse tariki ya 23 Nyakanga 2025, Uwimana yavuze ko ubwo yari ku nyubako y’umuryango w’abanyamakuru (ARJ) i Remera, yahahuriye n’umunyamakuru Nsengimana Théoneste, bajyana mu Migina.
Ngo icyo gihe ni bwo Nsengimana yamutekerereje uburyo hari gutegurwa amahugurwa yo gusoma igitabo kandi ko ashaka ko we na Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan bayagiramo uruhare.
Ati "Icyo gihe hari hagiye kuba n’umunsi mukuru wa Ingabire Day. Hari amahugurwa yari agiye kuba yo gusoma ibitabo ariko bari bakeneye abanyamakuru. Arabintekerereza, ndavuga ‘Rero Théoneste ugomba kwitonda ukajya ugenda gake kuko ntabwo abantu bagomba kujya badushuka ngo batugushe mu mitego. Buriya hari amafaranga aribwa n’ataribwa’.”
Uwimana yasobanuye ko yabwiye Nsengimana ko atazajya mu by’aya mahugurwa, amusaba ko yajya kubaza Niyonsenga niba we yiteguye kubijyamo.
Yavuze ko Uwababyeyi Assumpta uba mu Busuwisi ari we wateguye aya mahugurwa, anasobanura ko atari agamije kwigisha abantu Icyongereza, ahubwo ko intego yayo yari ugukuraho ubutegetsi binyuze mu nzira zitarimo kumena amaraso.
Uyu munyamakuru yagaragaje ko Uwababyeyi uri mu barwanya Leta y'u Rwanda yateze umutego abarimo Nsengimana, ati "Théoneste twaganiriye byinshi uwo munsi, ariko ni na bwo duherukana. Théoneste yarambabaje."
Mu kindi kiganiro cyasohotse tariki ya 30 Nyakanga 2025 ari na cyo cyumvikanamo Ingabire Victoire, Uwimana yumvikanye avuga ko ntacyo apfa na Ingabire, ahubwo ko amufata nk’intwari n’umuntu w’icyitegererezo cye, bitewe n’uko yasize umuryango we mu Buholandi, akajya gukora politiki mu Rwanda.
Ati "Ariko ndahera kuri Ingabire Umuhoza Victoire, umudamu w’intwari cyane, umudamu nshima. Ni umudamu w’icyitegererezo, mvuze ko yaba icyitegererezo cyanjye ntabwo naba nkabije cyangwa ndengereye."
Nubwo Ingabire yavuze ko Uwimana amusebya, muri iki kiganiro uyu munyamakuru yumvikana asobanura ko yaretse kujya mu rugo rw’uregwa ubwo yakekaga ko anekwa, bamwe bamushinja ko hari icyo bapfa.
Ati "Icyo gihe nahise ndekera aho kugendayo ariko tukavugana kuri telefone kuko nta rwango rwari ruhari. Ibyo mbivugiye ko abantu benshi bashatse kuvuga ‘Victoire mupfa iki?’ Victoire ntacyo dupfa."
Icyakoze, uyu munyamakuru yageze aho asobanura uburyo yabujije Ntirushywa Théophile wo mu muryango we kujya kwa Ingabire ubwo yamuhamagaraga igihe yari kumwe na Ingabire mu modoka.
Ati "Mu kubimubwira nari nzi ko ari wenyine. Nari namubajije ariko mu by’ukuri arambeshya kandi yicaranye na Victoire. Yahise abibwira Victoire kuko bari bicaranye. Victoire yahise anyandikira, arambwira ngo ‘Ese wabaye Inkotanyi ryari? Usigaye ukorana n’Inkotanyi’?”
Uwimana yavuze ko imigambi y’abanyapolitki batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda baba hanze y’u Rwanda ari uguta mu mitego ababa mu gihugu kugira ngo bafungwe kuko ngo iyo bibaye, ni igitego kuri bo.
Uyu munyamakuru yashimangiye ko Assumpta Uwababyeyi ari we wateguye amahugurwa avugwa muri uru rubanza, agamije kwigisha bamwe mu baregwa ibikubiye mu gitabo ‘Blueprint for Revolution’ cya Srđa Popović.
Ati "Nari nsanzwe muzi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ariko mu gutegura ayo mahugurwa, njyewe nabwiye Nsengimana ko agomba kwitonda kuko biriya bintu bishobora kudutura mu mutego wo gufungwa, tukajya muri gereza, ahubwo ko tugomba gushishoza.”
Uwimana yavuze ko ubwo yari amaze kubwira Nsengimana ko nta ruhare azagira muri aya mahugurwa, Nsengimana yagiye kubwira abandi bayagizemo uruhare ko we atabyemeye, abo bavuga ko bagiye kwikomereza gahunda, ngo we yabyanze kuko n’ubundi ako ari Inkotanyi.
Uyu munyamakuru yavuze ko Uwababyeyi ategura aya mahugurwa, yoherereje abayitabiriye ibihumbi 190 Frw byo gukoresha mu cyumweru; aho akaba ari yo yagiriye amakenga.
Ati "Ugiye gutegura amahugurwa yo gukuraho ubutegetsi bwabo kandi ni bo bafite ubutegetsi mu biganza byabo, yumvaga ari iki kindi cyari gukorerwa abari bateguwe? Ayo mahugurwa ategurwa noneho agomba gucishwa mu bayoboke b’ishyaka DALFA Umurinzi.”
Mu busesenguzi bwe, Uwimana yavuze ko aya mahugurwa atari kwitabirwa n’abayoboke ba DALFA Umurinzi ngo umuyobozi w’iri shyaka, Ingabire Victoire, asigare kandi bo bafunzwe.




Ibitekerezo 0