Aya majwi arimo ay’ibiganiro bibiri byo muri Gicurasi 2020 yagiranye n’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien watorotse ubutabera bw’u Rwanda, kimwe cyerekeye ku myitozo ya gisirikare n’ikindi cy’imyigaragambyo yo kuri rond-point nini mu Mujyi wa Kigali.
Ijwi urukiko rwumvise tariki ya 21 Nzeri ryumvikanamo Ntamuhanga abwira Ingabire ibya ‘Tura Tugabane’, Ingabire abaza niba ubushobozi bwo kunoza umugambi wo guhirika ubutegetsi buhari, undi amusubiza ko ba Sankara bikuse kuko bagombaga kubanza kuduruvanga ibintu.
Ntamuhanga yumvikanye avuga mu buryo buzimije amagambo arimo kwigisha “gupimisha iminzani iremereye” n’uducuma, Ubushinjacyaha busobanura ko yavugaga “imbunda ziremereye” na “grenades”.
Uyu munyamakuru kandi yumvikanye avuga ko “abagabo bo ku birenge bya Afurika” bazabigiramo uruhare, Ubushinjacyaha busobanura abo barimo Kayumba Nyamwasa baba muri Afurika y’Epfo.
Umushinjacyaha yasobanuye ko Ntamuhanga na Ingabire baganiraga ku gutoreza abarwanyi i Mutaga mu Burundi, aho Ingabire yamusabye kuvugisha uwitwa Placide kugira ngo babinonosore.
Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2026, Ingabire yabwiye urukiko ko muri Gicurasi 2020 yumvirijwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko ababikoze nta ruhushya bari babisabiye.
Ingabire ati “Kuri iriya audio y’i Burundi, Mutaga, nta na hamwe njyewe nigeze mbwira Cassien ngo ibyo bintu uri kumbwira ndabyemeye. Izo mvugo zizimije bazarebe niba ari izanjye cyangwa niba ari iza Cassien. Njyewe nabwiye Cassien ko ntari disponible.”
Yabwiye urukiko ko Ntamuhanga yamuhamagaye, baraganira, kandi ko batigeze bemeranya ku byo yamubwiraga. Yasobanuye kumuyobora kuri Placide uba mu Bubiligi byari bigamije kwitandukanya n’uyu mugambi.
Ingabire yagaragaje ko kuvugana na Ntamuhanga kandi yaratorotse ubutabera, anarwanya Leta y’u Rwanda, yabikoze kuko nk’umunyapolitiki, yumvaga akeneye kumenya amakuru ku bantu bose kugira ngo amenye uruhande bahagazemo.
Ati “Perezida, muri politiki uba ukeneye kumenya amakuru yose. Uhagaze hehe? Uhagaze ute? Abandi bari gutekereza iki? Bari gukora iki?”
Perezida w’Inteko y’Abacamanza bari kuburanisha uru rubanza yabajije Ingabire niba Ntamuhanga ari umunyapolitiki, amusubiza ko ari umunyapolitiki ufite ishyaka ryitwa ‘RANP Abaryankuna’.
Ku myigaragambyo muri rond-point
Irindi jwi urukiko rwumvise tariki ya 22 Nzeri, ryumvikanamo Ntamuhanga abwira Ingabire ko bafite abamotari batatu “bazi kumotara”, amusubiza ko bafata abamotari 10 baturuka Nyabugogo, 10 baturuka i Remera, 10 bagaturuka ku Muhima, 10 bagaturuka i Nyamirambo, bose bakagera kuri 50.
Ingabire yumvikanye avuga abo bamotari bakwiyungwaho n’abandi baturuka hirya no hino, noneho “ikomodoka kirimo haut-parleur” kikagera muri rond-point kikahapfira, nyuma y’umwanya muto kigacuranga indirimbo ya Kizito Mihigo.
Yumvikana mu ijwi avuga ko bimaze kuba, imihanda igana kuri rond-point nini yo mu mujyi rwagati yafungwa, hagasigara gusa ujya kuri Hotel Mille Collines na UTC, abantu bagahurura bajya kureba icyabaye.
Ntamuhanga yasubije Ingabire ko iki kintu cyaba gikomeye cyane, bityo ko gisaba kwitonda ariko arigarura, yunganira Ingabire ko imodoka bakoresha mu myigaragambyo yaba imeze nka “cya cargo gitwara amafi”.
Ati “Imodoka yaba ifite ikintu cya cargo, gifunze neza cyane. Noneho harimo nka generator, simbizi.”
Ingabire yumvikana avuga ko saa tatu ari bwo imyigaragambyo yatangira, imodoka iparitse hafi aho nka Saint-Famille, yagera kuri rond-point “ikahakwamira”, imihanda igafungwa.
Yavuze ko mu gihe iyi modoka yahapfira, abantu bashungereye, haba hagomba kuba harimo abazi ikigomba gukorwa, hagacurangwa imwe mu ndirimbo zishyushye cyane za “Nyakwigendera” Kizito Mihigo.
Ingabire yumvikana avuga ko icyo kintu cyategurwa neza muri Nyakanga 2020, atari icyo gutegurwa “mu cyumweru gihata”, abwira Ntamuhanga ko Isi itangiye gukanguka bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Kuri uyu wa 1 Ukwakira, Ingabire yavuze ko iki kiganiro “ku ngaruka za Covid-19 ku nzego z’ubuyobozi mu bihugu bimwe na bimwe” bari bagihereye kuri raporo yari yasohowe mu Bufaransa ku ngaruka z’iki cyorezo ku bihugu.
Ati “Igihe twarimo tuganira, twaravugaga, ‘Mbese ushaka kugaragaza intege nke z’ubutegetsi, wazigaragaza ute kuri iki kibazo kijyanye na Covid-19? Aha rero ni bwo twagiye impaka ku biganiro bijyanye na cya kibazo cy’ibiryo barimo batanga.”
Ingabire yavuze ko ikiganiro cye na Ntamuhanga cyarangiriye mu mpaka, ko batigeze banzura ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bavuze.
Yagize ati “Icyabaye ni ukuganira uhereye iriya raporo. Nta na hamwe twanzuye, tuvuga ngo tugiye gukora ibi, ngo Ubushinjacyaha bubihereho buvuga ngo Ingabire na Cassien bumvikanye ko bagiye gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi.”
Ingabire yavuze ko iyo Ntamuhanga Cassien aba ari umuyoboke wa DALFA Umurinzi, Ubushinjacyaha bwashoboraga kubishingiraho bugaragaza ko bari bafite umugambi bahuriyeho wo kugirira nabi ubutegetsi.







Ibitekerezo 0