Yabigarutseho ku wa 24 Ugushyingo 2026 ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi itanu yabereye i Nyanza, yahuje abagenzacyaha, abapolisi, abacungagereza n'abashinjacyaha, agamije kurinda uburenganzira bwa muntu no gukumira iyicarubozo n’ibindi bikorwa cyangwa ibihano by’ubugome bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro by’umwihariko umugororwa.

Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu ivuga ko kubungabunga uburenganzira bwa muntu no gukumira iyicarubozo ari inshingano za leta kandi ari ingenzi mu kugira ubutabera bunoze kandi bugendera ku mategeko.

Abantu bambuwe ubwisanzure bwabo babaho mu kaga ndetse bashobora no kudahabwa uburenganzira amategeko abemerera, bityo bikaba ngombwa ko abakora mu rwego rw'ubutabera bubaha uburenganzira bwa muntu n'amategeko bagahabwa ubutabera.

Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, atangiza aya mahugurwa, yavuze ko uburenganzira bwa muntu bugomba kurindwa na buri wese; kuko kuba umuntu yagonganye n’amategeko agafatwa agafungwa bitamuvanaho ubumuntu, bityo ko umufashe ndetse n'ugomba kumubaza mbere na mbere bagomba kuzirikana ko uwo ari umuntu.

Ati “Iyo uzi ko ari umuntu hari aho ugarukira kandi ni zo nshingano dufite twese. Twe nka Komisiyo dufite inshingano zo kwigisha no kumvikanisha ayo mahame, kandi si byo Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu ihimba, ahubwo biri mu Masezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwasinye rukemera no gushyira mu bikorwa ndetse runabishyira mu mategeko yarwo.”

Umurungi yakomeje avuga ko Leta y'u Rwanda yashyizeho Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu ifite inshingano zo kureba niba bwubahirzwa.

Ati "Iyo mutubona tuje (aho bafungira) tuba twaje gushyira mu bikorwa no kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirijwe."

Yongeyeho ko hari ubwo Komisiyo ijya kuri sitasiyo ya polisi kandi kuko bisanzwe ko dosiye ziva mu bugenzacyaha zikajya mu bushinjacyaha nyuma zikaregerwa urukiko, maze yajyayo igahura n'umuntu akavuga ko amaze ibyumweru bibiri ariko atazi icyemezo cyafashwe, bareba bagasanga uwo muntu yagombaga kuba yarajyanwe mu igororero.

Ati "Ugasanga umuntu amaze igihe kirenze igiteganywa n’itegeko kandi adakwiye kuba akiri kuri sitasiyo…iyo Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu ihageze iba igiye kugenzura uburenganzira bw’abafunzwe ndetse haba hagamijwe gushyira umuturage ku isonga."

Umurungi yakomeje kuvuga ko iyo bagiye kuri sitasiyo za polisi ndetse n’inzu zifungirwamo abantu ku mpamvu z’ubugenzacyaha (RIB) baba bagiye kureba niba hari isuku, urumuri ruhagije, imibereho myiza, ibikoresho by’ufunzwe niba bibitse neza n’ibindi.

Ati "Nta mpamvu n'imwe ihari yo gukorera iyicarubozo umuntu n’ibindi bikorwa cyangwa ibihano by’ubugome bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro."

Yashimagiye ko Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu nk’urwego rw’u Rwanda rushinzwe gukumira iyicarubozo, izakomeza ibikorwa byo gukumira iyicarubozo n’ibindi bikorwa cyangwa ibihano by’ubugome bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro byakorerwa umuntu aho ari ho hose mu gihugu.