Iki cyogajuru kitarimo abantu cyoherejwe ku wa 20 Ukwakira 2026, kivuye ku kigo cy'ubushakashatsi mu by'isanzure cya Tanegashima Space Center, giherereye mu Majyepfo y'u Buyapani.

Cyajyanywe na rocket yitwa H3, mu butumwa bwateguwe n'Ikigo cy'u Buyapani gishinzwe Ubushakashatsi mu by'Isanzure (JAXA).

Nubwo iki cyogajuru cyoherejwe kuri Mars, ntabwo kizajya ku butaka bw'uwo mubumbe, ahubwo kizajya kuri Phobos, agace gato kazenguruka Mars, nk'uko Ukwezi kuzenguruka Isi.

Nk'uko Isi ifite Ukwezi kuyizenguruka, Mars na yo ifite Phobos na Deimos. Phobos ni nini ugereranyije na Deimos, ifite uburebure bugera kuri kilometero 27 mu gice cyayo kirekire kurusha ibindi.

Biteganyijwe ko iki cyogajuru kizagera hafi ya Mars muri Kanama 2027, kikazajya kuri Phobos kigakusanya nibura garama 10 z'amabuye n'ubutaka, bikazagarurwa ku Isi mu 2031.

Kuki u Buyapani bushaka amabuye yo kuri Mars?

Intego y'ubu bushakashatsi ni ugufasha abahanga kumenya uko Phobos na Deimos, ukwezi kwa Mars kwabayeho, n'uko imiterere y'imibumbe igize izuba yagiye ihinduka kuva mu myaka miriyari ishize.

Abahanga bazasuzuma amabuye n'ubutaka bizazanwa n'icyogajuru kugira ngo bamenye byinshi ku mateka ya Phobos n'inkomoko yayo.

Ibi bishobora kubafasha gusobanukirwa neza uko Mars hamwe Phobos na Deimos ziyizenguruka byaremwe.

U Buyapani niburamuka bushoboye kugarura ibyo bice by'amabuye n'ubutaka, buzaba bukoze amateka yo kuba igihugu cya mbere kigaruye ku Isi ibice byakuwe kuri Phobos.

Ni ubwa mbere kandi rocket H3 y'u Buyapani ikoreshejwe mu kohereza icyogajuru mu rugendo rugana ku wundi mubumbe.

Iyi rocket yari yaragize ikibazo mu igeragezwa ryayo rya mbere mu 2023, ariko nyuma yaho yagiye ikoreshwa mu zindi ngendo nyinshi zageze ku ntego.