Uru rugendo ruteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, rukazaba ari intambwe ikomeye mu bufatanye bw’u Bushinwa na Pakistan mu bushakashatsi bwo mu isanzure.

Nk’uko France 24 yabitangaje, icyogajuru cya Shenzhou-24 kizahaguruka saa mbiri n’iminota 18 za mu gitondo ku isaha y’u Bushinwa, gihagurukiye ku kigo cya Jiuquan giherereye mu Butayu bwa Gobi.

Muhammad Zeeshan Ali azaba ari umunyamahanga wa mbere winjiye muri sitasiyo ya Tiangong.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo ku wa 24 Ugushyingo 2026, Ali yavuze ko atewe ishema no guhagararira igihugu cye.

Yagize ati “Nitwaje izina rya Pakistan ku bitugu byanjye, hamwe n’icyizere cy’Abanyapakistani miliyoni 250.”

Yabwiye kandi abana bo muri Pakistan ko urugendo rwe rukwiye kubabera urugero rw’uko inzozi zabo zishobora kuba impamo.

Biteganyijwe ko Ali azamara iminsi igera kuri itanu mu isanzure, mbere yo kugaruka ku Isi akoresheje icyogajuru cya Shenzhou-23.

Muri uru rugendo azaba ari kumwe n’Abashinwa Tang Hongbo na Wu Yi, bazamara amezi atandatu kuri Tiangong.

Umushinwa Zhu Yangzhu usanzwe kuri iyo sitasiyo azagumayo kugira ngo asoze ubutumwa bw’umwaka wose mu isanzure.

Nubwo Ali azaba ari Umunyapakistani wa mbere winjiye muri sitasiyo y’u Bushinwa, si we wa mbere ukomoka muri Pakistan wageze mu isanzure.

Mu Ukwakira 2023, Namira Salim ukomoka muri Pakistan yakoze urugendo rwo mu isanzure mu butumwa bwa Galactic 04 bwateguwe na Virgin Galactic.

U Bushinwa bumaze imyaka bushora miliyari nyinshi z’amadolari mu bushakashatsi bwo mu isanzure, bugamije kongera ubushobozi bwabwo no guhangana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri urwo rwego.

U Bushinwa bugiye kohereza Muhammad Zeeshan Ali ukomoka muri Pakistan, mu butumwa bwabwo mu isanzure