Ubu bwato bwari bufite uburebure bwa metero 10, bukaba bwarakoreshwaga mu gutwara ibicuruzwa hagati y’umwaka wa 2300 n’uwa 800 mbere y’ivuka rya Yezu, ari nacyo gihe bikekwa ko Abanyamisiri bubatse Pyramide za Giza.
BBC yatangaje ko ibisigazwa byabwo byavumbuwe ku bujyakuzimu bwa metero 30, aho abashakashatsi basanze ibibindi birenga 30 byabikwagamo ibicuruzwa, hamwe n'amabuye atatu yakoreshwaga mu guhagarika ubwato mu mazi.
Nubwo ibiti byari bigize ubwo bwato bitakiboneka, abashakashatsi bifashishije imiterere y'ibibindi byavumbuwe kugira ngo bamenye imyaka bimaze.
Basanze bisa n'ibyavumbuwe mu Misiri no mu Burasirazuba bwo Hagati, bimaze imyaka iri hagati ya 4.400 na 4.700.
Prof Hakan Öniz wo muri Kaminuza ya Akdeniz muri Turikiya, wayoboye ubushakashatsi, yavuze ko ubu buvumbuzi ari intambwe ikomeye mu gusobanukirwa amateka y'ubucuruzi bwo mu nyanja.
Ati “Ibisigazwa by'ubu bwato ni nk'ububiko bw'amateka bumaze imyaka myinshi ku ndiba y'inyanja.”
Kimwe mu byatangaje abashakashatsi ni uko bimwe mu bibindi byavumbuwe byari bikirimo ibisigazwa by'ibicuruzwa byatwarwagamo.
Dr Karin Sowada wo muri Kaminuza ya Macquarie muri Australia, yavuze ko bishoboka ko byari birimo amavuta ya elayo, divayi cyangwa ibindi bikomoka ku biti.
Abashakashatsi bakeka ko ubwo bwato bwari bwahagurutse mu burasirazuba bw'Inyanja ya Méditerranée, bwerekeza mu Mujyi wa Troy wo mu bihe bya kera cyangwa ku Kirwa cya Crete.
Aka gace ka Kekova kazwiho imiyaga n'imivumba ikomeye, bikaba byaratumye ubwato bwinshi burohama.
Ubu buvumbuzi bwakuyeho agahigo kari gafitwe n'ibisigazwa by'ubwato byavumbuwe hafi y'Ikirwa cya Dokos mu Bugereki, byari bimaze imyaka igera ku 4.200.
Abashakashatsi bizeye ko ibi bisigazwa bizafasha kumenya byinshi ku bucuruzi n'imibereho y'abaturage bo mu myaka ibihumbi ishize.



Ibitekerezo 0