Iri buye ryiswe Teghaza 001 ryavumbuwe mu 2022, mu gace ka Teghaza muri Mali. Rigizwe n’ibice umunani bifite uburemere bwa garama 798,5, aho igice kinini gipima garama 442.
Ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Science ku wa 29 Ukwakira 2026, bwagaragaje ko iri buye ari rimwe mu ya kera cyane yaturutse kuri Mars yabonetse ku Isi.
Umushakashatsi Yang Liu wo mu kigo cya NASA gishinzwe ubushakashatsi ku mibumbe, Jet Propulsion Laboratory, yavuze ko iri buye rifasha gusobanukirwa imiterere ya Mars mu myaka ya mbere y’ukubaho kwayo.
Abashakashatsi basanze ririmo utubumbe duto tw’ubutare bwa zircon, twifashishijwe mu kumenya imyaka rimaze.
Isesengura ryagaragaje ko ryabayeho hashize imyaka itageze kuri miliyoni 400 Mars ibayeho, kandi ko ibinyabutabire birigize bigaragaza ko ryigeze guhura n’amazi.
Ibi bishimangira ko amazi yari ari kuri Mars mu myaka nibura miliyari 4,1 ishize, nubwo uyu mubumbe ubu urangwa n'ubutayu.
Abashakashatsi bavuga ko iri buye rishobora kubafasha gusobanukirwa impamvu Mars yaje gukama, mu gihe Isi yo yakomeje kugira amazi.
Basanze kandi hari ahantu 13 mu majyepfo ya Mars hashobora kuba haraturutse iri buye.
Bikekwa ko ryavuye kuri Mars nyuma y’uko uwo mubumbe ugonganye n’ikibuye kinini cyo mu isanzure, rikajugunywa mu kirere, rikamara imyaka myinshi rizenguruka Izuba mbere yo kugwa ku Isi.
Kuri ubu, Teghaza 001 yabitswe mu nzu ndangamurage ya Maine Mineral & Gem Museum muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho izakomeza kwifashishwa mu bushakashatsi ku mateka ya Mars.






Ibitekerezo 0