Kubwimana uzwi ku izina rya Selek Arts ni umuhanga mu gusiga amarangi ukomoka i Kigali, ufite umushinga wo kwerekana akamaro k'imirimo y'amaboko ituma buri munsi dusanga ifunguro ku meza.

Yize mu Ishuri ry’Ubugeni rya Nyundo. Mu 2017 ubwo yasozaga amasomo, nibwo yatangiye kubikora nk’akazi.

Mu byo uyu munyabugeni aheruka gushushanya yibanze ku ruhererekane rw’ibiribwa kuva mu murima w’umuhinzi w’i Musanze, kugeza mu mujyi wa Kigali. Ni ibihangano yise "Umunsi mu buzima".

Mu bantu yashushanyije harimo nk'umugore utwaye ubwato, umusore uhetse ibitoki ku igare n'abandi.

Avuga ko yiga ku Nyundo yari ataramenya neza uyu mwuga, ariko umwaka wa 2017 aza gushyiramo ingufu nyinshi, kuko yumvaga atajya kwiga andi masomo muri kaminuza ataramenya gushushanya kandi yarabyize imyaka itatu.

Yahise yerekeza i Musanze, igihe yahamaze ngo nibwo yashoboye gukarishya ubumenyi, ahamara umwaka umwe wamuhinduriye ubuzima muri uyu mwuga.

Ati "Ngeze i Musanze nibwo nahuye n’abantu benshi bakora imirimo itandukanye n’iy’i Kigali. Nibwo nibajije nti kugira ngo tubone ibiribwa muri Kigali biba byagenze gute?"

Urwo rugendo nirwo yahise agaragaza mu bihangano, bifashishije ubugeni akunda kandi yize.

Umunyabugeni Seleman Kubwimana yashushanyije ubuzima bwa buri munsi by'abahinzi n'abatwara ibiribwa
Umunyabugeni Seleman Kubwimana yashushanyije ubuzima bwa buri munsi by'abahinzi n'abatwara ibiribwa
Ibiribwa bigera ku meza byaciye mu nzira nyinshi, zagaragajwe mu buryo bwa gihanzi
Ibiribwa bigera ku meza byaciye mu nzira nyinshi, zagaragajwe mu buryo bwa gihanzi