Umuryango utegamiye kuri Leta (IDH), watangaje ko ugiye gushora miliyoni imwe y’amayero mu buhinzi bw’imboga n’imbuto bukorerwa mu Rwanda, mu rwego rwo kongerera ingano n’ubwiza umusaruro ubukomokaho.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’umuyobozi wa IDH, Kebba Colley, mu muhango wo gusoza icyiciro cya mbere cy’umushinga wamaze umwaka umwe n’igice no kumurika icyiciro cya kabiri kizamara umwaka n’amezi arindwi.
Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa kane itariki ya Kabiri Werurwe 2023.
Umuyobozi wa IDH, Kebba Colley avuga ko icyo uyu muryango ugambiriye atari uguha amafaranga sosiyete zikora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto zikanohereza umusaruro mu mahanga gusa, ahubwo ko icy’ibanze ari ukubaha ubumenyi ku buryo bazakomeza gukora ubuhinzi mu buryo burambye.
Ati‘‘Icy’ingenzi cya mbere dukora nka IDH mu mikoranire n’abafatanyabikorwa bacu, ni uguteza imbere ubuhinzi, ndetse n’iterambere rya kompanyi dukorana, bidashingiye mu gutanga inkunga’’.
Kebba anavuga ko mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wabo bari bagamije gufasha abahinzi bakongera umusaruro kugira ngo bihaze ndetse banahaze amasoko yo mu Rwanda banasagurire ayo hanze, ariko ko mu cyiciro cya kabiri bagiye kwibanda mu kunoza ubwiza bw’umusaruro, kuwongerera agaciro no kongera ingano yawo.
IDH ifasha ibigo bitoya n’ibiciriritse bikora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto zoherezwa ku masoko yo mu mahanga, mu karere ndetse n’imbere mu gihugu.
Umuyobozi Mukuru wa sosiyete Garden Fresh ikora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ikanazohereza mu mahanga, Emmanuel Harelimana, avuga ko gukorana na IDH byatumye ubuhinzi buvugururwa.
Ati ‘‘Mbere hari ibibazo bitandukanye, cyane cyane ibijyanye no kubika no gutwara umusaruro mu bukonje bwabugenewe’’.
Harelimana avuga ko sosiyete yabo igitangira muri 2015, batari bafite n’imodoka zabugenewe zikura umusaruro w’imboga n’imbuto mu mirima ndetse n’ububiko bwawo, ariko ko IDH yabubakiye ubushobozi bakabasha kwita kuri uwo musaruro ukoherezwa mu mahanga ukimeze neza.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), Sandrine Urujeni, yashimiye uruhare rw’abikorera mu guhugura abahinzi ndetse no kububakira ubushobozi.
Ati‘‘Turabashimira kuko ibi bikorwa byazanye impinduka mu buryo butandukanye, bihereye mu guha ubumenyi abo muri kompanyi nto zikizamuka’’.
Urujeni avuga ko ubuhinzi bugifatwa nk’imishinga byoroshye ko ihomba, ku buryo hashimirwa uruhare rwa buri wese ushyiramo imbaraga kugira ngo bukorwe neza.
Helge Sato wo mu Kigo cy’Abadage cy’Iterambere (GIZ) cyateye inkunga, yavuze ko ubu bufatanye bwari bugamije guhanga umurimo biciye mu ishoramari mu buhinzi bw’imboga n’imbuto, harebwa ku masoko y’imbere mu gihugu, mu karere na mpuzamahanga.
Ati “Byongerera imbaraga n’agaciro k’ubuhinzi bwo mu Rwanda”.
Helge yavuze ko bitewe n’uko abaturarwanda barenga 70% bari mu buhinzi, GIZ yateye inkunga uyu mushinga kugira ngo abahinzi bongererwe ubumenyi bwo gukora ubuhinzi kinyamwuga.
Mu cyiciro cya mbere cyamaze umwaka n’igice , imikoranire ya IDH na sosiyete enye zohereza mu mahanga umusaruro ukomoka ku buhinzi bw’imboga n’imbuto, yatumye abakozi 488 bahabwa akazi mu buryo buhoraho, bakorana n’abahinzi 3,013.
Abagera kuri 57% muri bo bari abagore, naho 44% bari urubyiruko. Abakozi ba nyakabyizi 2,756 bahawe akazi.
Abahinzi 1601 bahawe amahugurwa yo gukora ubuhinzi buvuguruye butanga umusaruro mwinshi kandi wujuje ubuziranenge no ku rwego mpuzamahanga.
Muri urwo rugendo rw’imikoranire kandi, toni 43.3 z’umusaruro ukomoka ku mboga n’imbuto zohererwaga mu mahanga buri cyumweru.
Bitegabyijwe mu cyiciro cya kabiri cy’umushinga IDH izakoranamo na sosiyete esheshatu zikora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto no kongera agaciro k’umusaruro, zizahanga akazi gahoraho ku barurarwanda barenga 600.
Amafoto: Shumbusho Djasir
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!