Iri soko ryakuruye abaguzi benshi bo mu gihugu no mu mahanga, bashora mu mpapuro zifite agaciro kangana na miliyari 39.05 z'Amafaranga y'u Rwanda mu gihe hari hateganyijwe gucuruzwa izifite agaciro ka miliyari 30 z'Amafaranga y'u Rwanda.
Ubukangurambaga bwagutse ndetse n'ibiganiro byimbitse n’abashoramari hamwe n’agaciro k'izi mpapuro ni byo byongeye gutuma imigabane isagurwa ku gipimo cya 130.2%.
Kugura izi mpapuro ku rwego rwo hejuru byatumye BRD ibona andi mafaranga yiyongera kuri miliyari 3.5 zari ziteganyijwe. Ku bw'ibyo, izi mpapuro za kabiri zigamije iterambere rirambye zakuwe ku isoko haguzwe izifite agaciro ka miliyari 33.5 Frw, zifite agaciro mu gihe cy’imyaka irindwi ku nyungu ingana na 12.9% ku mwaka.
Izi mpapuro zashyizwe ku isoko ku itariki ya 2 Nzeri 2024, mu gihe cy’ibyumweru bitatu, aho igishoro fatizo cyari Amafaranga y'u Rwanda ibihumbi (100,000).
Umuhigo w'ibyavuye muri iri soko watewe n’uburyo bushya bwo gukoresha ikoranabuhanga ryo kwiyandikisha no kwishyura bwakoreshejwe, bwafashije kongera umubare w'abashoramari ku gipimo cya 212%.
Izi mpapuro kandi zakiwe neza cyane ku isoko, zigurwa n'abashoramari batandukanye barimo ibigo by’ubwiteganyirize, amabanki yo mu gihugu, ibigo by’ubwishingizi, amabanki y’imigabane, abayobozi mu by'umutungo n’abashoramari batari ab'imari.
Iyi migabane yanakururiye abashoramari b’Abanyarwanda baba mu mahanga baturuka mu bihugu bitandukanye nka Kenya, Canada, UK, Tuniziya, Uganda, Noruveje, Ubuyapani, u Burundi, Djibouti, Afurika y’Epfo, u Bufaransa, u Budage na Côte d'Ivoire.
Abashoramari bashishikajwe kurushaho n’urwego rwa "AAA" mu bubushobozi bwo kwishyura inguzanyo ku gihe, igihembo giheruka guhabwa BRD n’Ikigo cya Global Credit Rating Company Limited.
Iri janisha ni ryo ryo hejuru cyane rishobora guhabwa ikigo cya Leta cyangwa kitari icya Leta mu isoko ry’imari ry’imbere mu gihugu.
Kampeta Sayinzoga, Umuyobozi Mukuru wa BRD, yashimiye byimazeyo Leta y’u Rwanda n’abitabiriye iri soko, agira ati: "Turashimira cyane Leta y’u Rwanda idahwema kudutera inkunga, kimwe n’abitabiriye bakanashyigikira icuruzwa ry'izi mpapuro. Ibi bidutera imbaraga muri BRD zo gukomeza gushaka uburyo bushya bwo kubona amafaranga yo gushyira mu bikorwa byihutisha iterambere ry’igihugu."
Nyuma y’ifungwa ry'isoko, abifuza kugura izi mpapuro bazabishobora binyuze ku Isoko ry’Imari n’Imigabane (Rwanda Stock Exchange) aho iyi migabane izashyirwa ku isoko ku ya 7 Ukwakira 2024 binyuze mu bahagarariye isoko. Ibi bizaha amahirwe abataritabiriye isoko mu gihe cyatanzwe.
SLB ishyigikira intego za BRD zo (i) kwimakaza uburyo bwo gucunga ibidukikije n’imibereho myiza (Environmental and Social Management System – ESMS) mu bigo by’imari mu Rwanda, (ii) kongera inguzanyo zihabwa ba rwiyemezamirimo b’abagore, no (iii) gutanga inguzanyo z’amazu yo kubamo ku giciro gito.
Uyu muhigo uha BRD icyizere cyo gukomeza gushora mu masoko y’imari n'imigabane hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira gahunda z’iterambere rirambye.
Iki cyiciro cya kabiri cy'izi mpapuro gifite kandi igice cyishingiwe na Banki y’Isi igenewe Leta y’u Rwanda binyuze mu mushinga wa “Access to Finance for Economic Recovery and Resilience Project” (AFIRR).
Nyuma yo kubona icyemezo cy'Ikigo cy'u Rwanda cy'Isoko ry'Imari n'Imigabane, izi mpapuro zizashyirwa ku isoko kandi zitangire gucuruzwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry'u Rwanda kuva ku wa Mbere, tariki ya 07 Ukwakira 2024, ikaba ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwa banki rwo kugera ku mafaranga yo gufasha mu iterambere rirambye.
BK Capital Limited na Rand Merchant Bank Limited (RMB) bakoranye na BRD nk’abajyanama b’iri soko ry'impapuro mpeshamwenda za kabiri. Muganga Sacco nayo ni hamwe mu ho ushobora gusanga ibindi bisobanuro.






Ibitekerezo 0