Kuva ku gufasha abantu gutumiza amafunguro muri restaurant, kugera ku kubafasha guhaha mu Isoko rya Kimironko batavuye aho bari, Vuba Vuba imaze kwagura ibikorwa byayo, igera mu mijyi ine yo mu Rwanda ndetse itangira no gukorera muri Uganda, mu rugendo rwo kwaguka mu karere.

Iyi sosiyete yatangiye yibanda ku guhuza restaurant n'abakiliya bazo hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko uko yagiye yaguka, ni ko yongereye serivisi, inagura umubare w'abacuruzi bakoresha urubuga rwayo.

Kuri ubu, Vuba Vuba ikorana n'abacuruzi bagera ku 1.400 mu Rwanda, abamotari 200 bashinzwe kugeza ibicuruzwa ku bakiliya, ndetse ifite abakozi bahoraho barenga 65.

Nyuma yo kwagura ibikorwa mu Rwanda, iyi sosiyete yatangiye gukorera muri Uganda, ifite gahunda yo gukomeza kwinjira mu bindi bihugu bya Afurika.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Umuyobozi wa Vuba Vuba, Munyabugingo Albert, yagarutse ku rugendo rw'iyi sosiyete, uko yagiye yagura ibikorwa byayo n'icyerekezo ifite mu myaka itanu iri imbere.

Kuva kuri restaurant kugera mu Isoko rya Kimironko

Vuba Vuba yatangiye imenyekana nk'urubuga abantu bifashisha mu gutumiza amafunguro muri restaurant zitandukanye, bakayagezwaho aho bari.

Uko ibikorwa byayo byagiye byaguka, ubuyobozi bwayo bwabonye ko uburyo bukoreshwa mu kugeza amafunguro ku bakiliya bushobora no gukoreshwa mu bindi bikorwa by'ubucuruzi.

Ni bwo yatangiye kongera ubwoko bw'ibicuruzwa bishobora gutumizwa ku rubuga rwayo, irenga restaurant igera no ku bandi bacuruzi.

Munyabugingo yasobanuye ko Vuba Vuba itandukanye n'ubucuruzi busanzwe, kuko itagira restaurant cyangwa aho yihingira ibiribwa, ahubwo ikora nk'umuhuza w'abaguzi n'abacuruzi.

Ati “Ntabwo dufite restaurant kandi ntituratangira ibyo guhinga ariko dufasha ababikora kubahuza n’abaguzi”

Imwe mu ntambwe yateye mu kwagura ibikorwa ni ugutangira gukorana n'abacuruzi bo mu Isoko rya Kimironko, aho abakiliya bashobora guhaha ibiribwa batiriwe bajya muri iryo soko.

Kuri ubu, ibiribwa bigera kuri 400 byo muri iryo soko bigaragara ku rubuga rwa Vuba Vuba.

Munyabugingo ati “Dukorana n’isoko rya kimironko ku rubuga rwacu, ujyaho ugahaha nk’uko usanzwe uhaha…..twebwe tuba dufiteyo abakozi bacu bagutoranyiriza ibikwiye maze bakabishyira ku rubuga rwacu”.

Iyi mikorere yatumye Vuba Vuba itaguma ku gutwara amafunguro gusa, ahubwo itangira no gufasha abantu guhaha ibindi bicuruzwa bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Abacuruzi 1.400 n'abamotari 200: Uko ibikorwa byagutse

Mu rugendo rwo kwagura ibikorwa, Vuba Vuba yavuye ku gukorera mu Mujyi wa Kigali, igera no mu yindi mijyi irimo Musanze, Rubavu na Rusizi.

Munyabugingo yavuze ko muri iyi mijyi ine, Vuba Vuba ikorana n'abacuruzi bagera ku 1.400, muri bo abarenga 500 bagira ibyo bagurisha buri munsi bifashishije urubuga rwayo.

Uretse abacuruzi, iyi sosiyete ikorana n'abamotari bagera kuri 200, ari bo bafasha kugeza ibicuruzwa ku bakiliya.

Munyagihe Landuard, umwe muri abo bamotari, yasobanuye uko gahunda yo kugeza ibicuruzwa ku bakiliya ikorwa.

Ati “Umukiliya atumiza igicuruzwa, Vuba Vuba ikacyakira, iyo bamaze kucyakira bacyohereza kuri resitora nayo ikagitegura…..maze bakareba umumotari uri hafi ya resitora”

Iyo umumotari yakiriye ubusabe kuri telefone ye, arabwemeza, akajya gufata ibicuruzwa aho byateguriwe, nyuma akabigeza ku mukiliya akurikije aderesi yatanze.

Iyi sosiyete kandi yashyizeho gahunda zo kwita ku mibereho y'abamotari bakorana na yo.

Munyabugingo yavuze ko buri mumotari ufite umwana wiga ashobora kuzana indangamanota ye igihembwe cy'amashuri kirangiye, agahabwa ishimwe mu rwego rwo kumushishikariza kwita ku myigire y'abana be.

Vuba Vuba yungukira he?

Imikorere ya Vuba Vuba ishingiye ku guhuza abacuruzi n'abakiliya, aho kuba nyir'ibicuruzwa byose bigaragara ku rubuga rwayo.

Munyabugingo yasobanuye ko iyi sosiyete yinjiza amafaranga binyuze muri komisiyo ihabwa n'abacuruzi iyo ibafashije kubona abakiliya.

Ati “ Uburyo tubona amafaranga twishyuza komisiyio y’ibyo umukiliya atumije biciye ku rubuga rwacu, kubera ko restaurant tuba tuyizaniye umukiliya mushyashya… hanyuma bakaduha komisiyo ku byo twabazaniye”

Ubu buryo butuma abacuruzi babasha kugera ku bakiliya bashya bifashishije Vuba Vuba, mu gihe iyi sosiyete na yo ibona amafaranga bitewe n'ibicuruzwa byagurishijwe.

Mu rwego rwo kugabanya amakosa ashobora kubaho igihe umukiliya atumiza ibicuruzwa, Vuba Vuba yahisemo ko ibyo byose bikorwa hifashishijwe urubuga rw'ikoranabuhanga aho kubitumiza umuntu ahamagaye kuri telefone.

Munyabugingo ati “Iyo uhamgaye kuri telefone hari amahirwe menshi y’uko ibyo umbwira atari ko mbyumva byose, ni yo mpamvu duhitamo ko abantu batumiza ibicuruzwa bakoresheje urubuga”

Yasobanuye ko ubu buryo butuma umucuruzi yakira amakuru y'ibyo umukiliya yatumije uko yabihisemo, bikagabanya ibyago byo kwibeshya.

Nyuma y'u Rwanda, Vuba Vuba yambutse umupaka igera muri Uganda

Nyuma yo kwagura ibikorwa mu mijyi ine yo mu Rwanda, Vuba Vuba yafashe icyemezo cyo gutangira gukorera no mu bindi bihugu, ihereye kuri Uganda.

Ni intambwe ikomeye mu rugendo rw'iyi sosiyete, kuko ari ubwa mbere ibikorwa byayo byagukiye hanze y'u Rwanda.

Munyabugingo yasobanuye ko mu buryo bateganyije, abakiliya bazajya bakoresha urubuga rumwe mu bihugu bitandukanye, bagahitamo igihugu baherereyemo kugira ngo babone abacuruzi bahakorera.

Ati “kuri ubu twatangiye gukorera muri Uganda … ntabwo uhindura urubuga ahubwo uhindura igihugu kandi n’ibindi bihugu tuzajyamo ni uko bizaba bimeze, ubona abacuruzi barimo hanyuma twe tukakuzanira ibyo watumije.”

Ibi bivuze ko umukiliya umenyereye gukoresha Vuba Vuba mu Rwanda azajya ashobora gukomeza kuyikoresha no muri Uganda, atiriwe ashaka urundi rubuga.

Mu myaka itanu, Vuba Vuba irashaka kuba urubuga rw'ibyo umuntu akenera byose

Munyabugingo yavuze ko mu myaka itanu iri imbere, iyi sosiyete ishaka kuba urubuga abantu bashobora kwifashisha mu kubona serivisi zitandukanye, aho gukenera gukoresha porogaramu nyinshi.

Mu bikorwa iteganya kongeramo harimo kwishyura imisoro, kohereza ibintu ahantu hatandukanye, gutumiza ibicuruzwa mu mahanga n'izindi serivisi zikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Intego ni uko umuntu uri mu gihugu Vuba Vuba ikoreramo, yaba umuturage waho cyangwa umunyamahanga, azajya abasha kubona serivisi nyinshi akeneye yifashishije urubuga rumwe.