IGIHE

Uruganda rw’impu n’urw’ibirahuri: Amahirwe abumbatiye agatubutse atabyazwa umusaruro mu Rwanda

0 21-09-2026 - saa 07:31, Igizeneza Jean Désiré

Mu Rwanda hagaragara amahirwe y’ishoramari mu by’inganda aho usanga hari izitaboneka mu gihugu mu gihe hari inyigo zigaragaza ko ibikoresho fatizo zakwifashisha zibaye zihari bihari ku bwinshi.

Nk’ubu mu Rwanda byagaragaye ko hari ubutare buhagije bwakoreshwa mu gukora ibikoresho by’ibyuma. Cyakora aha abashoramari b’Abahinde babiteye imboni bahita bubaka uruganda rukora ibyuma i Musanze ruherutse gutahwa ku mugaragaro.

Nubwo bimeze uko, hari amahirwe abashoramari batarakirigita ngo bayabyaze umusaruro dore ko Leta itapfa guhita ibona ingengo y’imari yo gushoramo, ikaba kandi iba inashaka ko ayo mahirwe abyazwa umusaruro n’abikorera kugira ngo yubake ubukungu bushingiye kuri bo.

Uruganda rukora ibirahuri

Inyigo yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Peteroli, Gazi na Mine( RMB) yagaragaje ko mu Rwanda habarirwa toni miliyoni 73 z’umucanga wifashishwa mu gukora ibyuma.

Ni umucanga uboneka cyane mu turere twinshi two mu Rwanda aho byagaragaye ko nko mu Karere ka Kirehe honyine habarirwa uyu mucanga ungana na toni miliyoni 55.

Utundi turere ugaragaramo harimo Muhanga, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Nyamasheke na Karongi.

Iyi nyigo yagaragaje ko uyu mucanga ugaragara mu Rwanda wakoreshwa mu gukora ibirahuri mu gihe cy’imyaka 700.

Igihe u Rwanda rwatangizaga gahunda yo guca itumizwa n’ikoreshwa ry’ibikoresho bishyirwamo ibintu bya pulasitiki, byagaragaye ko byaba byiza bisimbujwe ibikoze mu birahuri.

Ibi byahise byongera ugukenerwa kw’ibirahuri mu gihugu ndetse n’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga bikoze mu birahuri bikomeza kwiyongera.

Izamuka ry’urwego rw’ubwubatsi na ryo riri mu bikomeje gutuma hakenerwa ibirahuri birambuye bikoreshwa mu bwubatsi.

Raporo yakozwe na Global Market Insights yagaragaje ko ugukenerwa kw’ibirahuri mu Rwanda bizava kuri toni 21.816 byariho mu 2023 kukazagera kuri toni 24.179 mu 2027.

Urwego ry’Igihugu ry’Iterambere (RDB) rugaragaza ko hakenewe hafi miliyoni 85$ yo kubaka uruganda rukora ibirahuri birambuye byo mu bwubatsi, ndetse na miliyoni 150$ zo kubaka uruganda rukora ibikoresho bishyirwamo ibintu bikoze mu birahuri.

Ibi byahita bituma igiciro cy’ibirahuri mu Rwanda kigabanyukaho hafi 30%. Inyungu ku ruganda na zo zaba ari akayabo kuko nka rumwe rushobora kujya rwunguka hafi miliyoni 75$ ku mwaka.

Kutagira uruganda rutunganya impu, ikindi gihombo ku gihugu

Andi mahirwe mu by’inganda atarabyazwa umusaruro neza ni ajyanye no kubaka uruganda rutunganya impu rukazikoramo ibikoresho bitandukanye.

Mu Rwanda umusaruro w’impu uturuka mu matungo abagwa wakomeje kuzamuka gusa binajyana n’izamuka ry’ibihombo biterwa n’uko umusaruro w’impu woherezwa hanze y’u Rwanda kandi ku giciro cyo hasi.

Izi mpu iyo zigeze mu bihugu aho zitunganyirizwa, ibikoresho bizikorwamo bigaruka mu Rwanda ariko bihenze cyane.

Imibare ya Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko u Rwanda rwakabaye ruri kwinjiza miliyari 600 Frw ku mwaka mu gihe haba hari uru ruganda.

Mu mwaka wa 2022, ubwo Perezida Kagame yari mu nteko rusange ya 15 y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabajije inzego bireba impamvu uru ruganda rutubakwa mu Rwanda. Gusa kugeza magingo aya, amaso yaheze mu kirere.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yemera ko hari amahirwe agaragara mu gushora imari muri izi nganda dore ko isoko ry’ibirahure n’iry’ibikoresho bikoze mu mpu rikomeza kuzamuka ubutitsa.

Ku bijyanye n’uruganda rutunganya impu, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Inganda no Guhanga Imirimo muri iyi Minisiteri, Twahirwa Christian yabwiye IGIHE ko Leta ikiri gushakisha aho izubaka urwo ruganda mu Karere ka Gicumbi nyuma y’aho gahunda yo kurushyira mu Bugesera ihinduwe.

Yagize ati "Kuri ubu hari kuvugururwa inyigo zijyanye n’aho rugomba kwubakwa hashya ndetse tunashakisha abashoramari babyifuza kuba bajya muri uwo mushinga".

Ku bijyanye n’uruganda rw’ibirahuri, Twahirwa yavuze ko Leta ikomeje gushakisha umushoramari washobora gushinga uruganda rutunganya ibirahuri, agaragaza ko buri wese wifuza gushora imari muri ayo mahirwe ko igihe ari iki.

Inganda zo mu Rwanda zikomeje kugira uruhare runini mu iterambere. Mu gihembwe cya mbere cya 2026 umusaruro mbumbe wageze kuri miliyari 6.346 Frw, uvuye kuri miliyari 5.276 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2025, bingana n’izamuka rya 10%.

Muri uyu musaruro mbumbe wa 2026 mu gihembwe cya mbere, inganda zari zifite uruhare rwa 24%, rungana n’izamuka rya 13%.

Uruganda rw’impu n’urw’ibirahuri ni amahirwe abumbatiye agatubutse atabyazwa umusaruro mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza