Mu myaka iri imbere, Akarere ka Bugesera gashobora kuzaba kamwe mu duce tw'u Rwanda twahindutse cyane, aho ikibuga cy'indege mpuzamahanga kizaba gikikijwe n'umujyi ugezweho, ibyanya by'inganda n'ubucuruzi, amahoteli, inzu zo guturamo n'ibikorwaremezo by'ubwikorezi bizahuza u Rwanda n'ibihugu byo mu karere.
Ni impinduka zitezwe mu karere kari gasanzwe kazwi cyane mu buhinzi, ubworozi n'ibiyaga, ariko ubu kakaba kari gutegurirwa kuba igicumbi cy'ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi mpuzamahanga, inganda, uburezi, siporo n'ubukerarugendo.
Izi mpinduka zishingiye ku gishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka cy'Akarere ka Bugesera cya 2024–2050, kigaragaza aho ibikorwa bitandukanye bizashyirwa n'uko imijyi, ibikorwaremezo n'ahantu ho gutura bizagenda byagurwa.
Iki gishushanyo mbonera cyahawe icyerekezo cyo kugira Bugesera igicumbi cy'ubumenyi, ubucuruzi, siporo n'ubukerarugendo.
Mu bikorwa bikomeye biteganyijwe harimo umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Bugesera n'indi mijyi yo mu karere, icyanya cy'ubucuruzi n'inganda i Gashora, ikigo cy'ubwikorezi n'ububiko bw'ibicuruzwa i Mwogo, ndetse n'ibikorwa by'ubukerarugendo bizashingira ku biyaga bitandukanye.
Hari kandi umushinga wo kwakira amarushanwa mpuzamahanga ya Formula 1, nyuma y'amasezerano y'imyaka 10 u Rwanda rwasinyanye n'abategura aya marushanwa ku wa 13 Ukwakira 2026.
Umujyi uzaturwa n'abaturage barenga miliyoni
Imibare y'Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire rya 2022 igaragaza ko Bugesera yari ifite abaturage 551.103.
Igishushanyo mbonera giteganya ko abaturage b'aka karere bashobora kugera ku 792.915 mu 2035, bakazaba 1.206.500 mu 2050.
Ibyo bivuze ko abaturage ba Bugesera bashobora kwikuba inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n'abari bahatuye mu 2022.
Mu gihe mu 2022 abagera kuri 40,1% bari batuye mu bice by'imijyi, mu 2050 hateganywa ko uwo mubare uzagera kuri 85,1%, bingana n'abaturage 1.026.500. Abasigaye 180.000 bazaba batuye mu bice by'icyaro.
Kugira ngo ibyo bishoboke, hateganyijwe kwagura umujyi wa Bugesera no gushyiraho ibice bitandukanye bizaba bifite ibikorwa byihariye.
Umujyi wa Bugesera ugomba kuba umwe mu mijyi itatu igaragiye Kigali, hamwe na Muhanga na Rwamagana, izafasha kugabanya igitutu cy'ubwiyongere bw’abaturage, imiturire n'ibikorwa by'ubukungu byibanda mu Murwa Mukuru.
Mu Bugesera, umujyi nyir’izina uzaba ugizwe n'ibice bibiri by'ingenzi. Icya mbere ni Nyamata n'igice kizubakwa gikikije ikibuga cy'indege, bizaba bikubiye mu buso bungana na kilometero kare hafi 305.
Nyamata hateganywa gukomeza kuba igicumbi cy'ubucuruzi, serivisi z'imari, ubuyobozi n'ibikorwa by'ubukungu, mu gihe ahakikije ikibuga cy'indege hazibanda ku bikorwa byo gutwara abantu n'ibicuruzwa, amahoteli, ububiko, inganda na serivisi mpuzamahanga.
I Ruhuha na Rweru na ho hateganyijwe imijyi mito izajya ikorerwamo ibikorwa by'ubucuruzi, serivisi n'imiturire, mu rwego rwo kugabanya ingendo abaturage bakora bashaka serivisi mu mujyi wa Nyamata cyangwa i Kigali.
Ku baturage bazakomeza gutura mu cyaro, igishushanyo mbonera cyateganyije ahantu 77 ho gutura mu midugudu itunganyijwe.

Ikibuga cy'indege kizabyara undi mujyi
Kimwe mu bikorwa bizagira uruhare rukomeye muri izi mpinduka ni Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga gishya cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera.
Iki kibuga, biteganyijwe ko kizatangira gukora mu 2028, cyitezweho guhindura u Rwanda igicumbi gikomeye cy'ubwikorezi bwo mu kirere, haba ku bagenzi cyangwa ibicuruzwa.
Ni umushinga ufite agaciro kagera kuri miliyari 2 z'amadolari ya Amerika, ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw'u Rwanda n'Ikigega cy'Ishoramari cya Qatar, Qatar Investment Authority.
Mu cyiciro cya mbere, ikibuga cyagenewe ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka, hakaba hateganywa ko ubwo bushobozi buzaguka bukagera kuri miliyoni umunani, nyuma bukazagera kuri miliyoni 14 mu byiciro bizakurikiraho.
Kizaba gifite kandi ubushobozi bwo kwakira no gutunganya toni zigera ku 150.000 z'imizigo mu mwaka.
Mu nkengero zacyo hateganyijwe kubakwa umujyi wihariye uzwi nka Airport City, uzaba urimo ibikorwaremezo by'ubucuruzi, amahoteli, inyubako z'ibiro, inzu zo guturamo, serivisi z'ubuzima, inganda n'ububiko bw'ibicuruzwa.
Uyu mujyi uteganyirijwe ubuso burenga hegitari 2.000, kandi uzasaba ishoramari ry'abikorera ku giti cyabo mu nzego zitandukanye.
Mu bikorwa byitezwe harimo ububiko bw'ibicuruzwa bikenera ubukonje, inganda zitunganya umusaruro, serivisi zo gusana no kwita ku ndege, ubwikorezi bw'imizigo ndetse n'ubucuruzi bwifashisha ingendo zo mu kirere.
Umuhanda waGari ya moshi uzahuza Bugesera n'ibihugu byo mu karere
Uretse ubwikorezi bwo mu kirere, igishushanyo mbonera giteganya ko Bugesera izahuzwa n'umuyoboro wa gari ya moshi wagenewe gufasha u Rwanda mu gutwara abantu n'ibicuruzwa.
Uyu mushinga ugizwe n'umuhanda uzava ku Rusumo, ku mupaka w'u Rwanda na Tanzania, ugana i Kigali, ahateganyijwe amashami azahuza uyu muhanda n'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera n'icyanya cy'ubwikorezi bw'ibicuruzwa cya Kigali Logistics Platform.
Hafi y'ikibuga cy'indege hateganyijwe sitasiyo ya gari ya moshi.
Abagenzi n'ibicuruzwa bashobora kuzajya bava mu bice bitandukanye by'u Rwanda n'akarere bakagera ku kibuga cy'indege bifashishije gari ya moshi.
Imihanda na za gare bigezweho
Mu gihe gari ya moshi igitegerejwe, hari ibikorwa by'imihanda byatangiye gushyirwa mu bikorwa.
Mu Ukwakira 2026, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi, RTDA, cyatangaje ko imirimo yo kubaka umuhanda wihariye wa kilometero 11,6 uhuza ikibuga cy'indege n'umuyoboro usanzwe w'imihanda iri gutera imbere.
Uyu muhanda uzafasha abagana ikibuga cy'indege, abashoramari n'abaturage batuye mu nkengero zacyo.
Hari n'indi mihanda iteganyijwe kunozwa kugira ngo ihuze Nyamata, ikibuga cy'indege, imijyi itandukanye n'ahari ibyanya by'inganda.
Mu gishushanyo mbonera kandi hateganyijwe kubaka gare igezweho i Nyamata, ifite agaciro kagereranywa kuri miliyari 4 Frw.
I Ruhuha na Rweru na ho hateganyijwe gare zifite agaciro ka miliyoni 600 Frw kuri buri imwe.
Intego ni uko uzajya ava muri gari ya moshi cyangwa mu ndege azajya abona uburyo bwo gukomeza urugendo akoresheje bisi, imodoka zitwara abagenzi, moto cyangwa ibindi binyabiziga, bitamusabye gukora ingendo ndende ashakisha aho afatira ikindi kinyabiziga.

Formula 1 izagira Bugesera igicumbi cya siporo n'ubukerarugendo
Undi mushinga ukomeye uzagira uruhare mu guhindura Bugesera ni uwo kubaka umuhanda wihariye w'amasiganwa ya Formula 1, biteganyijwe ko uzakira isiganwa rya mbere mu ntangiriro z'imyaka ya 2030.
Ku wa 13 Ukwakira 2026, u Rwanda n'abategura Formula 1 batangaje amasezerano y'imyaka 10 yo kwakira Formula 1 African Grand Prix.
Aya masezerano ateganya ko ayo marushanwa azagaruka muri Afurika bwa mbere kuva mu 1993.
Umuhanda w'amasiganwa uzubakwa mu Bugesera, hafi y'ikibuga cy'indege gishya, kandi igishushanyo cyawo cy'ibanze kigaragaza ko uzaba ufite uburebure bwa kilometero esheshatu n'amakoni 17.
Uzaba unyura mu gace karimo imisozi ibiri n'ikiyaga cya Kidogo, aho imiterere y'ubutaka izifashishwa mu gutuma irushanwa riba iridasanzwe.
Biteganywa ko uwo muhanda uzaba ufite impinduka z'ubutumburuke zingana na metero 197 ku ruzinduko rumwe, bikazatuma abashoferi bahura n'ahazamuka, ahamanuka ndetse n'amakoni akomeye.
Uretse umuhanda w'amasiganwa, umushinga uteganya ibindi bikorwa bizawuzenguruka bigamije kwakira abafana, abakinnyi, abakozi b'amakipe n'abandi bashyitsi.
Ayo marushanwa ashobora kuzafasha guteza imbere amahoteli, ubwikorezi, restaurants, ibikorwa by'imyidagaduro, serivisi z'ubukerarugendo n'ubucuruzi butandukanye.
Ikindi ni uko ibikorwa bizubakwa bitagamije kwakira isiganwa rimwe gusa, ahubwo biteganyijwe ko bizajya byifashishwa no mu bindi bikorwa bya siporo, ubucuruzi n'imyidagaduro.
Bugesera izagira ibyanya bikomeye by'inganda n'ubucuruzi
Ubucuruzi n'inganda na byo biri mu bikorwa byitezweho guhindura ubukungu bwa Bugesera.
Hegitari zigera ku 1.884 zateganyirijwe ibikorwa by'inganda mu karere kose.
Icyo gice kigabanyijemo ubutaka bwagenewe inganda zoroheje, nk'izitunganya umusaruro w'ubuhinzi, ibicuruzwa n'ububiko, ndetse n'ahagenewe inganda nini.
Hateganyijwe ko icyanya cy'inganda cya Bugesera gisanzwe gifite hegitari 100 cyagurwa, hakongerwaho izindi hegitari 435.
Mu Murenge wa Gashora hateganyijwe icyanya cyihariye cy'ubukungu, Special Economic Zone, kizafasha gukurura inganda n'ishoramari mu bucuruzi no mu itunganywa ry'ibicuruzwa.
I Mwogo hateganyijwe ikigo cy'ubwikorezi n'ububiko bw'ibicuruzwa, Logistics Park, gishobora kuzahuzwa n'umuyoboro wa gari ya moshi.
Icyo kigo kizafasha kwakira, kubika no kohereza ibicuruzwa mu bice bitandukanye, byaba ibyo mu Rwanda cyangwa ibyinjira n'ibisohoka mu gihugu.
Igishushanyo mbonera kinateganya ko ibikorwa by'inganda bigenda byubakwa mu buryo buteganyijwe, kugira ngo hirindwe kuvanga inganda zishobora guteza umwanda n'imiturire y'abaturage.
Mu bice bikikije ibyanya by'inganda hateganyijwe gushyirwaho ahantu hatandukanya inganda n'ingo z'abaturage, hashobora gushyira ibikorwa bitabangamira imiturire nk'ububiko, ibigo by'ubushakashatsi, amashuri y'imyuga n'ahantu h'ubusitani.
Imirimo irenga ibihumbi 470 ishobora kuzaba ihari mu 2050
Ishoramari mu nganda, ubwikorezi, ubukerarugendo n'ubucuruzi rishingirwaho mu guteganya ko mu 2050 Bugesera ishobora kuzaba ifite imirimo igera ku 470.648.
Mu rwego rw'ubucuruzi na serivisi zirimo amahoteli, ibiro, amaduka, ubwikorezi n'ububiko, hateganywa imirimo igera ku 225.008, ni ukuvuga hafi 48% by'imirimo yose iteganywa.
Mu bindi bikorwa bya serivisi, birimo ibyanya by'ubucuruzi n'ikoranabuhanga, hateganywa indi mirimo 57.602.
Igishushanyo mbonera kigaragaza ko igice kinini cy'imirimo ya serivisi kizaba cyibanda i Nyamata no mu mujyi uzaba ukikije ikibuga cy'indege.
Ibiyaga bizaba ishingiro ry'ubukerarugendo bushya
Aka karere gafite ibiyaga icyenda, birimo Rweru, Cyohoha y'Amajyepfo, Cyohoha y'Amajyaruguru, Kidogo, Rumira, Gashanga na Mirayi.
Ibi biyaga n'ahabikikije bizifashishwa mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mazi, kureba inyoni, kuruhuka, kugenda mu bwato n'ibindi bikorwa byo kwidagadura.
Hagaragajwe uduce tune tw'ingenzi tw'ishoramari mu bukerarugendo aritwo Ntarama, Gashora, Rweru na Cyohoha.
Mu Murenge wa Gashora, hafi y'ikibuga cy'indege, hateganyijwe ishoramari rizibanda ku biyaga bya Kidogo, Rumira, Gashanga na Mirayi.
Hateganywa kunoza imihanda igana kuri ibyo biyaga, gushyiraho ibikorwa byo kwidagadura ku mazi no gukurura ishoramari mu mahoteli ashobora kwakira abagenzi banyura ku kibuga cy'indege n'abandi baturutse mu bihugu bitandukanye.
Mu mishinga y'imihanda igaragazwa n'igishushanyo mbonera harimo umuhanda uzenguruka ibiyaga bya Rumira na Mirayi, ufite uburebure buteganywa bwa kilometero 35, ukaba waragenewe agaciro kagereranywa kuri miliyari 19,6 Frw.
Ku kiyaga cya Cyohoha hateganyijwe ibikorwa by'ubukerarugendo bizafasha gukurura abashyitsi bo mu Rwanda, mu Burundi no mu bindi bihugu.
Mu mishinga yatanzwe nk'amahirwe y'ishoramari harimo hoteli yo ku rwego rw'inyenyeri enye mu gace ka Shami, ifite agaciro k'ibanze kagereranywa kuri miliyoni 35 z'amadolari.
Hari n'igitekerezo cyo kubaka ahantu ho kwidagadurira ku mazi, Cyohoha Water Park, mu Murenge wa Kamabuye, aho hateganywa ibikorwa by'imyidagaduro byagenewe imiryango n'abana, ndetse n'ingendo zo mu bwato.
Mu gace ka Rweru hateganyijwe ibikorwa bishingiye ku kureba inyoni, gusura ibice by'icyaro, kugenda mu mazi n'ibindi bikorwa by'ubukerarugendo bijyanye n'imiterere y'aho.
I Ntarama, hafi ya Kigali, hateganyijwe ikigo kizajya gifasha ba mukerarugendo kubona amakuru y'aho basura, serivisi z'ubukerarugendo n'ibikorwa by'umuco.
Iki gice kizibanda ku gusobanura amateka, gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi za Ntarama na Nyamata, ubukerarugendo bwo kureba inyoni mu gace ka Nyabarongo na Akanyaru, ndetse n'ibikorwa byo gusiganwa ku magare.

Amazu agezweho, amashuri, amavuriro n'ahantu hahurira abaturage
Mu bice by'umujyi hateganywa kubaka inzu z'ubwoko butandukanye, harimo inzu zigeretse, iziciriritse n'izishobora guhuza imiturire n'ubucuruzi.
Igishushanyo mbonera gishyira imbere ko ahantu ho gutura haboneka amashuri, amavuriro, amasoko, ubusitani, ibikorwa bya siporo n'ahantu hahurira abaturage.
Ibyo bigamije kugabanya urugendo umuntu akora ajya gushaka serivisi z'ibanze, ku buryo umuturage atagombye kujya i Nyamata cyangwa i Kigali kugira ngo abone buri serivisi akeneye.
Mu rwego rw'uburezi, hateganywa kwagura ubushobozi bw'amashuri abanza n'ayisumbuye, guteza imbere amashuri y'imyuga no gushyigikira ibigo by'uburezi n'ubushakashatsi.
Bugesera isanzwe ifite ibigo nka RICA, Ntare School na Blue Lakes International School, bishobora kuba umusingi w'iterambere ry'uburezi mu karere.
Mu rwego rw'ubuzima na ho hateganywa kongera no kunoza ibikorwa by'amavuriro n'ibigo nderabuzima kugira ngo bijyane n'ubwiyongere bw'abaturage.
Amazi meza n'ubuhinzi ntibizibagirana
Ubwiyongere bw'abaturage, inganda n'amahoteli buzatuma hakenerwa amazi menshi kurusha asanzwe akoreshwa muri Bugesera.
Ubushobozi bw'inganda zitunganya amazi meza buzazamuka,kugira ngo mu 2050 zishobore gutanga metero kibe 109.500 z'amazi ku munsi.
Muri gahunda yo kubigeraho harimo kubaka uruganda rushya rutunganya amazi mu gace ka Mwogo–Juru no kongera ubushobozi bw'inganda zisanzwe zirimo iza Kanyonyomba, Kanzenze na Ngenda.
Ubuhinzi na bwo buzakomeza kugira uruhare rukomeye mu bukungu bw'akarere.
51,9% by'ubutaka bwa Bugesera buzakoreshwa mu buhinzi, mu rwego rwo kurinda ubutaka bushobora gutanga umusaruro no gukomeza kwihaza mu biribwa.
Hateganywa guteza imbere kuhira imyaka no gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, by'umwihariko mu bice bya Mwogo, Musenyi, Shyara, Nyarugenge, Kamabuye, Juru na Gashora.
Mu gihe imijyi izagenda yaguka, hari n'ingamba zo kurinda ibiyaga, ibishanga, amashyamba n'ibindi bidukikije, kugira ngo iterambere ry'inganda n'imiturire ritazabangamira umutungo kamere Bugesera ifite.

















Ibitekerezo 0