Muri raporo ya S&P Global Ratings yasohotse ku wa 16 Ugushyingo 2026, iki kigo cyagaragaje ko u Rwanda rwagumanye inota rya B+ ku rwego mpuzamahanga, ndetse ko icyerekezo cy’ubushobozi bwarwo bwo kwishyura imyenda gihamye.

S&P itanga amanota hashingiwe ku bushobozi bw’igihugu bwo kwishyura imyenda gifite. Aya manota yifashishwa n’ibigo by’imari n’abashoramari mpuzamahanga mu kugena inguzanyo bashobora gutanga, inyungu bazishyiraho ndetse n’igihe zizishyurwamo.

Kuba igihugu gifite amanota meza bituma kirushaho kugirirwa icyizere n’abaguriza, mu gihe amanota make ashobora gutuma inguzanyo zihenda cyangwa kubona abazitanga bikagorana.

Icyakora, kuba u Rwanda rufite inota rya B+ ntibivuze ko nta bibazo bishobora guhungabanya ubushobozi bwarwo bwo kwishyura imyenda. Ahubwo bigaragaza ko, nubwo hari ingorane zishobora kuvuka, S&P ibona ko ubukungu bw’igihugu bufite ubushobozi bwo gukomeza guhangana na zo.

Muri raporo yacyo, iki kigo cyashimye uburyo u Rwanda rwitwaye mu micungire y’imyenda, aho hejuru ya 87% by’imyenda rufite mu mahanga igizwe n’inguzanyo z’igihe kirekire kandi zifite inyungu nto.

Ibi bituma amafaranga igihugu gisabwa kwishyura buri mwaka ataba menshi cyane ugereranyije n’uko byagenda iyo izo nguzanyo ziba zifite inyungu zihanitse cyangwa zigomba kwishyurwa mu gihe gito.

Ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka

S&P yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 10% mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, nyuma yo kuzamukaho 9,3% mu mwaka wa 2025.

Iri zamuka ryashingiye ahanini ku bikorwa by’inganda na serivisi, bikomeje kugira uruhare rukomeye mu kongera Umusaruro Mbumbe w’Igihugu.

Iki kigo giteganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 7,5% mu mwaka wa 2026, mu gihe hagati ya 2027 na 2029 buzajya buzamukaho impuzandengo ya 7% buri mwaka.

Ibi bipimo biri hejuru y’ibyitezwe mu bindi bihugu bifite amanota ajya kungana n’ay’u Rwanda mu bushobozi bwo kwishyura imyenda.

Mu bikorwa bitegerejweho gukomeza guteza imbere ubukungu harimo umushinga wo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya, biteganyijwe ko kizatangira gukora ibikorwa by’ubucuruzi mu 2028.

Uyu mushinga witezweho guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi, ubukerarugendo n’ishoramari, ndetse no gutuma u Rwanda rukomeza kwagura uruhare rwarwo mu bikorwa by’ubukungu mpuzamahanga.

Icyuho mu ngengo y’imari cyaragabanutse

Kimwe mu byo S&P yashingiyeho igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda butanga icyizere ni uburyo icyuho mu ngengo y’imari ya Leta gikomeje kugabanuka.

Iki kigo giteganya ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, icyo cyuho kizagera kuri 4,9% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu, mu gihe hari hateganyijwe 5,7%.

Ibi byatewe ahanini n’uko amafaranga yinjiye mu misoro yarenze ibyari biteganyijwe, ndetse n’uko amafaranga yakoreshejwe na Leta yabaye make ugereranyije n’ayo yari yaragenwe.

Mu byafashije kugabanya ayo mafaranga harimo n’uburyo bushya bwakoreshejwe mu gutera inkunga iyubakwa ry’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

U Rwanda rwifashishije uburyo bwo gutanga ingwate bw’Itsinda rya Banki y’Isi, bwahuje ingwate ya Banki Mpuzamahanga Itsura Amajyambere (IDA) n’iy’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwishingizi bw’Ishoramari (MIGA).

Ni uburyo u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere gikoresheje, bugatuma amafaranga yari ateganyijwe gukoreshwa mu 2026 ku cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga agabanukaho miliyari 168,2 Frw.

S&P yagaragaje kandi ko u Rwanda rwubahirije ibisabwa byose mu isuzuma rya mbere rya gahunda y’inguzanyo y’amezi 38 rufitanye n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), bigatuma amafaranga ya mbere muri iyo gahunda atangwa mu Ukwakira 2026.

Amadevize yinjira mu gihugu yariyongereye

Mu bindi byafashije ubukungu bw’u Rwanda gukomeza kwitwara neza harimo amafaranga yoherezwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’ayinjizwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, amafaranga yoherezwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga yazamutseho 31,1% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wabanje.

Ni mu gihe amafaranga yinjizwa n’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga na yo yiyongereye, bituma icyuho mu bucuruzi n’amahanga kigabanuka.

Icyo cyuho cyavuye kuri 13,4% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu kigera kuri 10,9%.

Ibi bisobanuye ko, nubwo u Rwanda rugikoresha amafaranga menshi mu kugura ibicuruzwa na serivisi mu mahanga kurusha ayo rwinjiza rubigurisha, hari intambwe yatewe mu kugabanya iryo tandukaniro.

S&P iteganya ko hagati ya 2026 na 2029, amafaranga y’amahanga u Rwanda ruzaba rufite mu bubiko ashobora gukoreshwa azaba abarirwa muri miliyari 2,3$ ku mpuzandengo.

Kuba igihugu gifite amadevize ahagije ni ingenzi kuko ari yo yifashishwa mu kugura ibicuruzwa na serivisi mu mahanga no kwishyura imyenda ibarirwa mu madovize.

Intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ishobora gukomeza kugira ingaruka

Nubwo ubukungu bw’u Rwanda bukomeje gutanga icyizere, S&P yagaragaje ko hari ibibazo mpuzamahanga bishobora kubugiraho ingaruka, birimo intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Iyi ntambara yatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ifumbire n’ibiribwa byiyongera, ibintu bishobora kugira ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa na serivisi mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kugabanya izo ngaruka, zirimo inkunga zigenewe kugabanya ibiciro bya mazutu n’ifumbire.

Banki Nkuru y’u Rwanda na yo yafashe ingamba zo gukaza uburyo inguzanyo zitangwa, hagamijwe kugabanya igitutu ku izamuka ry’ibiciro.

S&P iteganya ko igipimo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko kizagabanuka kikagera kuri 8% mu 2027.

Mu gihe izi ngamba zakomeza gutanga umusaruro, ubukungu bw’u Rwanda bushobora gukomeza kuzamuka ku muvuduko mwiza, ariko bikazasaba ko igihugu gikomeza gucunga neza imyenda, kongera ibyo cyohereza mu mahanga no kugabanya icyuho mu ngengo y’imari.

Kuba S&P yagumishije u Rwanda ku nota rya B+ rufite icyerekezo gihamye, bigaragaza ko iki kigo kibona ko ubushobozi bw’igihugu bwo kwishyura imyenda butitezweho guhinduka cyane mu gihe kiri imbere, hashingiwe ku makuru gihari uyu munsi.