Iki cyemezo kigamije kugabanya ingaruka z'imihindagurikire y'agaciro k'amafaranga y'amahanga ku mwenda w'igihugu.

Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi igaragaza ko mu myaka itanu ishize, agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda kagabanutse ku mpuzandengo ya 8% buri mwaka ugereranyije n'idolari, na 7,2% ugereranyije n'amayero, mu gihe ugereranyije n'iyeni ry'u Buyapani kagabanutseho 1,2% gusa.

Mu buryo bworoshye, iyo idolari cyangwa amayero bizamutse ugereranyije n'ifaranga ry'u Rwanda, amafaranga y'u Rwanda akenerwa mu kwishyura inguzanyo zibarirwa muri ayo mafaranga na yo ariyongera. Guhindura izo nguzanyo zikabarirwa mu mayeni bigamije kugabanya ibyo byago.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe imibare ya Minisiteri y'Imari igaragaza ko muri Kamena 2026, umwenda rusange w'u Rwanda wari miliyari 17.845,3 Frw, ni ukuvuga 69,1% by'Umusaruro Mbumbe w'Igihugu, uvuye kuri 74,8% muri Kamena 2025.

Muri uwo mwenda, miliyari 14.537,3 Frw ni amadeni yo hanze, angana na 81,5% by'umwenda wose, mu gihe miliyari 3.308,1 Frw ari amadeni y'imbere mu gihugu.

Minisiteri y'Imari isobanura ko igabanuka ry'umwenda ugereranyije n’umusaruro mbumbe ryatewe ahanini n'izamuka ry'ubukungu no kugabanya umuvuduko w'ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga imwe n'imwe.

Guhindura ifaranga ry'izi nguzanyo ntibivuze ko umwenda wagabanutse cyangwa ko hafashwe indi nguzanyo nshya, ahubwo ni uburyo bwo kugabanya ibyago bijyanye no kuwishyura.

Kugeza ubu, iyeni ry'u Buyapani rigize 5,28% by'amafaranga y'amahanga abarirwamo umwenda wo hanze w'u Rwanda.