Ibi bigaragazwa n'imibare mishya y'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari (IMF), yasohotse muri raporo ya World Economic Outlook yo mu Ukwakira 2026, igaragaza uko ubukungu bw'ibihugu bitandukanye bwifashe n'uko bwitezweho kwitwara.

Muri iyi raporo, u Rwanda ruza inyuma ya Sudani y'Epfo, ifite ubukungu bwitezweho kuzamuka ku kigero cya 10,5% na Ethiopia iza ku mwanya wa kabiri n'izamuka rya 9,2%.

U Rwanda rukurikirwa na Guinée ifite izamuka rya 7,2%, mu gihe Sudani, Niger na Bénin biteganyijweho izamuka rya 7% buri gihugu.

Ibi bigaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite umuvuduko w'iterambere ry'ubukungu uri hejuru cyane y'impuzandengo ya Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, aho IMF iteganya ko ubukungu buzazamuka ku kigero cya 4,5% mu 2026.

Ni umuvuduko kandi urenze uw'ubukungu bw'Isi muri rusange, buteganyijwe kuzamuka ku kigero cya 3,1%.

Iyi mibare ije ikurikira umwaka wa 2025, ubwo ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9,4%.

Mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9,7%, bigaragaza ko ibikorwa bitandukanye by'ubukungu byakomeje kwaguka.

Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ubukungu bw'u Rwanda bwazamutseho 9,4%, aho urwego rw'inganda rwazamutseho 18%, urwa serivisi 7%, naho ubuhinzi bukazamukaho 4%.

Muri icyo gihe, ibikorwa by'ubwubatsi byazamutseho 24%, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro 26%, naho ibikorwa by'ikoranabuhanga n'itumanaho byiyongeraho 29%.

U Rwanda ruri he mu bukungu bunini bwa Afurika?

Nubwo u Rwanda ruri mu bihugu bifite ubukungu buzamuka ku muvuduko wo hejuru, imibare ya IMF igaragaza ko rugifite ubukungu buto ugereranyije n'ibihugu byinshi bya Afurika.

Mu rutonde rw'ibihuhugu bifite ubukungu bunini muri Afurika, u Rwanda ruza ku mwanya wa 32, aho umusaruro mbumbe w'igihugu (GDP) uteganyijwe kugera kuri miliyari 18,7$.

Afurika y'Epfo ni yo iza ku mwanya wa mbere, n'ubukungu bufite agaciro ka miliyari 489,1$,ikurikirwa na Misiri ifite miliyari 442,9$ na Nigeria ifite miliyari 386,7$.

Algeria iza ku mwanya wa kane n'ubukungu bwa miliyari 331,9$,naho Maroc ikaza ku mwanya wa gatanu na miliyari 195,6$.

Mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Kenya ni yo iza hafi kuko iri ku mwanya wa karindwi na miliyari 151,2$.

Tanzania iza ku mwanya wa 12 n'ubukungu bwa miliyari 96,2$,Uganda ikaba iya 13 na miliyari 72,2$.

U Rwanda ruri mu bihugu bifite ubukungu bwihuta cyane muri Afurika. Ubu ruri ku mwanya wa gatatu, gusa rukaza ku mwanya wa 32 mu bihugu bya Afurika bifite ubukungu bunini